Mu gihe iterambere rikomeje kwiyongera mu gihugu cy’u Rwanda, Amahoteli n’abayagana bakaba benshi, ba Mukerarugendo bakarusura umunsi ku w’undi, Ubuyobozi bukuru bwa TRANSAFARI AGENCY LTD ikora akazi kagendanye n’iby’ubukerarugendo, buvuga ko bafite umwihariko wo kwakira ababagana bakagezwaho Service zose bifuza bitabasabye gushakira ahandi.
Ni ibitangazwa n’ Umuyobozi mukuru wa TRANSAFARI AGENCY LTD, Bwana MANZI Bonfils Hoziana uvuga ko bamaze umwaka n’igice batangiye imirimo yabo, bakaba bari kwakira abantu benshi baza gushaka serivise batanga cyane ko babikorana umwete n’ishyaka no kwakira neza ababagana.
Agira ati: “Iyi Company y’Ubukerarugendo twayishinze twisunze ubunararibonye bw’umubyeyi wacu wakoze imirimo yo gutwara abantu igihe kirerekire, nkaba narakuze nanjye nkunda ibintu by’imodoka. Maze gusoza amasomo natangiye gushyira mu bikorwa ibitekerezo byanjye maze nshinga TRANSAFATI AGENCY LTD; Company iri guha abantu serivise zose zigendanye n’ubukerarugendo, tukaba tubifashwamo n’abakozi b’inzobere kandi bafite ubunararibonye ku buryo dukorana n’amahoteli menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo, ibigo bya Leta n’iby’abikorera, tukakira ba mukerarugendo basura u Rwanda tukabaherekeza mu ngendo zabo zose kugeza basoje.”

Avuga ko zimwe muri serivise batanga zirimo Gukodesha imodoka (Ubukerarugendo no mu bindi bikorwa, Ibigendanye n’Amatike y’indege, Gukora gahuda zo gucumbikira abantu, Ibigendanye n’ingendo z’ibigo, Ibigendanye n’ubukwe, ingendoshuri zigendanye n’iby’ubuhinzi, ibidukikije n’ubukerarugendo bwo mu by’inganda, Ubukerarugendo bwo kuruhuka, Gutegura gahunda zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byinshi.”


Bwana Manzi Bonfils Hoziana, ahamagarira abantu kubagana ari benshi kugira ngo bahabwe serivise nziza kandi zihuse, cyane ko ari kompanyi igizwe n’urubyiruko ruzobereye mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ku buryo umuntu abavugisha asaba serivise ari mu gihugu icyo ari cyose ku isi, hanyuma akazasanga mu gihe gito baramuboneye Hoteli azabamo igihe cyose azamara mu Rwanda, imodoka imukura ku kibuga cy’indege izajya inamutembereza aho ashaka hose agasanga iteguye, kumufasha kugera mu byanya byahariwe ubukerarugendo byose yifuza; bityo ibyiza bitatse u Rwanda akazasubirayo abizengurutse byose, abiratira abandi.
Ikindi avuga ni uko mu rwego rwo kwihangira imirimo nk’uko bisabwa kenshi na Leta y’u Rwanda, muri TRANSAFARI AGENCY LTD babiboneye ibisubizo bakaba bamaze kugera kuri byinshi mu gihe kitari kinini bamaze, ku buryo gahunda bafite mu myaka itanu iri imbere ari ugukuba inshuro zirenga eshanu z’ubushobozi bamaze kugeraho.

TRANSAFARI AGENCY LTD ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako nshyashya iri ahahoze hakorera Ecole Belge, ku muhanda 1KN78stKigali.
Abakeneye Serivise zigendanye no gutegura ibirori, Inama mpuzamahanga cyangwa se izo mu gihugu, abashaka imodoka zitandukanye zifashishwa mu bukerarugendo n’ibindi bikorwa bitandukanye bose bahawe ikaze kandi bazakirwa nk’abakwe muri TRANSAFARI AGENCY LTD.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250791363607, +250783566840 cyangwa mugasura urubuga rwabo www.transafari.com



