Uwitwa Ntakaziraho Daniel wo mu Karere ka Kirehe washinjwe kenshi n’umugore we Mukeshimana Julienne kumuhoza ku nkeke avuga ko badahuje ubwoko, kumukubita no kumuheza mu mitungo bashakanye bikarangira agambaniwe agafungwa, nyiri uguhohoterwa aravugwa ko yafatiye uwo mugabo we mu cyuho ku ihabara yari yaramariyeho umutungo w’urugo, RIB ijyanye Dosiye ku umushinjacyaha w’urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo ahita amurekura.
Ni inkuru yiriwe igarukwaho na benshi kuwa gatandatu tariki ya 12 Ukwakira, ubwo abaturage bo mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe babonaga Ntakaziraho Daniel wari wafashwe n’irondo kuwa 04 Ukwakira 2024 mu kagari ka Cyarubare Umurenge wa Kabare ya 1 batabajwe n’umugore we wavugaga ko imitungo y’urugo yayizanyemo undi mugore barafatwa bashyikirizwa RIB, batangazwa no kumubona mu minsi mike gusa uwafunzwe yidengembya.
Mu mwaka ushize mu Ukwezi kwa Kamena (6) nibwo uwitwa Ntakaziraho Daniel wo mu Murenge wa Nasho, Akagari ka Ruburizi, Umudugudu wa Murindi Akarere ka Kirehe yashinjwaga n’umugore we Mukeshimana Julienne gushaka kumukubita inyundo aho yafashwe bafunga umugore ku byo yise akagambane ka bayobozi b’inzego z’ibanze yatumye amara amezi arenga atandatu afunze akaza kugirwa umwere, umugabo akaba ariwe ufungwa cyane ko umugore yanamushinjaga Ingegabitekerezo amubuza kujya mu ngo z’abo mu bwoko bw’Abatutsi, kumutoteza kumukubita, kumuheza mu mutungo n’ibindi, bityo aza gukatirwa umwaka umwe usubitswe.
Madamu Mukeshimana, avuga ko ubwo Ntakaziraho yafungurwaga yahise akinga inzu zose umugore amutegeka kuba mu nzu ntoya yo mu gikari ajya gutungira undi mugore mu Karere ka Kayonza ahitwa Cyarubare umwaka urashize.
Agira ati “Maze umwaka urenga ntotezwa n’umugabo avuga ko ndi Umunya Gisaka kandi ngo abantu baho ni Abatutsi ngo yanyibeshyeho n’ikimenyimenyi ngo ngendana nabo cyane bityo akansaba kubacikaho. Yabintotereje kenshi kugeza ubwo ashatse kunkubita inyundo ntakiye Polisi n’Umurenge wa Nasho abari njye ufungwa. Nagizwe umwere ahita nawe afungwa akatirwa umwaka usubitswe gusa nababajwe n’uburyo namufatanye inshoreke yamariyeho umutungo wanjye RIB yamukorera Dosiye Umushinjacyaha wa Kabarondo akamurekura.”
Avuga ko umwaka wose ushize yarasahuye umutungo w’urugo akawushyira ihabara bityo akababazwa no kubona umuntu arega guta urugo, kumukubita, ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko arekurwa adakurikiranyweho ibyo byaha.
UKO NTAKAZIRAHO YAFASHWE N’UBURYO YAREKUWE
Mukeshimana avuga ko yari amaze igihe atazi aho umugabo yaburiye nyuma aza kumenya ko ari mu nzu bafite i Cyarubare ariho atungiye undi mugore, yiyambaje inzego z’ibanze kugira ngo abone ikimenyetso azashingiraho amurega maze ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabeza bufatira Ntakaziraho koko muri yanzu aribwo Mukeshimana yagezaga ikirego cye kuri RIB ya Kabarondo ikamukorera Dosiye.
Ku rundi ruhande Mukeshimana avuga ko ubwo Umugabo yafungwaga kuwa 04 Ukwakira, yahise aha imfunguzo murumuna we araza asahura ibintu muri Butike yabo n’amafaranga ndetse n’imodoka ayijyana iwe.
Ikindi ni uko ubwo yafungurwaga ngo yafunguwe Saa Mbili za mu gitondo aza Saa Kumi n’imwe za ni mugoroba ngo ntiyasuhuza umugore ahubwo akoranya inshuti ze nka 20 agakeka ko ari abo agambana nabo ngo bazamwice akaba ngo afite ubwoba bwinshi.
Agira ati “Dosiye yagejejwe ku Umushinjacyaha w’urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, avuga ahita amurekura nkaba numvise amakuru ko ikirego basanze kizaburanishwa mu rukiko rw’isumbuye rwa Ngoma nkibaza impamvu Umushinjacyaha yahisemo kumurekura yirengagije ibirego byose murega ndabona nta kindi bashaka uretse kugira ngo aze anyice. Kuko n’inzego z’ibanze zaho ntuye, RIB na Polisi mbatakira sintabarwe ahubwo nkaba narafunzwe ndengana.
Ikinyamakuru IGISABO kivugana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru Nkusi Faustin avuga ko uwahohotewe ariwe Mukeshimana Julienne yagana ushinzwe Ubushinjacyaha mu rukiko rw’isumbuye rwa Ngoma akamufasha ku kibazo afite cyo kutishimira uburyo umugabo we yafunguwe kandi amushinja ibyaha byinshi bikaba ari n’insubiracyaha ku byaha akomeje kumukorera byo kumutoteza.
Agira ati “Mwamubwira ko yasanga Umushinjacyaha wa Ngoma akamufasha.”
Ababashije kwemera kuvugana n’ikinyamakuru IGISABO bakadusaba kutavuga amazina yabo banenze cyane imyitwarire y’Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze watinyutse gufungura Ntakaziraho wajujubije umugore kugeza ubwo amufungishije akanasahura imitungo ayijyana ku ihabara.
Ikinyamakuru IGISABO cyashatse kuvugisha Umunyamabanga nshingwanikorwa w’Umurenge wa Nasho, Karahamuheto Claudius icyo bagiye gukorera Madame Mukeshimana ufite ubwoba bwo kwicwa n’umugabo we wafunguwe kandi ari kumurega ibyaha bikomeye yamumukoreye ariko telefoni ye iranga avuga ko nta Connexion afite twongeye kumuvugisha dusanga yayijimije.
Kubirebana n’Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rwa Kabarondo wafunguye ukekwaho ibyaha byo guharika umugore agafatirwa mu cyuho asanzwe afite ibindi byaha akurikiranweho, bavuga ko n’ubusanzwe arangwa na ruswa ku buryo atajya yakira neza abamugana ariyo mpamvu basaba inzego zimukuriye kurenganura Mukeshimana, uwamuhohoteye agafatwa agafungwa akaryozwa ibyaha yakoze nta kumukingira ikibaba.
IYI NI VIDEO IGARAGAZA UKO MUKESHIMANA YATOTEJWE N’UMUGABO WE KUVA CYERA
Ibyo ari byo byose benshi bavuganye n’ikinyamakuru IGISABO bashinje kenshi abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu gace ka Nasho gutererana ababagana bakavuga ko kuba hadakemurwa ikibazo cya Mukeshimana n’umugabo we Ntakaziraho biterwa n’ubucuti bwihariye bafitanye bakamukingira ikibaba bakora raporo zitavugisha ukuri zagera hejuru Ntakaziraho akagirwa umwere arizo bashingiraho.
Ni kenshi bamwe mu bageza ibibazo byabo mu nkiko, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha binubira kudategwa amatwi no guha ishingiro ibirego byabo uko bikwiriye ku buryo uregwa agirwa umwere rimwe na rimwe uwari wizeye kugirwa umwere akaba ariwe uhamwa n’icyaha nk’uko biri kuba kuri Madadame Mukeshimana umaze igihe atotezwa n’umugabo akaba adahabwa ubutabera.
Umwe muba nyamategeko ukorera mu Karere ka Kayonza akavuga ko urubanza rwa Mikeshimana aregamo umugabo we Ntakaziraho rwumvikana cyane kuko kuba aregwa ingengabitekerezo ishingiye ku ivanguramoko, akaba yarasahuye umutungo w’urugo akawujyana ku ihabara, akaba akubita umugore bigeza ubwo amufungisha by’amaherere akanamumenesha mu mitungo bashakanye ko nta kabuza yagombye kubiryozwa agahanwa by’intangarugero bityo akabera urugero n’abandi bafite agatima nk’ake.