Bwana Karinganire Yusuf uyoboye YYUSSA Company Ltd, niwe wegukanye inyubako nini y’Ubucuruzi iri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo izwi nka Kigali Heights. Nyiri ukuyigura akavuga ko kompanyi yabo imaze imyaka irenga 38 mu bucuruzi butandukanye bwunguka, bityo inyubako baguze ikaba igiye kubyazwa umusaruro mu buryo bw’intangarugero.
Ni mu kiganiro Ubuyobozi bwa Fusion Capital Ltd bwayoboraga Kigali Heights Company Ltd na ba nyiri YYUSSA Company Ltd wamaze kuyigura bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, bagasobanura ko yaguzwe arenga Miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda (43,885,000,000 Frw).
Bene kuyigurisha bakaba bavuga ko bafite uburambe bwo kubaka ibikorwa by’ubucuruzi kandi byunguka, noneho mu gihe cy’imyaka irindwi bakabishyira ku isoko. Gusa ngo n’ubwo babigurisha, baba bifuza byagurwa n’abenegihugu bo mu gihugu bakoreramo n’ubwo bwose sosiyete yabo ari mpuzamahanga.
Bwana Philip Goodwin uyobora Fusion Capital Ltd wayoboraga Kigali Heights, avuga ko bishimira cyane kuba barakoreye ishoramari mu Rwanda, igihugu ngo kirangwamo umutekano n’imiyoborere myiza. Bityo akavuga ko n’ubwo bwose Kigali Heigts igurishijwe ubufatanye na Leta y’u rwanda bwo buzahoraho.

Agira ati “Twatangiye ubucuruzi bwacu ku ubufatanye na Leta y’u Rwanda cyane cyane mu kigo cyayo cya RDB dushima cyane kuva muri 2011. Turishimira ko twakoranye neza kandi ubwo bufatanye turizera tudashidikanya ko buzakomeza.“
Avuga ko igiciro batangiye iriya nyubako ko atari gito nk’uko abantu bashobora kubyibaza, cyane ko cyagenwe hakurikijwe agaciro cy’ifaranga ry’u Rwanda kagezeho ndetse n’imiterere y’isoko ririho muri kino gihe.
Bwana Karinganire Yusuf, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze YYUSSA Company Ltd ari nayo yegukanye uriya muturirwa, avuga ko biteguye kuyibyabyaza umusaruro mu buryo bugaragara kugira ngo ibikorwa byabo by’ubucuruzi bakorera mu Rwanda bikomeze gutera imbere kurushaho.

Avuga ko abantu bayikoreragamo nta mpungenge bakagombye kugira kuko bataje guhindura ibiciro, ahubwo ko bazavugarura kugira ngo ibyagendaga neza bishimangirwe, ibisabwa gukosorwaho gato nabyo bigakosoka.
Agira ati “Ubusanzwe kompanyi yacu imenyereye cyane ibintu by’ubucuruzi no kubyaza amazu nk’ayangaya umusaruro cyane ko ari ibintu dufiteho uburambe bw’igihe cy’imyaka 38 tumaze mu bucuruzi.”
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko YYUSSA Company Ltd, ari sosiyete y’ubucuruzi ngari, usibye ngo no kugura amazu ikayabyaza umusaruro, inafite ubucuruzi bw’amavuta y’ibinyabiziga bakura hanze agacururizwa mu gihugu hose n’ibindi byinshi bigamije kwagura ubucuruzi bwa kompanyi nk’uko babyiyemeje.
Uretse kandi Kigali Heights ngo baguze 100% ku giti cyabo nta wundi mufatanyabikorwa bari kumwe, Karinganire avuga ko mu minsi ishize banabashije kugura inzu ikigo cya MTN gikoreramo i Nyarutarama, bakaba bagiye kuyivugurura kugira ngo igendane n’igihe kigezweho.
Ikindi avuga ni uko YYUSSA Company Ltd ariyo yanaguze inyubako ya Makuza Peace PLAZA, bakishimira ko basanze ubwitabire bw’abakiliya bayikoreragamo bwari munsi ya 60%, muri kino gihe bakaba bamaze kugera kuri 90% mu minsi mike bakizera ko bazaba bamaze kuzuza umubare w’100% by’abayikoreramo.

Cyakora n’ubwo bimeze gutyo bwose, hakaba hari kugurwa ibyongerera agaciro ibikorwa bya YYUSSA Company Ltd, Karinganire avuga ko gucuruza ari ibintu bisaba umuhate no kubikunda, noneho ibindi bikagenda biza gake.
Avuga ko ubucuruzi yabutangiye afite imyaka 18, atangirana amafaranga ari munsi y’Amadorari 100 aho babaga mu cyahoze ari Zaire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri kino gihe.
Nyuma rero y’imyaka 7 atangiye ubucuruzi bwe hari mu 1994, kimwe n’abandi banyarwanda ngo batashye mu Rwanda, mu 1995 abona ibyangombwa bimwemerera gukomeza ubucuruzi bwe, akomeza kubuteza imbere, ku buryo mu myaka 38 amaze muri uwo umwuga yishimira ko ageze ku rwego rwo kugura ibikorwa bifite agaciro ko hejuru agamije ahanini kwagura ibikorwa bya kompanyi y‘ubucuruzi ya YYUSSA Company Ltd.

