Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza abagore gufata iya mbere mu guhanga udushya no kwiteza imbere nyabyo, Madame Leatitia UDUSANZE wo mu Karere ka Rwamgana afite umushinga mugari wo korora ingurube zigezwho kandi za kijyambere, umushinga avuga ko umaze kumugeza kuri byinshi mu myaka mike amaze atangiye ibikorwa.
Ni Umushinga mugari Madame Leatitia UDUSANZE yise IBYIZA FARM akaba awukorera mu murenge wa Nyakariro, Akagari ka Munini, Umudugudu wa Rwamibungo Akarere ka Rwamagana kuva muri 2023.
Avuga ko mu gihe gito amaze atangiye umushinga we umaze kumugeza kuri byinshi, birimo kwagura ubutaka bw’urwuri akoreramo, kubasha kujyana abana mu mashuri akomeye kandi yigisha neza n’ibindi, bityo agashishikariza abashaka korozwa nawe cyangwa se kugirwa inama uburyo bakorora bya kijyambere bakunguka vuba, kumugana kugira ngo abibafashemo.
Agira ati “ Rero naricaye nk’Umunyarwandakazi ntekereza umushinga nakora ngendeye ku nama ubuyobozi bw’Igihugu cyacu butugira kenshi bwo Kwihangira imirimo, maze kugisha inama nkabwirwa uburyo ingurube ari itungo ryororoka vuba kandi rizamura Nyiraryo, nishatsemo ubushobozi mbifashijwemo n’Umutware wanjye ntangira ubu bworozi mu kwezi kwa mbere 2023. Naje rero gusanga ntari beshye cyane ko natangiriye ku ngurube eshatu zonyine, muri kino gihe nkaba maze kugira ubushyo bwazo bwinshi kandi ngurisha buri gihe zaba izo korora ndetse n’izitanga inyama.”
Avuga ko afite amoko atatu y’ingurube yoroye ariyo Landrace, Pietrain na Duroc zose zororoka cyane zikaba ziri mu bwoko bwiza bw’ingurube zigezweho.
Ku urundi ruhande avuga ko umushinga yawutangije yizeye neza ko azunguka kuko yawutangije awitondeye ku buryo ikiraro zororerwamo cyamaze kumubana gito akaba ateganya kucyagura mu minsi mike kuko zibyara kenshi, zikaba ziri kubyara ibibwana biri hagati y’10 na 18 ku ngurube imwe.
Ikindi ni uko uretse no kuba agurisha ingurube ku bantu bose babyifuza, hari n’abaza kugura ifumbire nabyo ngo bikamwinjiriza amafaranga isagutse akayikoresha ayifumbiza mu buhinzi cyane cyane ubw’imboga.
Ku bigendanye n’ibanga Leatitia yaba akoresha ku buryo mu gihe gito amatungo yikuba inshuro nyinshi kandi akagurisha buri gihe, avuga ko ibanga nta rindi uretse kuzigirira isuku, kuzigaburira neza kandi ibiryo bizihagije, kugira abakozi bashoboye kandi bakunda akazi bashinzwe, kugirwa inama n’Umugabo we, kugira umuganga uzitaho igihe cyose no kuba yaratanije umushinga awukunze.
Ku birebana n’ubwishingizi, avuga ko afite ubwishingizi muri RADIANT ku buryo no mu minsi ishize ngo hari ingurube yapfuye iri kubyara barayimwishyura, bityo agashima imikoranire afitanye n’icyo kigo cy’Ubwishingizi.
Ashimira cyane Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakariro n’Akagari akoreramo ka Munini, uburyo bamufashije kubona umuhanda ugera ku urwuri rwe bikaba bimworohera kuhageza ibikorsho ,ibiryo by’amatungo no kubona uko abaje kugura ingurube bahageza ibinyabiziga bazitwaramo mu buryo bworoheje.
Ku bigendanye n’ingorane yaba ahura nazo mu kazi ka buri munsi, avuga ko muri rusange ari ntazo uretse kuba ibiribwa by’amatungo bisigaye bihenda cyane ibigori.
Asaba abagore bagenzi be n’abandi babyifuza, kumugana akabagira inama zo kwiteza imbere borora kijyambere amatungo y’ingurube kugira ngo abamenere ibanga bagomba kugenderaho ryatuma babasha kuzorora neza kandi bakunguke.
Asaba kandi abashaka Ibibwana byo korora, kuza bakamugana aho akorera ari benshi cyane ko ibibwana bihari byinshi ndetse n’abashaka izo kubaga z’Inyama zizwi nk’AKABENZI, bose bakaba baza kumureba cyangwa se bagahamagara kuri 0787886956 akaba yiteguye kubafasha cyane ko aboneka kenshi.
Umwe mu bashumba bita ku ngurube za Madame Leatitia umunsi ku wundi, Mugisha Jean d’Amour, avuga ko bakorera isuku neza Ingurube bashinzwe, bakazigaburira ku gihe cyagenwe kuba akora mu ngurube akabona uburyo zororoka zigatanga umusaruro, nawe ngo agiye gutangira kuzorora, uko ahembwe akaba azajya agura Ikibwana ku buryo azashaka umugore amazr kwiteza imbere agendeye ku urugero rwiza rwa Nyirabuja ubafata neza mu kazi bakora.
Madame Leatitia UDUSANZE witangiye kubyaza umusaruro w’ubworozi bw’ingurube mu Karere ka Rwamagana abinyujije muri IBYIZA FARM, ni umugore ukiri muto nk’uko bigaragara. Uretse kuba yoroye ingurube za Kijyambere mu buryo bugezweho kandi zifite isuku, anafite kandi ubworozi bw’Inkwavu, Imbata n’inka bya kijyambere, Ibyose byose bikaba bimufasha gukomeza kwiteza imbere nk’Umugore wihangiye imirimo kandi wagaragaje ko ashoboye.
“