Nyuma y’uko mu kinyamakuru IGISABO hasohotsemo inkuru y’umucuruzikazi Umulisa Sandrine wo mu Murenge wa Remera uvuga Gitifu Rugabirwa Deo ari kumufungira ubucuruzi amaranye imyaka 10, bigakorwa mu buryo busa no kumwibasira, Umujyi wa Kigali hari icyo wabivuzeho.
Madame Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi rusange mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X, avuga ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge atari we ufunga ibikorwa by’abatujuje ubuziranenge bw’ibyo bakora nka BAR-RESTO, ahubwo ko afatanya n’itsinda rishinzwe ubugenzuzi, bityo ko na Umulisa Sandrine uvugwa mu nkuru yasuwe naryo, agira ibyo asabwa gukosora mu isuku no ku bigendanye na Parking.
Asoza avuga ko uwagenzuwe, iyo amaze kuzuza ibyasabwaga ko ahita asaba kongera kugenzurwa, baramuka basanze yaramaze kuzuza ibyo yasabwaga agafunguriwa.
Aganira n’ikinyamakuru IGISABO kuri uyu wa 16 Nzeri 2024, Emma Claudine, ntajya kure n’ubundi yakiriya gisubizo cye kuko ahamya adashidikanya ko ibyo gufungira Umulisa Sandrine bitakwitirirwa Umuntu ku giti cye, ahubwo ko byarebwa mu ishusho y’ubuyobozi bw’umurenge Gitifu ahagarariye.
Agira ati “Nibyo ko umujyi wa Kigali uri gukora amavugurura ku bigendanye n’isuku muri rusange. Twahereye ku nsengero, ubu rero hagezweho n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nk’utubari na resitora. Kuba rero Madame Umulisa yarafungiwe ibikorwa bye n’ikimwe n’abandi. Yasabwe kugira ibyo akosora, nihasuzumwa bagasanga yarabikosoye azakomeza ubucuruzi bwe nta kibazo ariko Gitifu we ndahamya ko ntacyo bapfa.”
Abajijwe icyatumye bamwibandaho kugeza n’ubwo Gitifu avugana na nyiri inzu amusaba kumusohoramo, avuga ko ibyo atabihamya, cyakora ngo kuba Gitifu yavugana na nyiri inzu nta kibazo kirimo, cyane ko ashobora no kuba yaramugiraga inama y’icyakorwa ngo inyubako ye igendane n’igihe, na cyane ko ariwe wakagombye kubazwa ibyo kuyivugurura.
Ikindi kandi ngo ntabwo ari Sandrine wasuwe n’ababishinzwe gusa, ngo ni igikorwa kigomba kugera ku bantu benshi.
Kurundi ruhande Emma Claudine, avuga ko ntawe byakagombye gutera ipfunwe igihe asabwe gukora isuku no kunoza ibikorwa bye bihurirwaho n’abantu benshi, cyane ko nk’i Remera hamaze kuzura ibikorwaremezo byo mu rwego rwo hejuru nka Stade Amahoro ivuguruye, BK Arena n’ibindi biri kubakwa bisaba ko abazajya bahagana bose, bagomba ngo gusanga n’amazu ahakikije agendanye n’igihe ndetse n’ibihakorerwa bikaba byuzuje ubuziranenge.
Abajijwe icyo umujyi ugomba gufasha Umulisa wamaze kugaragaza ko nta cyizere na gito afitiye ubuyobozi bw’umurenge, cyane ko avuga ko ahozwa ku nkeke n’umuyobozi wawo, bityo agasaba inzego zisumbuye kumurenganura.
Agira ati “Ikibazo cya Umulisa kirazwi. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nawe arakizi ndetse yaranahageze. Icyo twamwizeza ni uko igihe cyose yaba yamaze kuzuza ibyo asabwa, ntakizamubuza gukomeza ubucuruzi bwe uko bisanzwe.”
Avuga ko Umulisa ntawe umwanga ko ibiba byakozwe ari mu nyungu rusange zigamije ahanini kuvugurura ibikorwaremezo n’ibibikorerwamo.
Ku birebana naho ibinyabiziga biparika (Parking) umujyi wa Kigali usaba madame Umulisa Sandrine, Umulisa avuga ko aho bakorera 99,99% by’abakiliya bakira, abantu baciriritse baza batitwaje ibinyabiziga, gusa ngo nkababizanye cyane cyane za Moto, ngo bafite (Parking) bahuriraho n’abagenzi babo baturanye, hakaba hari umukozi uhoraho ubayobora akabereka aho guhagarara neza cyane ko baba ari bakeya.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mu izina ry’umuvugizi wawo, butangaje ibi byose, nyuma y’amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Gitifu Rugabirwa Deo, yaba yibasiye umuturage ayobora amufungira ubucuruzi amaranye imyaka irenga 10 kandi abukora neza.
Ubwo inkuru yasohokaga mu kinyamakuru IGISABO, uvugwa mu nkuru Rugabirwa Deo, yabwiye ikinyamakuru IGISABO ko cyaba kiri kumuhoza ku nkeke «Harassment» ko bitagomba kugarukira aho.
Gusa ubuyobozi bw’ikinyamakuru bwamubwiye ko atari ko bimeze ko ibyatangajwe ari kibazo cy’umuturage yagejeje ku itangazamakuru, kandi ko nawe ubwe nka Gitifu yahawe ijambo. Cyakora yasabwe ko icyo atakwishimira mu byatangajwe ari uburenganzira bwe kubivuguruza bigacishwa mu kinyamakuru cyakoze inkuru.
Ni kenshi amajwi y’abaturage yumvikana henshi bidogera abayobozi bo mu nzego z’ibanze, babashinja kubahohotera no kutabaha agaciro bakwiriye.
Ubwo mu kinyamakuru IGISABO hasohokaga inkuru ivuga ibya Madame Umulisa uvuga ko ari guhozwa ku nkeke n’umuyobozi w’umurenge wa Remera kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, ikinyamakuru IGISABO kimaze kwakira abandi nkawe barenga 10 bari kuvuga ko barenganijwe cyane n’uwo muyobozi n’ubundi w’umurenge wa Remera.
Igisabo.rw