Uwitwa Umurisa Sandrine ufite Bar-Resto mu murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, avuga ko amaze imyaka 10 akorera muri ako gace, gusa ngo umuyobozi w’umurenge Rugabirwa Deo kuva yaza muri uwo murenge ntiyamuhaye amahoro na gato agambiriye kumuhombya. Abegereye uwo Gitifu ngo bakaba baramubwiye ko Gitifu afite intego yo kuhamwimura agambiriye kuhashyira abo mu muryango we kubera ko hari abakiliya n’isoko rihagije.
Sandrine avuga ko yabaye imfubyi akiri umwana ibyatumye atabasha kwiga uko bikwiriye yamara kwiga imyuga akabona umuterankunga watumye abona inguzanyo atangira ubucuruzi bw’akabari na resitora akaba amaze imyaka 10 akorera mu murenge wa Remera hafi ya Sports View, akaba akorera mu nzu yuzuje ibisabwa byose bigendanye n’isuku muri kino gihe akababazwa n’uburyo Rugabirwa Deo kuva ngo yagera muri Remera muri 2022 buri munsi amugendaho agahora amufungira amusaba kuvugurura yasoza agashaka izindi mpamvu ku buryo inzu akoreramo amaze kuyitangaho Miliyoni zirenga 10 yo kuyivugurura kandi ariyo akodesha.
Agira ati “Ndatakira inzego zibishinzwe yaba akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, Polisi, RIB n’inzego z’abagore zidushinzwe kwigomwa bakaza hano nkorera bakareba ikintu kibura kuri iyi nzu kigaragara gituma Rugabirwa anyibasira aka kageni akamfungira, mugihe hari za resitora n’utubari dufite umwanda akamfungira buri munsi kugeza ubwo kuwa 12/09/2024 afungiranye ibiryo byinshi nari natekeye abakiriya dufitanye amasezerano bari kubaka Hotel kuri Stade Amahoro.”
Umurisa Sandrine avuga ko kuwa Kane tariki 12 Nzeri 2024, haje abashinzwe isuku mu murenge baza batumbereye aho akorera honyine bamubwira aho agomba kongera irangi baragenda nyamara atungurwa no kubona Saa Cyenda z’amanywa 15h00′ baragarutse bavuga ko bahawe amabwiriza na Gitifu Rugabirwa n’ubwo bwose ngo ari muri konji, yo kumufungira burundu ngo ntabwo ahamushaka.
Ku rundi ruhande avuga ko kuva yafungirwa, bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakiriwe na Gitifu Rugabirwa ngo bamubwiye ko Gitifu ari kubaha amabwiriza yo kumubuza gukomeza gupfusha amafaranga ye ubusa avugurura kuko ngo atamushaka muri kariya gace.
Abandi ngo bamuhishuriye ibanga ry’uko Gitifu gushaka kuhamwimura ngo hacururizwe n’abo mu muryango we kubera ko haboneka isoko n’abakiliya bahagije.
Sandrine kandi akavuga ko yabwiwe na nyiri inzu ko Gitifu Rugabirwa amaze iminsi amusaba kumwirukana mu mazu ye akamuzanira uzishyura menshi kurushaho, nyiri inzu amushwishuriza amubwira ko Sandrine atarota amuhemukira kandi bamaranye imyaka myinshi bakorana neza.
Ikinyamakuru IGISABO cyashatse kuvugana na Bwana Rugabirwa Deo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ngo agire icyo avuga ku birego ashinjwa na Sandrine uvuga ko ari kumuhombya amufungira ubucuruzi by’agahimano avuga ko ari muri konji kandi ko twasaba amakuru mu Mujyi wa Kigali.
Agira ati “Nimubaze umujyi wa Kigali. Njye ndi muri konji gusa icyo nakubwira ni uko uwo muntu badashobora kumufungira nta kosa bamusanganye.”
Ubwo twashakaga uko twavugana n’Umujyi wa Kigali, twakiriye telefoni ya Madame Sandrine avuga ko intumwa zaje kumufungira zimubwiye ko baje ku mabwiriza ya Gitifu Rugabirwa nyiri zina n’ubwo bwose ari muri konji. Sandrine akavuga ko ari kwakira intumwa buri kanya zoherejwe na Gitifu zimusaba gushaka ahandi yajya gukorera kugira ngo abashe kumuha amahoro.
Ikinyamakuru IGISABO kandi cyabashije kugera aho Sandrine akorera dusanga inyubako akoreramo ubucuruzi koko ikikijwe n’umugozi w’umutuku werekana ko hatemewe gufungurwa gusa tuhasanga abaturanyi na bamwe mu bakiliya basanzwe bahagenda bose bumiwe bavuga ko batumva icyo Gitifu yaba ahora umuntu wabo byatuma amutoranya mu tubari turenga 100 dukorera muri ako gace agahitamo kwibasira Sandrine.
Uwitwa Mahoro uvuga ko akunda kurya muri resitora ya Sandrine akanakina Biyari, avuga ko ari ahantu hari isuku no kurusha utundi tubari na resitora bihegereye, abakozi baho ngo baba bakeye kandi ibisabwa byose birahari.
Agira ati “Hano hantu bazahanegure ikindi ariko isuku irahari kuva ku gikoni, WC, aho barira n’aho banywera hose ni heza ahubwo twumvise ko ari Gitifu w’Umurenge uri kugenda kuri uyu mugore nta kindi. None se reba hano hepfo no haruguru ni utubari gusa bari gukora ntacyo bihisha ariko kubera urugomo n’ubugome Gitifu wa Remera yahisemo gukorera uyu mugore dore yaramufungiye.”
Uyu Mahoro wavuganye n’umunyamakuru arakaye ntiyanatinye gusaba ko Gitifu Rugabirwa yakurwa mu murenge wa Remera ko nta muntu n’umwe umuvuga neza kubera ubugome ngo akorera abaturage kandi ngo yakira nabi n’abamugana mu kazi ke ku Murenge.
Ikinyamakuru IGISABO cyavugishije Madame Emma Claudine Umuvugizi w’umujyi wa Kigali ngo atange umucyo kuri iki kibazo cya Madame Sandrine ushinja Rugabirwa Deo kumwibasira, avuga ko agiye kubikurikirana akaduha igisubizo cyakora nyuma y’iminsi itatu na mbere y’uko dusohora iyi nkuru twari tutarasubizwa gusa atwizeza ko kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri azaba yabonye amakuru yose.
Ikibazo cy’abaturage bakomeje gutaka bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kuba benshi. Benshi bataka gusenyerwa by’amaherere, abandi gufungirwa ubucuruzi bakicishwa inzara kandi bafite imiryango batunze n’abana biga, Madame Sandrine agashinja Gitifu kumuhombya abigambiriye agasaba inzego zose bireba kugera aho akorera bakamurenganura ku karengane akomeje gukorerwa na Gitifu Rugabirwa ushaka kumwirukana mu bucuruzi bwe akahazana abo mu muryango we.