Mu gihe hashize icyumweru umwaka w’amashuri 2024-2025 utangiye, ubuyobozi bw’ishuri rya APAER rikorera mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, buvuga ko batangiranye umwete n’umurava kugira ngo uburyo bitwaye neza abana bagatsinda hafi ya bose 100% ubushize, no muri uyu mwaka nabwo bizakomeze bityo kugira ngo ikigo cyabo gihore kirangwa no kurerera igihugu abahanga b’ibihe byose.
Ibi ni ibigarukwaho na Bwana BAYIRINGIRE Seth umuyobozi w’ishuri rya APAER, uvugako ubusanzwe ikigo ahagarariye kirangwa no kugira abana b’abahanga bakaba babigeraho bisunze inkingi eshatu ngenderwaho arizo: Ibigendanye n’Umubiri, Ibigendanye n’Umwuka ndetse n’Ubwenge.
Agira ati “Ku bigendanye n’umubiri, dufasha abana kwiga no gutsinda neza amasomo, ari nako kandi tumushishikariza kumenya neza icyamuzanye. Icya kabiri ni ukumufasha kugira indangagaciro, akamenyeshwa ko hari ibizira agomba kwirinda. Bityo tukanamutoza kuyoboka Imana no kurangwa n’imico myiza. Icya gatatu kikaba ari ukumuha imyitozo ituma umubiri we urangwa n’ubuzima bwiza, tumuha indyo yuzuye ituma abasha gukora iyo myitozo neza. Twababwira ko kuri iki gice cya gatatu ko cyatanze umusaruro watumye twarabashije kugira abana b’intyoza bosoje hano bari gukina muri amwe mu makipe akomeye yo mu Rwanda.”
Bwana BAYIRINGIRE Seth, avuga ko ibi bintu uko ari bitatu byafashije cyane kugira abana b’abahanga mu byiciro byose, kandi barangwa n’ikinyabupfura, ku buryo hari benshi mu barangiza nk’icyiciro cy’amashuri abanza cyangwa se icyiciro rusange, bakoherezwa kwiga mu bigo bitandukanye byo mu gihugu, bagahitamo kugaruka kuri APAER ngo bazabe ariho barangiriza, bitewe ahanini n’uburyo abarimu n’abayobozi b’ikigo bakoresha umuhate ushoboka wose, kugira ngo buri munyeshuri wese yige neza, atsinde kandi arangwe n’imico myiza bizatuma aba umugabo cyangwa se umugore nyawe ubereye u Rwanda.
Ku birebana n’umusaruro wabonetse mu mwaka w’amasomo urangiye wa 2023-2024, avuga ko mu mashuri abanza batsinze 100% naho mu cyiciro rusange (Tronc-Commun) bagatsinda kuri 94%, abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye, akavuga ko nabo babafitiye icyizere cyo gutsindira ku gipimo cyo hejuru cyane ko ari abahanga, bikagaragazwa n’uburyo bitwara neza mu masomo no mu bizamini bitandukanye by’ikigo.
Kurundi ruhande, avuga ko uretse n’amasomo biga neza kandi bakayatsinda ku kigero gishimishije, ngo hari n’abana benshi bagiye baharangiza, muri kino gihe bakaba bari kwandika amateka mu makipe akomeye yo mu Rwanda ndetse hakabamo n’abahanzi n’abakozi bari mu mirimo itandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.
Muri rusange, umuyobozi w’ikigo akavuga ko intego batangiranye uyu mwaka mushya w’amasomo 2024-2025 na none ngo ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho bafasha abana gukomeza kwiga no gutsinda amasomo, kubaha amafunguro meza kandi ateguranywe isuku nk’uko bisanzwe, kugira ngo muri rusange bige kandi bafite ubuzima buzira umuze.
Ikindi kizibandwaho ni ugukomeza kubakundisha imikino Ngororamubiri, kubatoza kumenya ijambo ry’Imana no kurangwa n’imico myiza kandi iboneye.
Ni muri urwo rwego, asoza asaba abantu bose baba mu kigo abereye umuyobozi kurangwa n’imico n’indangagaciro ziranga umuntu wese.
Yifuza kandi ko buri wese yakora neza ibyo ashinzwe kugira ngo atange umusaruro nyawo mu byo akora.
Asaba abarimu by’umwihariko kurangwa n’umwete n’umurava wo kwigisha abana neza uko bikwiriye, kugira ngo bakomeze kurangwa no gutsinda no gukomeza kuza ku isonga mu bigo byigisha kandi bigatsinda neza.
Asaba abanyeshuri nabo gukomeza kugera ikirenge mu cya bakuru babo bagiye barangiza muri APAER ari abahanga, muri kino gihe bakaba bari mu kazi gatandukanye mu gihugu no hanze yacyo.
Abibutsa ko kugira ngo bazabigereho koko nyabyo, bagomba kurangwa n’ishyaka, umwete, Umumurava n’Imikinyabupfura.
Yibutsa cyane abasanzwe ku kigo, kwakira neza bagenzi babo bashya babatoza kwiga no gukunda amasomo yose badasize na rimwe.
Mu rwego rw’imikoranire ya Leta n’Amashuri yigenga, umuyobozi w’ikigo ashima cyane ubufatanye buri hagati ya Leta n’amashuri yigega, ahereye ku buryo babafasha kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubafasha kubona ifashanyigisho n’uburyo bategurirwa ibizamini bakabikorana n’abiga mu mashuri ya Leta, abana bo mu mashuri yigenga bakabikora ndetse bagatsinda ku kigero cyo hejuru.
Ni muri urwo rwego asaba Leta y’u Rwanda gukomeza kubaba hafi babagira inama nk’uko bisanzwe, kugira ngo gahunda nshyashya zigezweho zijye zibagereraho igihe.
Avuga ko ashimishwa n’uburyo barerera mu mashuri yigenga, ariko Leta ikabategurira ibizamini bibahuza n’abiga mu bigo byayo, abatsinze bakajyanwa nabo mu bigo bya Leta, bagerayo bagakomeza kwitwara neza bagatsinda amasomo ku kigero gishimishije.
Ikigo cya APAER ni rimwe mu mashuri yigenga akorera mu Karere ka Gasabo.
Ni ishuri rirangwa no kugira abana b’abahanga rikaba rishingiye ku ndangagaciro za Gikristu. Intego yaryo ikaba ari Uburezi bubereye Abanyarwanda.
APAER ni ikigo gifite abanyeshuri kuva mu kiburamwaka kugeza ku mashuri y’isumbuye na TVET.
Mu mashami ahaboneka twavuga nka Accounting, Building Construction, Software Development, Networking and Intenet Technology, Tourism, Electronics and Telecommunication, ndetse na Multimedia Production.
Ni ishuri riherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, rikaba ritangiranye abanyeshuri basaga 1300 mu byiciro byose, ubuyobozi bukavuga ko imyanya yo kwakiramo abashya hafi ya yose isa n’igiye kurangira.
IGISABO.rw