Mu kugaragaza uburyo ababyeyi bakomeje kwishimira no kurerera muri Mothe Mary International School Complex, Ubuyobozi bukuru bw’ikigo, buvuga ko bishimiye kuba barakiriye abana benshi bashyashya, muri bo abeshi bakaba abanyamahanga baturuka mu bihugu by’Afurika no hanze yayo.
Ibi ni ibigarukwaho n’Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Mother Mary International School Complex Rwabigwi Cyprien, mu gikorwa cyo gutangiza umwaka w’amasomo 2024-2025 hatangwa ikaze ku banyeshuri bashya no gusaba abasanzwe bahiga kuzakomezanya umurava wo kwiga no gutsinda neza uko babisanganywe.
Agira ati “ dutangije amasomo y’umwaka w’amashuri 2024-2025 muri kino kigo cyane ko ari mpuzamahanga, tukaba tugendera kuri gahunda ya Combridge y’Abongereza, ari nayo mpamvu dukunze gusoza mbere ho gato ya Porogarame isanzwe yo mu gihugu. Aba bana bacu rero, twabakiriye tubaha ikaze, abashya tuboneraho kubasobanurira imiterere y’ikigo, indangagaciro tugenderaho, ikinyabupfura kiranga abaherererwa, birimo kwiga neza no gutsinda n’ibindi. Abahasanzwe ntitwabibagiwe. Twabibukije ibyo basanzwe bazi, gusa tubashishikariza gukomeza kuzajya batsinda neza uko babisanganywe ndetse bakabitoza bagenzi babo bashya, bababwira kwigana umwete n’ishyaka rivanze n’ikinyabupfura.”
Avuga ko Mother Mary imaze kwandika izina mu Rwnada hose no mu mahanga, bikaragazwa n’uburyo mu banyeshuri hafi 400 bashya ku kigo 90% usanga ari abanyamahanga baturutse mu bihugu by’Afurika y’I Burengerazuba, iy’amajyaruguru, iyo hagati no mugace u Rwanda ruherereyemo.
Yishimira cyane ko ikigo cyabo gitsindisha 100% ku buryo nk’abasoje umwaka w’amashuri ushize hafi ya bose, bamaze kwakirwa na za Kaminuza mpuzamahanga zo ku isi zitandukanye
Asaba abarimu basanganywe ku kigo n’abashya, kwigishanya umwete n’umurava uko babisanganywe kugira ngo by’umwihariko Mother Mary ikomeze kuba ku isonga.
Asaba kandi n’ ababyeyi bashobora kuba baracikanwe no kuzana abana muri Mother Mary, ko imyanya yabo igihari ku kicaro gikuru cy’ishuri I Kibagababaga n’I Gahanga, aho aba nya Bugesera na Kicukiro bararikiwe kuzana abana babo kuvoma ku isoko y’ubwenge butangirwa muri Mother Mary.
ABANYESHURI NABO BISHIMIYE KO BATANGIYE AMASOMO YABO NEZA
Ibyishimo byari byinshi ku banyeshuri hagati yabo bari bamaze amezi arenga abiri batabonana. Bityo banaboneraho kwishimira bagenzi babo bashya baje babagana, intego yaburi wese ikaba yabaye iyo gutsinda ku kigero cyo hejeru.
IRAKOZE Tracy. Ni umwe mu bana b’abakobwa bagiye kwinjira mu mwaka wa kane wisumbuye. Avuga ko yaruhutse bihagije, intego atangiranye ikaba iyo gutsinda amasomo yose kugira ngo azasoze ari mu myanya ya mbere, ku buryo bizamufasha kwiga muri za Kaminuza zikomeye, nk’uko bakuru babo bagiye barangiza mu bihe bitandukanye bose bagiye basoza neza.
Agira ati “ intego yanjye ni ugutsinda, niyo gahunda mvanye mu biruhuko. Mother Mary ndayikunda niho natangiriye umwaka wa mbere ubanza kugeza ubungubu ndetse haramutse haje na Kaminuza nakomerezamo ntategwa.
Agira inama bagenzi be cyane abakobwa, kwiga batiyigishije bakirinda ibibashuka n’ibibarangaza kugira ngo mu bihe biri imbere bazabe abari cyangwa abagore babereye u Rwanda.
Ibyo gutangirana intego yo gutsinda amasomo yose, IRAKOZE abihurizaho na mugenzi we MUGISHA ELIA ugiye kujya mu mwaka wa gatandatu, ari nawo mwaka bakoreramo ibizamini bya Leta yu Bwongereza.
Avuga ko kuva na cyera intego yayigize iyo gutsinda neza amasomo yigishwa, na cyane ko yizera ko ari byo bizamugira uwo zaba mu myaka iri imbere.
Agira ati” nk’umuntu ugeze mu mwaka wa nyuma, intego mfite nta yindi, nta mwanya wo gupfusha ubusa nkifite. Mu biruhuko nabonye umwanya uhagije wo kuruhuka, ikigezweho ubu ni ukwiga nkasoza neza amasomo yo mu mashuri y’isumbuye, noneho nkazinjira muri kaminuza mfite impamba ihagije yo kuba naratsinze amaso yose, bityo bikampa n’ubushobozi bwo kuzatsinda ibindi byiciro nzaba nerekejemo.”
THEOBALD BURWATIFE IDOW. Akomoka mu gihugu cya Nigeria akaba yiga Indimi Ubukungu n’Ubumenyamuntu. Yishimira kuba yiga mu Rwanda, igihugu kirangwa n’Umutekano usesuye.
Agira ati “ kuba ndi kwiga mu Rwanda, ni ukugira amahirwe menshi kuko umutekano gusa. Ababyeyi banjye bakimenya Mother Mary ko ari ishuri Mpuzamahanga ry’intangarugero, bihutiye kuhanzana. Nishimira uburyo abanyeshuri n’abarimu banyakiriye neza, ubu ndikwiga nkatsinda n’amasomo ku urwego rushimishije. Ikindi nshimira iki kigo ni uburyo kiyobowe mu buryo bwa Gikiristu ni byiza cyane.”
Asaba bagenzi be b’Abanyamahanga baba mu Rwanda cyangwa mu bihugu byabo, kuza kwiga kuri Moher Mary kuko bazahakura ubwenge buzabafasha kuzenguruka isi yose uko babyifuza.
ABAYOBOZI BAKURIYE ABARIMU NABO BAFITE UBUTUMWA
Iyamuremye Leopord, ni umwarimu w’imibare akaba n’ushinzwe amasomo n’abarimu wungirije DOS, avuga ko uyu mwaka w’amasomo bawiteguranye imbaraga nyinshi kugira ngo Mother Mary ikomeze kuba ku isonga ry’ibigo byigisha kandi bigatsindisha neza buri gihe.
Agira ati “n’ubwo bwose twari mu biruhuko, ntitwahwemye kugera hano ku kigo tugamije ahanini no gufasha abanyeshuri bifuzaga gusubira mu masomo, kugira ngo ibiruhuko bitazabaherana bakazatangira baribagiwe ibyo bize. Ikindi ni uko tunamaze ibyumweru bibiri, twirirwa dutegura amasomo yose azigishwa igihembwe cyose, tukaba dutangiranye impamba ihagije y’ibyo tuzageza ku banyeshuri bacu.”
Asaba abarimu bagenzi be, gukomeza ubutwari bwo kwigisha neza uko babisaganywe, na cyane ko umusaruro uva mubyo bakora ushimwa na bose.
OGWANG SAM. Ni umuyobozi mushya wa Mother Mary International School Complex. Uyu wari usanzwe n’ubundi ari Umuyobozi wungirije, ashima cyane Ubuyobozi bukuru bw’ikigo bwamugiriye icyizere akagirwa Umuyobozi w’ishuri.
Avuga ko agiye gushyiraho imbaraga kugira ngo ishyaka ikigo gihorana rizagumeho, na cyane ko ibyakorwaga nabwo yabigiragamo uruhare.
Agira ati “ Nshimiye cyane Umuyobozi wacu Mukuru wangiriye icyizere cyo kuyobora ishuri. Ntangiye umwaaka w’amashuri 2024-2025 neza kandi mbijeje umusaruro ugaragara.”
Asaba abarimu bagenzi be gukomeza gukorera ikigo neza, kugira ngo ababyeyi bakomeze kubagirira icyizere cyo gukomeza kuza kurerera kuri Mother Mary, ikigo gitsindisha abana bose 100%.
Mother Mary International School Complex, ni Ikigo gikomeje gukundwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ni Ikigo gifite ibanga ryo gutsindisha abana ku gipimo cy’100%, kikaba kandi ikigo Mpuzamahanga cya CAMBREDGE, gifite icyicaro I kibagabaga muri Gasabo n’ishami ryacyo riri I Gahanga mu karere ka Kicukiro.
Ni ikigo kandi kimaze imyaka irenga 18 kirerera u Rwanda abana b’abahanga bakirwa muri za kaminuza Mpuzamahanga zo ku isi bisanga.
Ubuyobozi bw’ikigo burasaba ababyeyi gukomeza kuza kwandikisha abana babo I Kibagabaga n’I Gahanga, bakabikora vuba imyanya itarashira.
Igisabo.rw
Andi mafoto: