Mu gihe Abakandida bahatanira kwinjira muri Sena bari kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’Intara babarizwamo, IYAKAREMYE Innocent, wo mu Ntara y’Amajyepfo, arasaba Inteko Itora ku muha amahirwe bakamutora kugira ngo nk’Umuntu ukiri muto kandi ufite uburambe mu mirimo itandukanye yakoreye igihugu, yafasha bagenzi bo muri SENA guharanira iterambere ry’igihugu rirambye.
IYAKAREMYE Innocent, avuga ko igihe cyose azaba yamaze gutorerwa kwinjira mu mutwe wa Sena y’u Rwanda nk’umuntu ukiri muto kandi waminuje mu by’Ubukungu, yiyemeje gufatanya na bagenzi be kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ku gipimo cyo hejuru.
Muri Make umukandida IYAKAREMYE Innocent, ni Impuguke mu by’ubukungu n’Iterambere.
Yavukiye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi Intara y’Amajyepfo, afite imyaka 41 y’amavuko.
Nyuma yo kuba Umwarimu mu mashuri y’isumbuye na Kaminuza, muri kino gihe abarizwa mu Karere ka Huye, ari naho afite ikigo cy’Imari abereye umuyobozi mukuru.
Muri 2010-2015 yabaye Umurezi mu mashuri y’isumbuye, aho yigishaga Imibare n’Ubugenge (Mathematica& Physically).
Muri 2016-201 yabaye Umwarimu n’Umuyobozi muri Kaminuza.
Muri kino gihe akaba ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imari mu Karere ka Huye.
Igitekerezo cyo kwiyamamariza kujya muri Sena akaba ngo yaragikuye kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yari umukandida, aho yasabye abakiri bato guharanira kwinjira mu nzego z’igihugu zifata ibyemezo, akaba yarumvise vuba iryo jambo ry’umukuru w’igihugu, akaba aje muri SENA gufatanya n’abandi kuzamura igihugu.
Avuga ko imirimo yagiye akora n’amahugurwa atandukanye yatumye agira ubushobozi, uburambe n’ubunararibonye bihagije ku uburyo nk’umuntu ukiri muto kandi ufite ubumenyi afite ubushobozi bwo gufatanya na bagenzi be.
Kubera izo mpamvu akaba yiteguye gutanga umusanzu wo kuzamura igihugu adategwa, yisunze inama z’Umukuru w’igihugu, akazakora neza ishingano zose zisabwa abagize umutwe wa Sena nk’uko ziteganywa n’itegeko.
Hari ibitekerezo bibiri IYAKAREMYE yifuza kuzageza ku gihugu afatanyije na bagenzi be muri SENA.
Icya mbere: Afatanyije na Ministeri y’Ubutabera n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igorora, arifuza ko imbaraga z’Abagororwa bari mu magororero atandukanye zabyazwa umusaruro.
Yifuza ko aho kugira ngo abagororwa birirwe bicaye bitekerezaho, bigatuma bigunga bakaniheba ko leta yakwifashisha imbaraga bafite bagahinga ibisigara n’ibishanga bya Leta, maze umusaruro ubonetse bakabona ibiribwa byabo byakunganira Leta kugabanya ingengo y’Imari ibatangwaho babahahira mu masoko atandukanye.
Ikindi avuga ni uburyo mu magororero harimo Abadogiteri, aba Enjeniyeyeri n’Abatekinisiye mu ikoranabuhanga benshi bahafungiwe, bityo kubwe, abo bahanga ngo bakwifashishwa mu gutinda ibiraro n’amateme biba bitarabonerwa ingengo y’imari ihagije, bityo ibikorwa n’imibyizi bakoze bikabarwa mu mafaranga yajyanwa mu magoroero yabo kubatunga nabyo bikagabanya ingengo y’imari Leta ibatangaho agatunga abagororwa n’ubundi.
Icya kabiri. Ni umushinga yise “AMAHANGA ARAHANDA HAHA WUBAKA I RWANDA” yageneye abanyarwanda batuye hanze “Diaspora”.
Avuga ko yawukukuye ku bunararibonye yatewe n’abanyawanda babaga muri Tanzania birukanwe shishi itabona nta kintu na kimwe babashije gutahana, abari bafiteyo imirimo nabo bakayinyagwa.
Avuga ko afatanyije na MINUBUMWE, bazashishikariza abanyarwanda batuye hanze kumenya byimazeyo amateka n’amakuru yose y’ibibera mu Rwanda n’Ibyiza bimaze kugerwaho kugira ngo barusheho kurukunda no kurukumbura, bityo nabo barushoremo imari yabo bateze imbere igihugu cyababyaye.
Ibi byose akavuga ko bakazabikora bisunze kandi banabifashijwemo na MINICOM, cyane ko ifite inshingano mu by’ubucuruzi no gushora imari.
Muri Make, IYAKAREMYE Innocent, asaba Inteko itora zo mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo hatavuyemo n’umwe, kumuha majwi yabo yose, kugira ngo imbaraga n’ubushobozi afite byose abyifashishe afatanyije n’abagenzi be b’abasenateri mu Nteko ishinga amategeko, kuzamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu muri rusange.