Ni igitabo cyanditswe kandi gitunganywa n’Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuyobozi w’ uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda(Rwanda Books Industry Association) Hategikimana Richard, uvuga ko yacyanditse agendeye ku byiza yakorewe na Perezida Paul Kagame ku giti ke, ariko cyane cyane ibyo yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Bwana Hategikimana watangaje iki gitabo cy’amapaji asaga 500 kuri uyu wa kane tariki ya 04 Mata 2024, avuga ko atabona icyo yakwitura Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku byiza ntagereranywa agejeje ku Rwanda mu gihe cy’imyaka 30, ibintu ngo byari byarananiye benshi bayoboye u Rwanda barangwaga n’amacakubiri no kudaha agaciro abaturage, kugeza ubwo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara ikaza guhagarikwa na FPR Inkotanyi yari irangajwe imbere n’uwo atuye iki gitabo “Kagame Paul Imbarutso y’ubudasa bw’u Rwanda”.
Agira ati “Hategekimana Richard mvuka mu cyaro, ariko iyo ndebye iterambere rimaze kuhagera, nkareba ibyo maze kugeraho mbikesha kuba mu gihugu cyiza kiyobowe na Perezida Paul Kagame, nkaba narize Kaminuza nkarangiza ibyiciro bitatu ku nkunga ye, nkuko nari nabimusabye ubwo yazaga gushyira ibuye ry’ifatizo ku Ishuri rya Rusumo Ghigh School, nkabona uburyo yateje imbere uburezi mu gihugu hose, amavuriro, inganda, imihanda, amashanyarazi, byose ukaba ntaho utabisanga mu gihugu, bituma nkomeza gushimangira ubudasa bwe, mvuga ko ntawe bahwanye n’umwe mu Rwanda ndetse ntanibeshye no muri Afurika ntaho wasanga Umunyabigwi nk’ibye.”
Mu gikorwa cyo gutangaza iki gitabo “KAGAME PAUL IMBARUTSO Y’UBUDASA BW’U RWANDA”, byahuriranye no guhemba bamwe mu banyeshuri biga muri za Kaminuza, batsinze amarushanwa yo kwandika no gusoma, bakaba baragaragaje impano zitandukanye zitanga icyizere cy’uko u Rwanda rw’ejo hazaza, ruzaba rufite abahanga bo muri icyo cyiciro cy’abanditsi.

Uwahize abandi yabaye Mutoni Cleria wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK wagize amanota 84,2% , wishimiye cyane umwanya yabonye akavuga ko agiye gushyiraho umwete kugira ngo mu bihe biri imbere azabe ari ku urwego nk’urwa Hategekimana Richard.
Abitabiriye igikorwa bashimiye ,Bwana Hategekimana Richard, ubuhanga yandikanye igitabo gikubiyemo amateka y’u Rwanda na ya Perezida Paul Kagame, agamije kwerekana ibikorwa by’Indashyikirwa amaze kugeza ku banyarwanda.
Dr Ignace NIYIGABA, Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi wungirije w’Uruganda rw’ibitabo mu Rwanda, Rwiyemezamirimo, akagira n’ikigo cy’amashuri yisumbuye.

Avuga ko ashimishijwe cyane n’igitabo cyatangajwe n’Umwanditsi w’umuhanga Hategekimana Richard mugenzi we.
Agira ati “ Birashimishije. Iki ni igitabo cyiza cyane kigaragaza mu buryo burambuye ibikorwa byaranze Nyakubahwa Perezida wacu n’ibindi byinshi akomeza kutugezaho. Ni ngombwa ko abanditsi dufata umwanya, tukagaragaza u Rwanda rwacu uko rumeze, uko ruyobowe, uko abenegihugu bakomeza kwiteza imbere kandi mu mahoro asesuye. Ibyo byose nta wundi tubikesha utari Nyakubahwa Paul Kagame nk’uko umwanditsi mugenzi wacu amaze kubitangaza mu gitabo cyashimwe na bose.
Avuga ko amateka y’u Rwanda agomba gutangazwa akamenyekana, bityo akagera kuri bose, biciye cyane mu banditsi n’abanyamateka.
Ni muri urwo rwego akangurira urubyiruko rwiga muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye, gukunda gusoma no kwandika, kugira ngo mu bihe biri imbere bazabe intangarugero mu kwandika ibitabo byinshi bivuga ku u Rwanda n’abanyarwanda.
Prof. KABERA Callixte, ni Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya EAST AFRICA UNIVERSITY OF RWANDA ikorera mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyagatare, Intara y’I Burasirazuba.

Kimwe n’abagenzi be ashimira cyane Umwanditsi w’ibitabo Hategekimana Richard ku gitabo cyiza amaze gutangaza, by’umwihariko akaba yaragituye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Agira ati “ iki gitabo twarakishimiye, cyane ko gikubiyemo amateka agaragaza ibikorwa by’Indashyikirwa by’Intore izirusha Intambwe. Abanditsi baba bafite ubuhanga buhishe kandi bujimije. Iyo rero babushyize ku mugaragaro bakadutangariza igitabo nk’iki, biba ari ibintu by’agaciro, ari nayo mpamvu dutoza kenshi abo turera nabo, kugira umuco wo kwandika, gushakashaka no kwandika, cyane ko ibyanditswe bitajya bisaza, bikaba bihora ari bishyashya ku basomyi.”
Dr Sina Gerard Nyirangarama, umaze nawe kwandika ibitabo byinshi bikangurira abantu kwihangira imirimo no gukora kurushaho kugira ngo bakomeze gutera imbere, nawe ni umwe mu bitabiriye itangazwa ry’igitabo KAGAME PAUL IMBARUTSO Y’UBUDASA BW’U RWANDA.

Avuga ko yashimishijwe n’ubuhanga Hategekimana Richard yagaragaje mu kwandika igitabo kivuga ubutwari bwa Nyakubahwa Paul Kagame, ibigaragara ko yacyanditse akitondeye kugira ngo hatagira na kimwe yibagirwa mu byiza n’ibikorwa bikomeje kugaragazwa n’uwo yagituye.
Agira ati “muri kino gihe birakwiye ko uwakoze ashimirwa. Nyakubahwa Paul Kagame yadutoje gukunda umurimo adutera inkunga tubasha kwiteza imbere kandi duteza imbere n’abaturage b’aho dukorera. Urugero ni uko iwacu kuri Nyirangarama, dufite abakozi barenga ibihumbi bibiri bakora mu mirimo itandukanye, bakaba bahembwa neza bakabasha kwita ku miryango yabo uko bikwiriye. Ibyo byose tubigeraho tubikesheje kuba mu gihugu kirangwamo ituze n’amahoro twazaniwe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ni uwo gushimirwa nk’uko byanagaragajwe muri iki gitabo tumaze kumurikirwa.
Ministiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah wari umushyitsi mukuru, ashimira Hategekimana Richard, mu gitabo ke cyiza yatuye umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Agira ati “ u Rwanda rwaciye mu mateka menshi ashaririye mu bihe byashize. Ni byiza iyo Umwanditsi w’umuhanga nk’uyu, agaragaje birambuye ayo mateka, maze akerekana ibyiza biri gukorwa n’ubigiramo uruhare kugira ngo birusheho kugendera ku umurongo mwiza, ariwe Nyakubahwa Umukuru w’igihugu Paul Kagame nk’uko byagarutsweho.”
Ashimira cyane abagize uruhare mu itegurwa ry’umunsi wo gutangaza iki gitabo barimo abayobozi ba za kaminuza zitandukanye, abikorera, Abashakashatsi, Abanditsi n’abandi.
Asaba urubyiruko cyane cyane abari muri za Kaminuza, gukomeza gushyira umuhate mu bushakashatsi no kwandika ku mateka y’u Rwanda, kugira ngo mu myaka 30 iri imbere, amateka azakomeze asigasirwe kandi hakomeze kumenyekana no gushimira abagira uruhare mu gutuma aba meza, akanakomeza kunogera abanyarwanda.

Hategekimana Richard washyize ahagaragara igitabo kivuga Ibigwi by’Umukuru w’Igihugu “ KAGAME IMBARUTSO Y’UBUDASA BW’U RWANDA, unashimira cyane abamushigikiye barimo Rwanda Panafricanisme Mouvement, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Prof. Rwigamba Balinda, Sina Gerard n’abandi benshi, ni umwanditsi w’ibitabo wabigize umwuga, akaba Impuguke mu mateka akesha Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’uburezi ya KIE n’amahugurwa menshi yagiye akorera mu Rwanda no mu mahanga, akagira n’icyiciro cya gatatu “Masters” mu miyoborere, Business na Adiministration.
Yagiye kandi anashingwa imirimo itandukanye, ashinga ibigo bigamije guteza imbere urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange.
Muri kino gihe akaba ariwe uyoboye Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo mu Rwanda(Rwanda Books Industry Association).




https://www.youtube.com/watch?v=GUTsVyTrb9Q&pp=ygUSaWdpc2FibyB0ZWxldmlzaW9u
