kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022 ,Perezida Kagame yakiriye Rory Stewart, Perezida w’Umuryango, GiveDirectly. Bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye bugana ku mibereho n’ubukungu. Ukorera mu Turere 17 two mu Rwanda, umaze kandi gutanga amafaranga y’inkunga ku miryango irenga 170, 00.
GiveDirectly imaze kugera ku ngo zisaga 147.000 mu turere 17 two mu Rwanda, ukaba umaze gutanga inkunga isaga miliyari 63 Frw mu myaka isaga itanu.
