Ni mu muhango wo guha Impamyabumenyi abasaga 500 basoje amasomo mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technicial College “SJITC” I Nyamirambo, wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2022, aho bashimiwe ubwitange bagaragaje mu myigire yabo yanahuriranye n’icyorezo cya Covid-19, bityo basabwa kujya kuba aba Ambasaderi beza mu mirimo itandukanye bazakorera igihugu.

Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro bitandukanye bigendanye no kwishimira ibyagezweho muri yu mwaka w’amashuri 2021-2022 urangiye, Umwaka wasize hateguwe abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye by’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro atangirwa mu ishuri rikuru rya SJITC, abagera kuri 449 bakaba bayasoje neza hiyongereyeho 52 bo mu ishami rya ICT, bose bakaba 501 batsindiye kujya gufatanya na bagenzi babo basoje mu bihe bishize guhyira mu bikorwa ibyo bize.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abajosefiti, Frere Jean Marie Vianney Azibereho, avuga ko Umuryango wabo ushyize uburezi mu by’ibanze kuva washingwa. Ashimira uruhare n’umurava waranze abasoje amasomo, abarezi n’abayobozi b’ishuri muri rusange.
Agira ati “ ni iby’agaciro kenshi mu muryango w’Abayozefiti, kuba twibarutse abasore n’inkumi barenga 500 basoje amasomo yabo bakaba baratsinze ku cyiciro cyo hejuru. Turizera tudashifikanya ko ku isoko ry’umurimo, bagiye kutubera aba Ambasaderi beza bashyira mu bikorwa ibyo bize bigamije kubaka no guteza imbere igihugu cyabibarutse.”
Avuga ko isi ya none ikeneye abayibyaza umusaruro bifashishije imbaraga zabo, ubwenge n’ubumenyingiro bishigiye ku ikoranabuhanga. Bityo agahamya ko abasoje amasomo bose bujuje ibisabwa.
Frere Jean Marie Vianney Azibereho yunganirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya SJITC Rev. Frere Pie Sebakiga, uvuga ko abasoje amasomo uko ari 501 bizeweho gutanga umusaruro ntagereranywa aho bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize
Agira ati “SJITC ni ishuri rimaze kuba ubukombe kuko imyaka 52 yose riyimaze ritanga uburezi buhamye bw’abana b’abanyarwanda. Ishuri ryacu ryatangiye mu mwaka w’1970.

Mu by’ukuri ryarangiranye amasomo aciriritse, aho bigaga igihe gito bagahabwa impamyabumenyi “Certificat. Mu gihe gito cyakora ikigo cyaje kugera ku urwego rwo gutanga Impamyabumenyi za A3 noneho mu 1992 duhabwa na Leta ubushobozi bwo gutanga impamyabushobozi za A2, mu mwaka wa 2010 nibwo twashyizwe mu urwego rw’amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro aho abasoje bahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya 1 cya kaminuza A1, barimo aba 501 mubonye bamaze kuzihabwa.”
Rev.Frere Pie Sebakiga, avuga ko yishimiye cyane umubare w’abanyeshuri benshi basoje amasomo yabo, bakaba bagiye ku isoko ry’umurimo hanze, akizera ko bazatanga umusaruro utubutse ashingiye ku nyigisho n’ubumenyi bakuye muri SJITC, cyane ko bagaragaje umuhate ukomeye nk’abantu bize mu bihe bitari byoroshye bya Covid 19, yasubije ibikorwa bitandukanye inyuma birimo n’uburezi muri rusange.

Ku kibazo cy’aho abasoza amasomo muri SJITC berekeza nyuma y’aho, muri rusange avuga ko hari abakomeza amasomo muri Kaminuza zitanga A0 mu bumenyingiro, abandi bakabona akazi muri Leta no mubigo by’abikorera kubera ubuhanga bakunze kugaragaza, abandi nabo bagera kuri 40%, bakaba bajya kwikorera bashinga ibigo byigenga bakaba ngo bahatanira amasoko atandukanye, benshi muri bo bakaba bayatsindira ndetse bagasoza neza imirimo yabo, ku buryo ngo bamwe hari n’abaza no gushaka abanyeshuri basize aho bize, kugira ngo bage gufatanya akazi.
Uwase Fabiola ukomoka mu karere ka Kicukiro, asoje amasomo muri SJITC ari uwa mbere muri bagenzi be 500.
Avuga ko n’ubwo yari asanzwe afite akazi kagendanye n’ibyo arangijemo, ngo kuba asoje amasomo ari uwa mbere nabyo bimuhaye imbaraga zo kujya kunoza akazi ke akabyaza umusaruro kandi ngo afite na gahunda yo gukomeza mu kiciro gikurikiyeho kugira ngo yiyungure ubumenyi kurushaho.
Agira ati “ ndashimira ikigo cyacu. Ni ikigo kigisha neza kandi gitanga ubumenyi bwose umunyeshuri aba yaje kuhashaka. ubumenyi mpakuye ngiye kububyaza umusaruro kandi ndizera ko na bagenzi banjye turangizanyije ari uko.”
Uwase Fabiola, ashimira Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho amashuri makuru y’ubumenyi ngiro, kuko abafasha cyane kwihangira imirimo bazi neza icyo bakora bityo bakabasha kwiteza imbere, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Inama nkuru y’amashuri na za Kaminuza mu Rwanda HEC madame Rose Mukankomeje wari Umushyitsi Mukuru mu Izina rya Ministiri w’Uburezi, avuga ko Leta y’u Rwanda ishima cyane ibikorwa by’indashikirwa ishuri rikuru rya SJITC rikomeje kugaragaza byo gutanga uburezi bufite ireme kuva ryashingwa kugeza ubu.
Avuga ko ari ibintu by’agaciro kubona abahanga basaga 500 basoje amasomo yabo, bakaba bagiye gufatanya n’abandi mu iterambere ry’ubumenyi ngiro n’ikorabuhanga.
Agira ati “ Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kubera ko biri mubizamura iterambere, bikanafasha abantu benshi kumenya kwihangira imirimo badategereje kamwe cy’I Muhana kaza imvura ihise.
Turabasaba ko mujya gushyira mubikorwa ibyo mwize ahangaha tukababona muri gutanga akazi mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi muzabigeraho kuko murashoboye dukurikije uburyo mwatsinze neza amasomo musoje.”
Umuyobozi Mukuru wa HEC Rose Mukankomeje, avuga kandi ko agendeye ku cyifuzo ubuyobozi bukuru bwa SJITC bwatanze, busaba ko bashyirirwaho icyicito cya 2 cya Kaminuza, azabigeza ku nzego zibishinzwe, avuga yizera adashidikanya ko hazavamo igisubizo gishimishije cyane ko igihe cyose bamaze, bagaragaje umusaruro ugaragara mu myigishirize no gutanga ireme ry’uburezi ryifuzwa na buri wese.

Saint Joseph Integrated Technicial College “SJITC” ni ishuri ry’Umuryango w’Abafurere b’Abajosefiti mu Rwanda. Ni ishuri ryashinzwe mu mwaka w’ 1970, abanyeshuri basoje kuri uyu wa 20 Ukwkira 2022, ni ab’icyiciro cya 6 kuva aho rihindukiye ishuri rikuru ry’ubumenyingiro mu 2010.
Abasoje amasomo barimo 449 bo mu masomo atandukanye agendanye n’ubumenyi ngiro, 52 basoje amasomo ya ICT, ndetse na 87 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro y’igihe gito (Short Course Program),bagizwe n’abigitsina gabo 28 n’ab’igitsina gore 59.




Yanditswe na Turatsinze Emmanuel