Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa Gatanu mu Intare Conference Arena.
Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 2000, yanatumiwemo abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Inama ya Biro Politiki yitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye z’umuryango hirya no hino mu gihugu.
Biro Politiki ku rwego rw’lgihugu ni urwego rwa kabiri rukuru mu buyobozi bwa FPR Inkotanyi, urwa mbere rukaba Inama Nkuru y’Umuryango FPR- INKOTANYI (kongere). Urundi rwego rw’ubuyobozi ni Komite Nyobozi.
Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI igizwe n’Abanyamuryango baturuka mu nzego n’ibyiciro birimo Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’lgihugu; Komisiyo Ngengamyitwarire ku rwego rw’Igihugu na Komite Ngenzuzi ku rwego rw’Igihugu.
Harimo kandi abayobozi bo mu rwego rw’ikirenga, Abaminisitiri, Abakuru b’lntara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyamabanga Bakuru ba za Minisiteri n’abari ku rwego rwabo bari mu muryango; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’lntara n’Umujyi wa Kigali.
Harimo kandi ba Perezida b’Umuryango FPR-INKOTANYI mu Ntara n’Umujyi wa Kigali; Umunyamuryango umwe uturutse mu gihugu kirimo abanyamuryango; Abayobozi b’lbigo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’lntara n’Umujyi wa Kigali.
Mu nshingano za Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI harimo gusuzuma imigambi, ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’lntara, ’Umujyi wa Kigali n’urw’lgihugu, no kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abanyamuryango.
Harimo kandi kugena no kwemeza iteganyabikorwa ry’Umuryango FPR-INKOTANYI ry’igihe gito; gutanga abakandida b’Umuryango FPR-INKOTANYI mu nzego z’lgihugu zigomba gutorerwa no kugenzura imikorere y’Umuryango FPR – INKOTANYI yifashishije Komite Ngenzuzi.
Mu bihe bitandukaye, muri iyi nama Perezida Kagame usanzwe ari Umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yakunze kwifashisha iyi nama mu gukebura abanyamuryango igihe hari amakosa abagaragaraho mu nzego bayoboramo.
Ni inama kandi yakunze kuvamo ibyemezo bikomeye bijyanye n’aho igihugu kigana, kuko Umuryango FPR Inkotanyi ari wo uyoboye igihugu.