Home Amakuru y'ingenziAmakuru ku rukingo rwa covid 19 akwiye kujya atangwa mbere, mu rwego rwo guca ibihuha

Amakuru ku rukingo rwa covid 19 akwiye kujya atangwa mbere, mu rwego rwo guca ibihuha

by admin
0 comments

 Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mukuru w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuri uyu wa04 gicurasi 2021, abanyamakuru baganiriye na Minisiteri y’ubuzima ku bihuha bikomeje kuvugwa ku nkingo za covid 19.

MINISANTE ivuga ko uretse icyorezo Covid-19 abantu bagiye bavugaho amakuru y’ibihuha, urukingo rwacyo na rwo rukomeje guteza impaka mu baturage, harimo abavuga ko rubabuza kubyara, ko hari ikindi inzego ziyobora isi zigendereye, ndetse n’abavuga ko izo nkingo ari ikimenyetso cya Satani.

Aha niho MINISANTE iboneraho gusaba abanyamakuru ko bakwiye kongera imbaraga mu gutangaza amakuru y’impamo ku cyorezo cya covid 19 ndetse n’amakuru mpamo ajyanye n’inkingo ziri gukoreshwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isakazabutumwa mu by’ubuzima mu kigo RBC akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira agira ati “Mu bihuha byose byagiye bivugwa kuri izi nkingo, nta kintu na kimwe kiri cyo, tukaba tubwira abantu kurwitabira”.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye, basobanukiwe n’iby’itangazamakuru

Bamwe mu banyamakuru basabye MINISANTE ko nayo ikwiye kongera ubukangurambaga, mu kumenyesha abaturage imikorere y’inkingo ndetse no kubakangurira kwirinda ibihuha, aha niho bamwe mu banyamakuru basaba ko hari hakwiriye gushyirwaho umurongo wihariye wajya ukoreshwa ku bantu bifuza kumenya amakuru nyakuri ku rukingo rwa covid 19.

Impuguke mu bijyanye n’Itangazamakuru akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Afri-Media, Solange Ayanone avuga ko hakenewe umurongo abaturage bajya bahamagaraho babaza niba ibyo bumva kuri izo nkingo ari byo.

Ayanone akagira ati “Bashobora guhamagara bakabaza niba koko izo nkigo ziteza ubugumba nk’uko byagiye bivugwa, nkeneye kumenya niba kubabara umutwe birimo kumbaho byaba biterwa n’urukingo cyangwa ari ibisanzwe”.

Umuryango w
Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Iterambere Rirambye(RJSD) ni wo wateguye ibiganiro

Umunyamakuru w’imvaho nshya Gisubizo entil Moïse asanga hagomba kubaho gusaranganya mu buryo bungana mu bitangazamakuru byose, amakuru ajyanye n’ubuzima ndetse n’avuga by’umwihariko ku rukingo rwa Covid-19.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro asubiza ko abaturage muri rusange bashyiriweho umurongo utishyurwa wa 114 bajya babarizaho amakuru yose bifuza ku bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko ku nkingo za Covid-19.

Mahoro Niyingabira akomeza yizeza abanyamakuru ko ntawe uzamushakaho amakuru ngo ayabure.

Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro bakaba banyuzwe n’amakuru ndetse n’ubusobanuro bahawe na MINISANTE ndetse bakaba biyemeje gukomeza gufatanya na leta mu gutangaza amakuru ya nyayo ku cyorezo cya covid 19, ndetse n’amakuru yizewe ku ikoreshwa ry’inkingo za covid 19.

Inkuru ya : E. Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment