Home AmakuruKurwanya icyorezo cya Covid 19 byatangiye gushinga imizi bihereye mu bakiri bato

Kurwanya icyorezo cya Covid 19 byatangiye gushinga imizi bihereye mu bakiri bato

by admin
0 comments

Mu gihe abatari bacye bakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo guhangana na covid19, ariko kugeza ubu abana bato bakomeje kugaragaza ubutwari mu kwitwararika aho umwana muto utapfa ku kwemerera kuva mu rugo utamuhaye agapfukamunwa.

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje imva muti ubwo yabonaga ifoto y’abana bavuye ku ishuri, abo bana bari bambaye neza agapfukamunwa maze amagare yari muri Tour du Rwanda abacaho, abo bana ntibigeze basamara ngo barangare cyangwa bakuremo udupfukamunwa twabo, ibyo byatumye uyu muvugizi asaba abanyarwanda bose kwigira kuri bariya bana.

Umunyarwanda yabivuze neza ati ;;Koko urushishi rwahanuye inzovu, ijambo ry’imana naryo riti ‘’ni mutaririmba n’amabuye azaririmba , niyo mpamvu abakuze bari bakwiriye kwigira isomo kuri bariya bana kugirango dukomeze guhangana n’icyorezo cya covid 19.

Iri kandi ni ishema ku barium bacu bakoze iyo bwabaga kugirango abana batore umuco mwiza wo kwitwararika no kubahiriza amabwiriza n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid 19.

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Tel : 0782511443

You may also like

Leave a Comment