Doddy Uwihirwe ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki irwotamasimbi(Finland),ariko ibihangano bye bikomeje gukundwa n’abatari bacye bitewe n’ubuhanga akorana indirimbo ndetse n’ubwiza bwazo.
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nk’iyitwa Guitar,urwagasabo n’izindi ariko kugeza ubu abatari bacye bamaze kwihebera indi ndirimbo ya Doddy yitwa Iribagiza,uretse ubwiza bw’amashusho yayo,abayikunze bemeza ko iryoheye amatwi,muri ino ndirimbo umuhanzi avugamo umukobwa yihebeye ariwe yita iribagiza,umuhanzi Doddy agira ati’’wowe ribagiza ryanyibagije abandi bakobwa karabo k’iroza impumuro yawe ingwa neza ubwambere duhara nibagiwe iyo naganaga hashimwe rugira wakunze ko tumenyana.
Ino ndirimbo ikaba iri gukurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye dore ko yuzuye imitoma watoma umukunzi ukamwereka akakuri ku mutima,Doddy Uwihirwe kandi yemeza ko yiteguye gukomeza gushimisha abanyarwanda n’abandi bose bakunda ibihangano bye,aboneraho gutangaza ko vuba bidatinze azabaha izindi ndirimbo zizabanyura kurusha,uyu muhanzi kandi yemeza ko icyimushishikaje ari ugukomeza gukora ibihangano bizakundwa na benshi niyo mpamvu akora uko ashoboye kose agakora indirimbo zigera ku mutima w’abakunzi b’umuziki.

Tubibutse ko indirimbo zose z’uyu muhanzi mushobora kuzikurikira munyuze ku rukuta rwa Doddy Uwihirwe,kuri youtube channel n’izindi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’uyu muhanzi.
KURIKIRA INDIRIMBO IRIBAGIZA UNYUZE HANO
Inkuru ya :Ndayisaba Eric
contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter: NDAYERICUS

