Mu gihe inzego zitandukanye zakunze kunengwa kudaha agaciro itangazamakuru ndetse no kutita ku bibazo by’abaturage cyane cyane mu nzego z’ibanze,ariko kugeza ubu bimaze kugenda bihinduka.
Bwana Bahati Bonny umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu mu Karere Ka Rwamagana ni umwe mu bayobozi bagaragaza gukorana neza n’itangazamakuru,kuwa 10/10/2020 itangazamakuru ry’Igisabo.rw ryasuye Uruganda rwenga inzoga rwitwa Agashinguracumu Ltd ariko bakenera kuba bavugana n’umuyobozi w’umurenge nubwo wari umunsi w’ikiruhuko (week end),ariko Bahati kuri terefoni igendanwa yagize ati ‘’nti mugire impungenge nubwo ari muri week end ariko amakuru yose mwakenera twiteguye kuyabaha ndetse bibaye ngombwa no ku kazi twaza ku bw’inyungu z’abaturage.Iyi mvugo yakiriwe neza n’abanyamakuru ndetse n’amakuru yose bifuzaga bafashwa kuyabona nta mbogamizi,nkuko kunenga no gushima bifasha ubikorewe ariko by’akarusho ibyiza bikwiye kubera isomo abandi mu kuzamura imikorere myiza.
Mu gihe abayobozi bamwe banengwa kudaha agaciro abaturage,abandi muri week end bakigira muri gahunda zabo,ndetse hari nabo uhamagara bakakubwira ko Atari umunsi w’akazi kandi bitwa ngo bareberera abaturage,uyu ukaba ari umuco ugomba gucika nkuko byagaragajwe n’uyu muyobozi w’umurenge wa Muyumbu.
Uretse kandi kuba Umurenge wa Muyumbu Uri mu nkengero za Kigali ni n’umurenge ufite umuvuduko mu iterambere bitewe n’uburyo uri guturwa ku bwinshi ndetse hubakwa n’ibikorwa remezo bitandukanye,gusa umwe mu baturage twaganiriye yagize ati’’Muyumbu yacu iri gutera imbere ariko uwaduha umuhanda wa Kaburimbo byaba akarusho kuko mu gihe cy’impeshyi ivumbi riba ari ryinshi no mu mvura urwondo rukaba rwinshi,aha akaba ariko bahera basaba ubuyobozi ko bwakora uko bushoboye ino centre ikaba yabona umuhanda ujyanye n’igihe.
Umuco wo gukorana neza n’itangazamakuru ukwiye guhabwa agaciro kugirango abanyarwanda bamenyere amakuru ku gihe kandi bahabwe ubusobanuro bw’ibibazo bashobora kuba bafite cyangwa ubumenyi badafite babashe kubumenya.
Inkuru ya: Ndayisaba Eric
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com