Abatari bacye bamumenye bitewe n’ubuhanga afite mu gukina filime,ariko muri ino minsi Pastor Cyomoro ari kugaragara mu muziki uhimbaza imana ndetse akabifatanya no gukomeza gukina filime kuko yemeza ko yabyihebeye.
Mu minsi yashize Pastor Cyomoro yari yarasohoye indirimbo yitwa Arahebuje ikaba yari mu buryo bw’amajwi gusa(Audio),ubu ino ndirimbo ikaba yasohotse mu buryo bw’Amashusho(Visual),ino ndirimbo irimo ubutumwa bushimira imana ku bw’imirimo idukorera Pastor Cyomoro yafatanyije na Koffi Anan ndetse na Frolence.
Ino ndirimbo yanyuze imitima ya benshi igira iti ‘’sinabona amagambo agushimisha imirimo yawe irahambaye,sinabona ukuntu ngushimira mana we imirimo yawe iratangaje,sinabona ukuntu ngutambira mana we imirimo yawe irahebuje. Iyi ndirimbo ikaba isohotse mu gihe Pastor Cyomoro afite imishinga myinshi yo gukomeza gukora filimi nyarwanda ndetse no gukora indirimbo nyinshi.
Pastor cyomoro kandi mu bikorwa bye byinshi bikomeje gukundwa n’abatari bacye harimo filimi nziza zirimo iyitwa Intimba y’umutima,Ingendo y’undi ndetse n’ibice bitandukanye bya filime Kuki arinjye,Filime ingendo y’undi igaragaza imyitwarire idahwitse y’umwana wavuye iwabo akijijwe (umurokore) yagera ku ishuri inshuti ze(Ikigare) zikamuhindura akaba ikirara bikamuviramo gutwara inda , naho filimi Kuki arinjye igaragaza umuhungu wavukanye ubwandu bw’agakoko gatera Sida akaza kubimenya amaze gukura ndetse aza no gukundana n’umukobwa udafite ubwandu iyi nkuru yose wayibona ukurikiranye ino filimi,.izi filime zose ukaba wazibona unyuze kuri channel ya youtube ya Pastor Cyomoro ariyo Kina Filmz Rwanda cg ukajya kuri youtube ukandikamo Pastor Cyomoro ugahita ubona ibihangano bye byose.
Pastor Cyomoro kandi aboneraho gusaba urubyiruko rwifuza gukina filime no gukorera imana binyuze mu ndirimbo ko rwamwegera bakungurana ibitekerezo kuko bishobora no kubabyarira umurimo,uretse ubwitange agaragaza muri zino mpano yihebeye, ariko Pastor Cyomoro atanga ubutumwa butandukanye mu baturage igihe cyose ahawe umwanya,aha twavuga ubutumwa bw’ubwiyunge,kurwanya icyorezo cya Sida,kurwanya inda zitateganyijwe niz’imburagihe, n’ibindi ibi byose akabikora abinyujije mu itsinda bakorana bakina filime,aya akaba ari amahirwe Akarere ka Nyagatare gafite,bikaba inyungu ku Ntara y’iburasirazuba n’umusaruro ntagereranywa ku gihugu,kuri Pastor Cyomoro aboneraho gusaba inzego zibishinzwe ku muba hafi kugirango akomeze guteza imbere impano ye kandi akomeze gutanga ubutumwa bwafasha abanyarwanda muri Rusange,ibi bikaba ari umukoro ku Karere ka Nyagatare Aho uyu muhanzi akorera ibikorwa bye,twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo kugirango tumubaze niba hari gahunda baba bafite yo gushyigikira uno muhanzi dore ko asanzwe atanga ubutumwa mu gihe cyo kwibuka, ariko ntibyadukundiye,mu gihe twavugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo tuzabibamenyesha ariko twizeye tudashidikanya ko Akarere ka Nyagatare katabura gushyigikira umwe mu rubyiruko utanga ubutumwa bwubaka kandi busana imitima ya benshi
REBA FILIMI INGENDO Y’UNDI HANO HASI
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Tel: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter : NDAYERICUS