Ku bufatanye na Ras Ngabo ukorera muzika mu Busuwisi , Ras Kimeza nk’ umucuranzi wari umenyerewe cyane cyane avuza ingoma z’ inyarwanda ndetse n’ izindi zose za kijyambere arimo n’ inshakwe yasohoye indirimbo ye ya kabiri mu myaka isaga 30 akora muzika.
Ras Kimeza agiye gusohora iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae yise” Rugori Rwera “ nyuma y’ aho aherutse gusohora iyindi ndirimbo yise “ Dunia Ina mambo” yagaragaye kuri album y’ itsinda abarizwamo ryitwa Holly Jah Doves.
Mu Kiganiro na Igisabo.rw, Ras Kimeza yagarutse ku mwihariko iyi ndirimbo “ Rugori Rwera” ifite bitewe n’ uburyo ikozwemo ndetse n’ abahanzi bagize uruhare rukomeye mukuyitunganya.
Yagize ati” Iyi ndirimbo maze myaka myinshi narayanditse ariko ubu nibwo igiye kumvikana ndetse inagaragarire abakunze ba reggae gusa ntekereza ko nari ntegereje kubona abo twayikorana urugero ni Ras Ngabo nubwo ari mu Burayi nta kabuza ko we n’ istinda rye Iwacu Band muri Studio yabo Mizi Records aho mu Busuwisi nibo bagiye gusoza imirimo yose ya Mastering ariko amajwi yakorewe hano i Kigali muri Studio ya Simpo Savior akorwa na Producer Oliver”.

Ras Kimeza umaze imyaka isaga 30 mu muzika yamenyekanye ubwo yari mu bari bagize Itsinda rya Muzika Les 8 Anges ibarirwa muri Karahanyuze ariko na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yari mu bahanzi bagize ubutwari bwo kongera gutangiza muzika.

Muri ibyo byari bikomeye we n’ abagenzi be bashinze istinda rya Reggae Holly Jah Doves ryari rigizwe n’ abahanzi batandukanye nka Ras Ngabo, Ras Haguma, Ras Patrick, Ras Kassimu, Ras Mike, Ras Kayaga ndetse na Ras Mate(RIP).
inkuru ya : Ndayisaba Eric
Contact: 0782511443