Kwibyara bitera ababyeyi ineza gusa ineza yiturwa isa n’isibo ifite uyigenga niyo mpamvu kugeza ubu mu minsi y’imperuka abari imbere bazajya inyuma ariko abakoze neza bagahabwa umwanya w’icyubahiro,ndetse abirata imiringa ntibagira isibo ibasigasira ariko abirata ibigwi nibo bagwiza kandi bikagirira akamaro ababasanga.niyo mpamvu kugeza ubu akarere ka Nyagatare kamaze kuba ubukombe mu kugira abarimu b’indashyikirwa mu ireme ry’uburezi ndetse no kwiteza imbere.
Hashize imyaka igera kuri 3 Nyagatare itanga umwarimu w’indashyikirwa mu Ntara y’iburasirazuba ndetse no ku rwego rw’igihugu bikanarangira bamwe muri bo babaye indashyikirwa mu rwego rw’igihugu ibyo byabaye umuco kuva mu 2018 ndetse no kugeza muri uno mwaka, icyorezo cya covid 19 cyahungabanyije ubuzima mu nzego zose,ariko n’ubwo bimeze bityo Nyagatare ntiyigeze icika intege kuko kugeza ubu iyo witegereje mu nkingi za mwamba ziranga ireme ry’uburezi usanga Akarere ka Nyagatare ka taratanzwe mu ngamba ngari z’iterambere ry’uburezi
Amateka yongeye kwisubiramo
Guhera muri muri 2018 ubwo Mwalimu Girabawe Aloysie yabaga umwarimu w’indashyikirwa mu rwego rw’igihugu aranzwe kandi akarambagizwa n’Akarere ka Nyagatare maze umushinga we ukabengukwa n’abahanga byatumye bigaragara ko kano Karere kimakaje umuco wo gusigasira ireme ry’uburezi , bidaciye kuri Mwalimu ahubwo bibaye umuco uranga abarezi n’abaharerera,ariko mwarimu akaba inking ya mwamba.

Tariki ya 5 ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi wahariwe Mwalimu ni muri urwo rwego nubwo icyorezo cya covid 19 cyatumye ibikorwa bitandukanye bikomwa mu nkokora ndetse bikaba ngombwa ko amashuri afungwa ariko igihe cyari gishize ndetse n’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019-2020 byasize bigaragaza ko Mwalimu Sinamenye Albert ariwe uhize abandi muri uno mwaka,uyu mwalimu kandi akaba ari umurezi ku kigo cy’amashuri cya E.S Rukomo(SOPEM),

Ku munsi w’ejo nibwo sendika y’abakozi SNER yageneye igihembo sinamenye wahize abandi maze ahabwa inka Ifite agaciro k’ibihumbi magana atatu 300.000f ndetse n’ikigo cya E.S Rukomo Sopem gihabwa amafaranga ibihumbi magana ane azafasha abarezi bo muri icyo kigo gutangira umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi. ariko by’umwihariko Sinamenye Albert akaba azashyikirizwa ibihembo bigenwa n’ikigo cy’uburezi (REB) kuwa 05 ukwakira ku munsi wa mwalimu
.Bwana Mushabe David Claudian umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yemeza ko ireme ry’uburezi ari inkingi ya mwamba bimakaje imbere,ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Igisabo.rw yagize ati’’kuba turi kugira abarimu b’indashyikirwa ni uko twashyize imbaraga mu burezi bufite ireme kandi tuzakomeza kubushyigikira,abajijwe ku kibazo cyo kuba bari kwiharira imyanya myiza mu burezi yagize ati ‘’udakora nta karye ariko ukora ajye abishimirwa’’.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare Madamu Batamuriza Edith yagize ati uko biri kose tugerageza kubahiriza ihame ry’uburezi kandi tugerageza guha mwarimu ibyo asabwa kandi biri mu bushobozi bwacu,ibirenze kuri ibyo ni ukuba mwarimu hafi akabona ko yitaweho ibyo bishobora gutuma akoara akazi ke neza.nkeke ko ariyo mpamvu muri ino myaka twagize abarimu bitwara neza mu rwego rw’igihugu.
Bwana umuyobozi w’ikigo cya ES RUKOMO (SOPEM)Ntambara Phocus Ku murongo wa terefoni yagize ati’’Sopem ni ikigo cy’ubukombe ntagitangaje kuba cyagira abarimu b’indashyikirwa,gusa ibi biduha isomo ryo gukomeza gusigasira ubwo budasa kugirango hato tutirara ibyiza dufite bigasubira inyuma

Madamu Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage arinawe waruhagarariye akarere mu muhango wo gushyikiriza igihembo Sinamenye Albert wahize abandi muri uno mwaka wa 2019-2020 nawe yabwiye Igisabo.rw ko nabo babizi ko bagerageza gukora ibishoboka byose ngo mwarimu abeho mu buzima bwiza n’ubwo imbogamizi zigihari ibyo bikaba bituma abarezi muri kano Karere bakorera ku mihigo ndetse bikabafasha no kwitwara neza mu rwego rw’igihugu.
Itangazamakuru ryashatse kumenya ibigenderwaho ndetse n’ubusobanuro bw’umwarimu w’indashyikirwa maze umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri cya G.S Nyakigando Bwana Gasigwa F Xavier ufite n’uburambe muri uno mwuga yabwiye itangazamakuru ko iyo bavuze umwarimu w’indashyikirwa baba bavuze uwahize abandi mu bigwi n’ubunararibonye mugushyigikira ireme ry’uburezi no gufasha umwana kuva ku rwego akajya ku rundi,bikamufasha kuva mu cyiciro ajya mu kindi,ndetse uwo mwarimu akaba agaragaza guhanga udushya mu burezi ndetse no kwiteza imbere ibi akaba ari nabyo bishingirwaho umwarimu aba indashyikirwa.
Tugarutse mu mateka yisubira mu mwaka wa 2018 umwarimu w’indashyikirwa mu rwego rw’igihugu yabaye Girabawe Aloysie wigishaga ku kigo cya E.S Rukomo SOPEM I Nyagatare (ubu akora kuri Wellspring Academy) ,
2019 umwalimu w’indashyikirwa ku rwego rw’intara y’iburasirazuba yabaye NzabonaribaTheodor nawe wigisha kuri ES.Rukomo I Nyagatae,uyu mwaka amateka akaba yisubiyemo kuko nubundi umwalimu wahize abandi uyu mwaka wa 2019-2020 akaba yabaye Sinamenye Albert nawe ukora muri Sopem




mu gihe hazaba hizihizwa umunsi wagenewe mwarimu turizera tudashidikanya ko n’ikigo gishinzwe uburezi kizagira ishimwe kigenera Sinamenye,tubibutse ko ano mashimwe agenerwa umwalimu wahize abandi mu bikorwa by’indashyikirwa.kandi byamufashije kwiteza imbere,mu nkuru yacu y’ubutaha tukaba tuzagerageza ku bonana n’abarimu batandukanye babaye indashyikirwa kugirango batangarize abanyarwanda udushya bahanze twatumye bahiga abandi ndetse bibere n’abandi ishyaka ryo gukomeza gukorera ku mihigo
inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443