Umuhanzi uzwi nka Pastor Cyomoro ukorera ibihangano bye mu Karere ka Nyagatare,umurenge wa Rukomo,akagari ka Rurenge ariko akaba amaze kumenyekana mu gihugu hose bitewe n’uburyo agaragaza ubuhanga mu gukina film Nyarwanda ndetse ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana kandi abakurikiranira umuziki hafi bemeza ko uyu musora kuririma ari impano ye.
Ibihangano bitandukanye by’uyu muhanzi abishyira ku mugaragaro yifashishije urubuga rwa Internet (youtube)yitwa Kina Filmz rwanda cg ukandika kuri youtube pastor cyomoro uhita ubona indirimbo amaze gukora zitandukanye zirimo iz’amajwi (Audio)ndetse n’amashusho(Video).
Pastor Cyomoro mu bikorwa bye bya buri munsi akaba akunda gukina film no kuririmba ibi akaba yarabitangiye kuva akiri umunyeshuri kugeza ubu dore ko aho akora afite itsinda atoza gukina film kandi naryo rikaba rikundwa na benshi,Hassan yagaragaye muri Film yitwa Intimba y’umutima ibice 8 byose,Magorwa ibice 2,kuki arinjye?ibice 3,ingendo y’undi ibice 4,izo Film zose akaba ariwe uzandika kandi akanaziyobora akaba n’umukinnyi w’imena.Cyomoro asaba abifuza kureba zino film kujya kuri channel ye ya youtube yitwa Kina Filmz rwanda.uyu muhanzi kandi film ze zitanga ubutumwa butandukanye burimo Kwirinda icyorezo cya Sida,gukangurira abantu ubwiyunge,kwicisha bugufi,kwihanganira ibigeragezo n’ibindi.
Kugeza ubu Pastor Cyomoro yasesekaye mu muziki n’indirimbo zihimbaza imana kandi zibohora imitima, zigakomeza abihebye,kugeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo zirimo:
Warakoze Mana yakoranye na Jane (Pastor Cyomoro ft Jane)
Ndagushima Mwami yakoranye na Ange (pastor Cyomoro ft Ange)
Arahebuje yakoranye na Koffi (Pastor Cyomoro ft Koffi) Uretse kuba Cyomoro akunze gukorana indirimbo n’abantu b’abahanga ariko n’ubutumwa burimo bukomeza benshi,kubwa Cyomoro yifuza ko ibihangano bye
byagera kuri benshi kuko byagirira akamaro urubyiruko ndetse n’abakuze,cyomoro aboneraho gusaba inzego zibishinzwe ko zikwiye kubaba hafi kugirango ibihangano byabo bitere imbere kandi bigirire akamaro abanyarwanda,asaba kandi abategura Art Rwanda ubuhanzi,Minisiteri y’urubyiruko n’umuco n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro ko bakwiye kuzirikana impano ziri hanze ya Kigali kuko n’ubwo ubuvugizi buba ari bucye ariko abanyempano bo barahari.
Pastor Cyomoro kandi asaba itangazamakuru ko rikwiye kubaba hafi kuko nibo bafite ijwi rigera kuri benshi,kandi bakaba babasha kumenyekanisha ibikorwa bikorerwa mu gihugu hose.
Cyomoro kandi atangaza ko umuziki ntacyo uzabangamira ho film kuko buri kimwe akigenera umwanya wacyo kandi byose abikora abikunze,uyu muhanzi kandi agira ati’’ubu ibi byose mbikora nta muterankunga n’umwe mfite ariko ndamutse mubonye nakora ibyiza kurushaho kandi nkafasha benshi kuba bakwinjira mu ruganda rwa cinema nyarwanda cyane cyane nibanda ku mpano ziri mu cyaro.
Ku bwa Pastor cyomoro kandi ngo yinjiye muri Film abizi neza ko ibyo ashoye atazabigaruza,ariko icyo yari agambiriye kwari ugutambutsa ubutumwa bwubaka,kandi bufasha abababaye binyuze muri cinema no mu ndirimbo zihimbaza imana,mu gihe ikoranabuhanga rikomeje koroshya ubuzima ni ngombwa ko impano aho iri hose ikurikiranwa kugirango igirire akamaro igihugu ndetse na nyirayo.
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact : 0782511443