Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Rwands 2019 yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana.
Mu birori byahuye n’isabukuru ye kuri uyu wa gatandatu 15 Kanama 2020,umusore wamwihebeye rero yahise abonera ho amwambika impeta y’urudashira nawe(Josiane) ntiyazuyaza ahita avuga”Yego”.
ni umuhango witabiriwe n’inshuti ye Miss Yasip Casmil bahanganiye ikamba rya Missrwanda 2019 ndetse n’abandi batandukanye bo mu nshuti ze za hafi.
Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2019 ubwo abantu bamuvuze ho cyane ibintu bigacika bamwe bemeza ko ntaho azagera muri iri rushanwa kubera uburanga(Igikara) bwe dore ko ubundi iri rushanwa rimenyerewe mo abakobwa b’inzobe gusa.

