Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda bahise mo kuba umwe nyuma y’ibibazo igihugu cyanyuze mo

admin
6 Min Read

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, abaturage barwo bahisemo umurongo w’ubwiyunge no kunga ubumwe ku buryo ibyo bakora byose batahiriza umugozi umwe, bitandukanye no mu bihugu bimwe aho usanga umuntu aharanira gusa iterambere ry’agace avukamo.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu mpanuro yatanze kuri uyu wa Gatandatu ku bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri n’Abanyarwanda muri rusange bari barikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu mwihariko Madamu Jeannette Kagame yawugaragaje nk’ubudasa bw’Abanyarwanda bwubakiweho igihugu cyabo mu myaka 28 ishize.

Iri huriro rije rikurikira irya 14 ryizihirijwemo isabukuru y’imyaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe. Ni imyaka yuje ibigwi n’inararibonye mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu muhango kandi wahuriranye n’isozwa ry’ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwimakaza by’ubudaheranwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE] bakozemo ibikorwa bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu myaka 28 ishize, u Rwanda rwubakiwe ku budasa aribwo bumwe, bityo abakuze n’ababyiruka bakwiye kubisigasira.

Ati “Ndagira ngo mbwire buri wese nti twahisemo kuba umwe kuko turi bene Kanyarwanda, insango yacu ni gira amahoro,intero yacu ni baho nanjye mbeho, duhane ibiganza, tuganze ibyatuganza.”

“Tubane neza uko twabyirutse, tubyirure abeza bubaka u Rwanda ingoma ibihumbi, tuzire gutana. Iri tabaza dutwaje abadatana rihore ryaka ntirikazime, abato bacu ntitukabazimuze, imvugo yacu ijye iba ingiro maze umurage wacu uzarambe. Ndi Umunyarwanda ibe igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Unity Club yagize amahirwe yo gukorera mu gihugu cyamaze gushyiraho umurongo mwiza w’imiyoborere, imibereho ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda.

Ati “Kimwe mu byo umuryango wacu wa Unity Club wihariye ni uko uko tugenda twaguka twakira Abanyamuryango bakiri urubyiruko bisanga mu rungano kuko imfura z’umuryango tumaze imyaka 26 gusa. Ubusanzwe no mibereho yacu, umuntu ufite imyaka 25 aba yaranyuze mu nzira ndende agihuzagurika, ariko iyo ugejeje iyo myaka uba ufite icyerekezo gihamye kandi gisobanutse.”

Yakomeje agira ati “Unity Club Intwararumuri twagize amahirwe yo kugira aho duhera kuko Leta y’Ubumwe yari imaze kunoza umurongo iguhugu kigenderaho ndetse n’amahitamo yacu. Ubudasa bw’u Rwanda twahisemo burihariye, urugero natanga ni uko mu bihugu bimwe na bimwe abayobozi mu nzego za leta no mu Nteko Ishinga Amategeko, bafata ibyemezo baganisha iterambere aho bavuka cyangwa aho batorewe.”

“Ariko iwacu siko bimeze kuko twahisemo kuba umwe, kubazwa inshingano no kuzuza inshingano ndetse no kureba kure. Niyo mpamvu umuyobozi aba ahagarariye inyungu z’igihugu cyose icyarimwe, kirazira gukurura wishyira.”

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’ihuriro rya 15 rya Unity Club, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yibutsa abanyamuryango n’Abanyarwanda ko bafite inshingano yo gukomeza kubaka Ubunyarwanda nk’indangamuntu atari ubwenegihugu gusa.

Ati “Muri ibi bihe tugezemo, isi igenda irushaho kuba imwe, ubudasa n’umwihariko wa buri gihugu uba ukeneye ko ba nyirawo bawurinda kugira ngo udatakara. Ni byiza kugira ibyo twigira ku bandi n’umuco wacu ugakura ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu.”

Yakomeje agira ati “Aho niho Ndi Umunyarwanda ikwiye kuduha umwihariko, ikadufasha kudatandukana n’indangagaciro ukubaho kwacu gushingiyeho.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ariyo yatumye bongera kubaka igihugu cyabo mu myaka 28 ishize. Ni amahitamo avuga ko yaryoheje politiki abantu bari bamaze kwanduza no gutakariza icyizere.

Avuga ko Unity Club Intwararumuri izakomeza guharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka u Rwanda muri rusange.

Ati “Twiyemeje gutoza indangagaciro zo gukunda igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa abato bacu kuko aribo tuzahereza agakoni. Twari kubuzwa n’iki kugira umusanzu mu guharanira iyi ntego? N’ubu ntidushobora gusobanya ahubwo ubu nibwo dufite imbaraga.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye buranga urubyiruko n’abakuze ari ubudasa bw’u Rwanda kuko kurwubaka bigomba kugirwamo uruhare na bose.

Mu kiganiro cyagarutse ku ishusho y’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye intambwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bumaze gutera.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko gushyiraho ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge byatanze umusaruro ukomeye nk’uko ubushakashatsi bugenda bubigaragaza.

Imibare igaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyagiye kizamuka ku ntera ishimishije kuko mu 2010, bwari bugeze kuri 82%, ni mu gihe 2015 cyageze kuri 92,7%. Ubushakashatsi buheruka bwamuritswe mu 2021, bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 94,7%.

Ati “Iki gipimo kiratwereka ko ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ihagaze neza cyane ndetse kuba twarabigezweho ni uko Abanyarwanda baranzwe n’indangagaciro y’ubudaheranwa bwo kurenga ibikomere by’amateka mabi bagakomeza urugendo rwo kubana no koroherana.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko hari icyizere cy’uko mu myaka itanu iri imbere igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizaba kugeze ku 100%.

Ni ibintu bigirwamo uruhare na gahunda zitandukanye zashyizweho zirimo amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Girinka, Ubudehe, mituwere, Ikigega Agaciro, kuba harashyizweho Gacaca, gahunda Abanyarwanda bahuriramo bagatanga ibitekerezo nk’Inama y’Umushyikirano n’ibindi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 1996, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye. Kuri iyi nshuro hakiriwe abanyamuryango bashya barindwi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *