Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu yemeje ibirimo ko amasaha y’akazi n’amasha abanyehsuri batangiriraho amasomo yahinduwe. Abanyehsuri bazajya batangira kwiga saa mbiri n’igice za mugitondo basoze saa kumi n’imwe z’umugoroba. abakozi bo bazajya batangira akazi saa tatu za mu gitondo bagasoze saa kumi n’imwe z’umugoroba banaruhutsemo isaha imwe. ibi byo guhindura amasaha y’akazi n’amasomo bitangiriraho bizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023.