Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yatorewe gukomeza kuyobora ishyaka rya Gikomuniste ryo muri iki gihugu (CCP) kuri manda ye ya Gatatu y’imyaka itanu, ibi bituma anakomeza kuyobora igihugu cy’Ubushinwa. Ibi biramugira nanone umwe mu bayobozi b’ibihangange bayoboye Ubushinwa nyuma ya Mao Zedong, wabuyoboye kuva 1949 kugeza ku rupfu rwe mu 1976. Nyuma yaho nta wundi muperezida wayoboye Ubushinwa manda zirenze ebyiri.Inama nkuru y’Ishyaka rya Gikomuniste mu Bushinwa (Chinese Communist Party, CCP) yatoye Perezida Xi nk’umunyamabangu mukuru waryo muri manda ya gatatu y’imyaka itanu ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 nyuma y’icyumweru cyose iteranye.

Iri shyaka kandi ryamutoranye n’abandi batandatu bagize icyitwa Politburo Standing Committee (PSC) bazafatanya nawe kuyobora.Mu magambo yatangaje amaze gutorwa Xi Jinping yagize ati: “Ndashimira mbikuye ku mutima ishyaka ryose kubw’icyizere mwangiriye mukampa izi nshingano.”
Yabasezeranyije ko azakorana umurava inshingano bamushinze ateza ipere iri shyaka ndetse n’abaturage bose b’Ubushinwa muri rusange.Kuva yayobora Ubushinwa mu mwaka wa 2013, Perezida Xi Jinping yabashije kugira igihugu cye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku Isi aho kuri ubu kiza ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku Isi nyuma ya Leta Zunze ubumwe za Amerika hashingiye ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ndetse abahanga bakagaragaza ko nigikomeza kwitwara nk’uko biri ubu, mu myaka iri imbere kizaba ari icyam mbere mu bukungu ku Isi.
Xi Jinping atorewe manda ya gatatu y’amateka mugihe iki gihugu gishyamiranye na Taiwan gifata nk’intara yacyo nayo ikifata nk’igihugu cyigenga ibishyigikiwemo n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ibi bikaba byaratumye igihugu cy’ubushinwa kitarebana neza n’ibi bihugu by’Umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Ubushinwa nicyo gihugu gifite abaturage benshi aho ibarura rya 2022 rigaragaza ko cyari gituwe n’abaturage Miliyali imwe na miliyoni zisaga maganane ( 1.402), gusa nacyo kikaba atari igihugu gito kuko ari igihugu cya kane kinini ku Isi nyuma y’Uburusiya, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 9.597. (9.597 million km²). Ni ukuvuga ko nibura kilometero kare imwe ituwe n’abaturage 153.

Perezida Xi Jinping (hagati) n’abagiize Politburo Standing Committee.