Guverinoma y’u Rwanda yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.
Mu Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’uburezi MINEDUC kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022 rivuga ko iri shuri ribaye rifunzwe ndetse abanyeshuri n’abakozi bagomba guhita bataha bakazamenyeshwa igihe rizongera gufungurira.
Iryo tangazo rigira riti”Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’U Rwanda,Minisiteri y’ubuzima iramenyesha abanyeshuri ,abakozi n’abaturarwanda muri rusange ko iryo shuri rifunzwe by’agateganyoi mu gihe cy’ibyumweru 2 uhereye nonaha kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa leta riri gukorwa rikomeze nta nkomyi.”
Muri iri tangazo MINEDUC yavuze ko nta muntu wemerewe kwinjira muri iki kigo ndetse inasaba buri muntu wese waba afite amakuru y’ingirakamaro ko yayageza ku rwego rw’igihugu rw’Iperereza RIB.
IPRC Kigali yashinzwe mu mwaka wa 2008 akaba ari ishuri ryigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Bikaba bivugwa ko Murindahabi Diogène uyobora IPRC Kigali hamwe na bamwe mu bakoz batawe muri yombi nyuma yaho bigaragaye ko habaye ubujura bw’ibikoresho by’iri shuri.