Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazongera ukundi.

admin
4 Min Read

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abato n’ababyiruka bakwiye gukomeza kwigishwa amateka mu kwirinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazongera ukundi.

Ni mu butumwa yatanze ubwo yatahaga Ubusitani bw’Urwibutso buherereye i Nyanza ya Kicukiro ku Cyumweru, tariki ya 11 Nzeri 2022.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko ubu busitani bubumbatiye amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Ati “Akenshi bavuga ko ubusitani ari ikimenyetso cy’ubuzima kandi ni byo koko! Nubwo ubusitani butashywe uyu munsi bubumbatiye amateka yacu atuvuna, iyo wubuye amaso, ukabona ubwiza bw’aha hantu n’uko hatoshye, wumva umutima uruhutse.’’

Yavuze ko ubusitani bwatekerejwe hashingiwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize ibikomere byinshi.

Ati “Uyu munsi twese dutewe ishema n’uko twabashije kubirenga nubwo benshi bakiri kure muri runo rugendo.’’

“Icyifuzo cya buri wese, ni uko ubu busitani bukomeza kutubera ahantu hadufasha kwibuka no kwiyubaka. Muri ubu busitani harimo ubuzima n’umurava wanyu ndetse ni isezerano rishya ko tutazongera kunyura mu bihe nk’ibyatugejeje hano uyu munsi. Urwo rukundo, icyo cyubahiro byose biri muri buri rurabo, igiti, buri buye na buri kimenyetso kidukikije.’’

Ati “Igihe cyose tuje muri ubu busitani bwo kwibuka, bijye biduha imbaraga zo guhobera ubuzima, no kugirana isezerano n’abacu ndetse n’igihugu, ko tutazahwema kurasanira u Rwanda.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ibikorwa nk’ibi bibumbatira amateka bikanafasha kwigisha abato bikwiye kubungwabungwa.

Yasobanuye ko kuva mu myaka 28 ishize, igihugu cyakomeje kwiyubaka ahanini gishingiye ku kunga ubumwe bw’abagituye.

Ati “Igihugu dukunda, uyu munsi cyunze ubumwe. Cyunze ubumwe binyuze mu muhate w’abamennye amaraso yabo ngo babohore igihugu. Ndetse no mu gihe cy’izuba rikakaye, cyangwa se ibihe bigoye tunyuzwamo, u Rwanda ruzakomeza gutohagira.’’

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko amasomo ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kwigishwa uhereye ku bato.

Ati “Kuki Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cyibasiye inyokomuntu itigishwa mu mashuri hashingiwe ku bikorwa n’ubuhamya bw’abayirokotse n’abemeye uruhare bayigizemo? Ni gute twaharanira ko amateka ku makimbirane ashingiye ku moko yashyirwa mu mfashanyigisho z’abana bacu ku buryo intero ya “Ntibizongere ukundi” itaba ikoreshwa gusa mu bihe byo kwibuka.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abitambika iterambere ry’u Rwanda baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo bagapfobya amateka badakwiye guhabwa umwanya.

Ati “Tuzaharanira kurandura imizi y’ahashobora kuva urwango rushingiye ku moko hose. Ntituzemera ko amagambo y’abahakana aganza ubuzima bwacu. Tuzahangana n’abashaka kuroga ubutaka bwacu bunagaburira ubu busitani.’’

Yijeje ko abarokotse Jenoside bazakomeza kubaba hafi kandi batazacogora ku kuvuga ku mateka. Ati “Ku bacu twibuka, urumuri rwanyu ruzatumurikira iteka. Igihe cyose twiyemeje kwibuka no kubumbatira amateka yacu, ntimuzazima bibaho. Abahakana urupfu mwishwe bafite urugendo rurerure kandi rutazagera aho rubageza.”

“Ntituzahagarika gushaka amakuru yerekeye abacu twabuze no kwishimira imbaraga n’ubwitange bw’intwari zacu ziriho n’izatabarutse zaharaniye ko buri Munyarwanda aba mu gihugu cye atekanye.’’

Yavuze ko aba Banyarwanda banze gupfa nk’ibigwari bakwiye kubera abandi imbaraga zo guharanira kugira imibereho myiza no kugera ku iterambere.

Bruce Clarke wazanye igitekerezo cyo kubaka ubu busitani yashimye abagize uruhare kugira ngo uyu mushinga urangire.

Ati “Twarwubatse ku nkunga twahawe na Madamu wa Perezida wa Repubulika na Imbuto Foundation. Icyo gihe mu myaka 22 [mu 2000] ubwo twari aha, twari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, nishimiye ko nyuma y’iki gihe n’uyu munsi tukiri kumwe.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *