Home AmakuruGasabo : Hari byinshi Umurenge wa Remera uri kugeraho nyuma y’ingamba zihamye zo guhashya Covid 19

Gasabo : Hari byinshi Umurenge wa Remera uri kugeraho nyuma y’ingamba zihamye zo guhashya Covid 19

by admin
0 comments

Mu gihe Leta yashyizeho ingamba zihamye zo guhashya no gutsinda burundu icyorezo cya Covid 19 cyari cyasubije inyuma bimwe mu bikorwa by’iterambere, ingamba zatanze umusaruro  mu buryo buhamye, Ubuyobozi bw’umurenge  wa Remera mu Karere ka Gasabo, buvuga ko hari byinshi byo kwishimirwa biri kugerwaho, haba mu bukungu,  imibereho myiza y’abaturage, uburezi n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera RUGABIRWA Deo,  avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage,  hanisunzwe kandi ingamba n’inama nziza za Leta yashyizeho,   barwanyirije hamwe icyorezo cya Covid 19 bagica intege.

Avuga ko ibyo bigaragazwa  n’uburyo imirimo n’ibikorwa byose byasubukuwe uko bisanzwe, abantu bakaba bari gukorana umwete  hagamijwe ahanini no kuziba icyuho cyari cyatewe n’icyo cyorezo cyaje gitunguye abatuye isi,  ariko bakagifatira ingamba  kugeza ubwo kineshejwe, n’ubwo bwose ngo hakigaragara udusigisigi twacyo dukeya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera RUGABIRWA Deo

Agira ati “birumvikana nti byari byoroshye. Ariko kandi nyuma y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugira isuku no kwikingiza inkingo zose, twavuga ko Icyorezo cyamaze gutsindwa.

 Muri kino gihe turimo,  mu murenge wa Remera turi gukorana umwete tugamije kuziba icyuho twasigiwe n’icyo cyorezo  kandi biri kugenda neza kubera ko  abubaka barazamura inyubako zigezweho, abacuruzi barakora imirimo yabo uko bisanzwe kandi  amasaha yose, abakozi ba Leta n’abigenga barakorana umwete mu kazi kabo , amashuri mato, ay’isubuye n’amakuru  bariga nta nkomyi. Muri make hari byinshi biri kugerwaho bigamje kuziba icyo cyuho kandi birakorwa neza.”

Bwana RUGABIRWA Deo,  avuga ko muri rusange Umurenge wa Remera bafite imihigo myinsi bari guharanira kugeraho birimo nko  gukangurira abaturage gukomeza gukora cyane,   ari nako bakomeza kwirinda i cyorezo cya Civid 19  cyane ko kitarashira neza.

Ikindi avuga ni ugukora no gutunganya imihanda itarashyirwamo Kaburimbo igashyirwamo nk’uhuza umurenge wa Remera na Kimironko ugakomeza werekeza ku bitaro bya BAHO n’ahandi henshi.

Ikigo cy’ubucuruzi cya AIRTEL kiri mu biteje imbere umurenge wa Remera

Mu yindi mihigo bihaye  nk’uko abivuga ni nko  gukomeza gukangurira abaturage kurangwa n’isuku no kwirinda indwara zandura n’izitandura kugira ngo bakomeze kurangwa  n’ubuzima buzira umuze.

Hari umuhigo wo gukusanya imisoro igamije kubaka no kuzamura igihugu muri rusange,  ku buryo hari intego y’uko hazinjizwa  agera kuri Miliyari enye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Hari kandi gukangurira abaturage gukomeza kugana ikigega EJO HEZA  kizabafasha kuzigamira ubuzima bwabo mu bihe biri imbere uko babishoboye n’uko bifite.

  Gushishikariza  abaturage gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo umwaka wa 2022 ugomba kurangira imisanzu itanzwe yose 100%.

Ikindi ni ugushishikariza ababyeyi kwirinda kubyarira mu ngo, ahubwo bakarushaho kugana ibitaro bibegereye kugira ngo bafashwe kubyara neza mu buryo buboroheye.

Ibiro by’Umurenge wa Remra

 Hari  gukomeza gukaza umutekano, hashyigikirwa kurushaho irondo ry’umwuga ryunganira inzego z’umutekano n’ibindi byinshi bigamije kwesa imihigo no kuzamura iterambere ry’umurenge muri rusange.

Ku birebana n’Ubukungu,  Bwana Rugabirwa Deo,  avuga ko muri rusange ubukungu bw’umurenge wabo bushingiye ahanini ku bucuruzi bitewe   n’uko ari umurenge w’umujyi,  ku buryo nta cyaro na kimwe kihagaragara, ariyo nayo mpamvu ngo haboneka ibigo by’ubucuruzi binini, ama banki,  Hoteri, za Restaurant, utubari n’ibindi byinshi byinjiriza imari itubutse ba nyirabyo.

 Ku bigendanye n’Uburezi avuga ko biteguye neza itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023,  bakaba ngo baramaze gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri  kwandika abana bose bifuza kwiga,  ari nako kandi bongera ingano y’amashuri y’incuke n’amarerero, kugira ngo abana barusheho gutozwa umuco wo gukunda ishuri no kwiga bakiri bato.

Muri rusange Umurenge wa Remra ukaba ngo ubarizwamo ibigo byinshi by’amashuri y’igenga ibya Leta bikaba ari bibiri.

Amwe mu mashuri yo ku rwego mpuzamahanga abarizwa mu murenge wa Remera

Ku bigendanye n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange, Rugabirwa Deo,  avuga ko  abaturage bagerageza kurangwa  n’imibereho myiza,  ari nako ubuyobozi bufatanya n’imiryango itari ya Leta,  amadini n’amatorero,  kugira ngo hatagira umuturage ugira ikibazo cy’imibereho idakwiriye.

Avuga ko abo bafatanyabikorwa  bafashishwa kenshi no mu burezi bw’abana,  kugira ngo beguta amashuri cyangwa ngo bayacikishirize, bakaba bashakirwa ibikoresho n’imyenda y’ishuri,  mu igenamigambi ry’umurenge kandi, bakaba ngo bitwararikwa cyane ku bigendanye no  gukurikirana no kwita ku mibereho y’abaturage

Ku bigendanye n’imyubakire y’akajagari, avuga ko n’ubwo bwose hari uduce tubonekamo amazu yagiye yubakwa cyera mu buryo bw’akajagari n’amanegeka,  hari kwishimrwa ko uwo muco wamaze gucika muri Remera.

Agira ati “ ushaka kubaka  asaba ibyangombwa mu murenge kandi akabihabwa vuba. Iyo hari ushatse kandi  gusana no kuvugurura nabyo bikorwa bityo.  Muri make ibyo kubaka mu kajagari twavuga ko muri Remera byabye nk’umugani.”

Ibitaro La Croix du Sud biri mu bikorwaremezo bitatse umurenge wa Remera

Ku bigendanye n’abakora umwuga w’uburaya bivugwa ko bagaragara mu murenge wa Remera, RUGABIRWA Deo, avuga ko muri rusange bagerageza kubirwanya no kwigisha abagaragaraho izo ngeso, bakaba ngo barahawe inyigisho mu buryo buhagije, bityo benshi muri bo ngo bakaba baremeye kubireka ari nako bahabwa ubushobozi bwo gucuruza no gukora indi myuga itandukanye.

Mu gukomeza kubafasha avuga ko  hari isoko ryubatswe ku GISIMENTI n’i Remera ku GIPOROSO,  kandi ngo hafi  ya bose bishimiye ubuzima bwiza barimo kino gihe,  babikesheje inkunga Leta yabateye.

Bwana RUGABRWA Deo,  asoza ashimira abaturage bose b’Umurenge wa Remera uburyo bakomeje guharanira iterambere ryawo.

Ni muri urwo rwego, abasaba gukomeza gufasha ubuyobozi bwabo gukomeza kwesa imihigo , ari nako  baharanira kurangwa no kugira imibereho myiza mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uko bikwiriye, bajyana abana bose mu ishuri , baharanira kugira isuku aho baturye n’aho bakorera,  banaharanira kandi kugira uruhare n’ijambo mu bibakorerwa byose.

Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge irindwi  igize Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ni Umurenge utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 40, Ubukungu bwawo muri rusange bukaba bushingiye ku bucuruzi.

Umurenge wa Remera kandi ugizwe n’Utugari 4, Imidugudu 26 n’Amasibo 254.  Ukikijwe n’Umurenge wa Kimironko, Kimihurura na Kacyiru yo mu Karere ka Gasabo hamwe n’umurenge wa Niboye, Kicukiro na Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro.

BK Arena inzu ikomeye y’imyidagaduro mu Rwanda yubatse mu murenge wa Remera
Beausejour Hotel nayo yubatse mu murenge wa Remera
Zimwe mu nyubako nshya ziri kuzamuka mu murenge wa Remera

E. Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment