Urubyiruko rukora imirimo itandukanye iruhuza n’abantu benshi mu Karere ka Bugesera rurasaba bagenzi babo kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuko nubwo ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo zorohejwe, icyorezo ntaho cyagiye.
Urubyiruko rwibumbiye mu ma Koperative atandukanye rwo mu Karere Ka Bugesera, rurimo abatwara abagenzi kuri za Moto no ku magare, abakora umwuga wo kogosha n’abandi batandukanye, baganiriye na IGISABO, bavuze ko bahangayikishijwe na bagenzi babo badohotse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuburyo bikomeje uko biri byatuma hafatwa ingamba zikomeye.
Mutangana Elia, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto mu mujyi wa Nyamata, avuga ko abantu bakwiye kuzirikana gukomeza guhana intera no gukaraba intoki kenshi cyane muri gare, mu masoko n’igihe bagiye kugenda na moto.
Agira ati “Jyewe birambabaza cyane iyo mbona abantu batubahiriza amabwiriza yo gukumira no kwirinda COVID-19 uko bikwiriye, binyereka ko hari abantu bibagirwa vuba. None se wambwira ukuntu abantu basigaye binjira muri gare no mu masoko uko bishakiye badakarabye, bakegerana uko bishakiye nk’aho nta cyabaye? Maze iminsi numva radio, uzi ko amezi ashize arenga abiri, humvikana byibura abantu 30 bagaragayeho ubwandu bwa Coronavirus. Uwo mubare ni mwinshi, ni ukuri buri wese nabigiremo uruhare yirinde, kandi arinde na mugenzi.
Mugenzi we Musabeyezu Cyprien, ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, yishimira ko ingamba zorohejwe bagakomeza akazi agasanga hakiri kare ko abantu badohoka ku mabwiriza yo kwirinda.
Agira ati: “Nubwo havuzwe ko agapfukamunwa katakiri ngombwa iyo umuntu agenda mu nzira, birakwiye ko abantu bamenye y’uko kuba mu ruhame, bigusaba kukambara igihe cyose mwaba muhuriye ahari abantu benshi.”
Musabeyezu avuga kandi ko hari bagenzi be batarabasha kwikingiza byuzuye n’abatarabasha kwishimangiza. Gusa ashimira abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’urubyiriuko rw’abakorerabushake, uburyo bashishikariza abantu kubyitabira.
Mutaganda Jean Paul w’imyaka 20 ukora akazi ko kogosha mu Murenge wa Mayange, avuga ko bakigerageza kwicaza abantu bahanye intera igihe babagannye bagiye kwiyogoshehsha.
Umuganga ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera, Dr. Ntahompagaze Cyrille, avuga ko guhindura imyumvire y’urubyiruko bidakunze koroha ariko akishimira ko inzego z’ibanze zifatanyije n’abaganga barabigishije bakumva. Abayumvise kurusha abandi bagahinduka abafashamyumvire.
Umumuyobozi w’agashami ko gakurikirana ubwandu bwa COVID 19 mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Nkeshimana Menelas, avuga ko abatarikingiza babiterwa n’ibihuha bitandukanye.
Ati “Mu bihe bya COVID-19, twahanganye cyane n’abakwizaga ibihuha byacaga intege bagenzi babo babaga bashaka kwikingiza, aho bavugaga ko ukingiwe ari umugore ashobora gukuramo inda akabyara uwapfuye, cyangwa se bigatera uburemba n’ubugumba. Ubu nabwo rero wasanga hari abatarabyumva ariko ni ukubigisha kandi hagenda habaho iminduka abantu barikingiza.”
Mu Karere ka Bugesra abantu 354, 061 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, 192, 634 bamaze kwikingiza byuzuye naho 342, 810 bamaze gufata urwo gushimangira.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 18 Kanama 2022 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kugumishaho ingamba zose zo gukumira ikwirakwira rya COVID 19.
E.Niyonkuru




