Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru n’Abanyarwanda bose, Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network”, riramenyesha ko uwahoze ari Umuyobozi w’iri Huriro Nyirahabineza Gertrude ukiryiyitirira ntaho agihuriye naryo, yegujwe n’Inteko Rusange yateranye taliki ya 08 werurwe 2022.
Itangazo rikomeza rivuga ko ibirango birigize nabyo byahinduwe muri ubu buryo: “Ibirango bigizwe na Logo AQA n’akababi gato na kashe irimo nimero ya Nyirahabineza Gertrude tel. 0785094779, cyahinduwe n’ibirango bishya bigizwe n’ikarita y’u Rwanda irimo igiti n’ingoma ari nabyo bigize kashe nshya”.
Ibi bikozwe mu rwego rwo gukumira uyu wahoze ari umuyobozi w’Ihuriro Nyirahabineza Gertrude ukiyitirira ko akiri mu nzego akaba agikoresha n’ibirango, kandi yarasezerewe n’Inteko Rusange, agasimburwa na Madame Beata Uwimana.

ITANGAZO RYA AGA Rwanda Network RYITANDUKANYA N’IMIKORERE YA Nyirahabineza Gertrude