Iyi ni Hoteli y’icyitegererezo iherereye mu marembo y’Umujyi wa Nyamata uturutse mu mujyi wa Kigali. Ubuyobozi n’abakozi bayo bakavuga ko ibikenewe byose byamaze gushyirwa ku murongo hagamijwe kuzakira neza abashyitsi baturutse impande zose z’isi bamwe banatangiye kugera mu Rwanda baje kwitabira inama ya CHOGM.
Umuyobobozi Mukuru wa La Palisse Hotel Nyamata Nsengiyumva Hubert avuga ko Hotel ahagarariye yiteguye neza CHOGM yifashishije ubunararibonye n’ubuhanga bw’abakozi na cyane ko ari Hoteli iza ku isonga mu gufata neza abayigana haba kubikenerwa byose birimo amafunguro, ibyumba byinshi kandi binini bifite isuku, ibyumba by’inama, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, kwakira abantu neza n’ibindi, ubwo bunararibonye bakaba ngo baramaze kwitegura uko bikwiriye abashyitsi ba CHOGM bakaba bahawe ikaze.

Agira ati “iyi ni Hotel imaze kuba ubukombe kuko yatangijwe muri 2013, Yuzuje ibisabwa byose bifasha abatugana birimo ibyumba 188 byo kuraramo bigari kandi bihorana isuku, Hari kandi Pscine ya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ibibuga bya Tennis 3, iby’umupira w’amaboko bya Basket, ibya Bitch Volley 2, ibibuga by’amaguru bitoya 2 n’ibindi byinshi bishimisha abatugana bagataha bifuza guhita bagaruka.
Bwana Nsengiyumva Hubert avuga ko mu by’ukuri La Palisse Hoteli ya Nyamata iri mu cyerekezo kibereye buri wese uyigana kuko iri kuri Km 23 gusa uvuye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe bityo abazitabira CHOGM n’abandi bashyitsi basanzwe batugana bakaba bazoroherwa no kuhagera.
Ikindi avuga ni iburyo Hoteli yavuguruwe isigwa amarangi mashya imbere n’inyuma, abakozi benshi bahuye n’umubare wari uhari mbere ya Covid 19, Abayobozi b’ibikoni bakuwe mu ma hotel akomeye, Umutetsi kabuhariwe mu gutegura indyo zo ku Umugabane wa Aziya cyane Abahinde kugira ngo buri wese ugana Hoteli ahasange ibiribwa bigendanye n’umuco w’igihugu cye.




Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo mu kazi ka buri munsi, Bwana Nsengiyumva Hubert avuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’ababagemurira ibikenerwa batabasha kubibagezaho uko byifizwa bitewe ahanini n’ibibazo by’intambara ziri ku isi zituma ibicuruzwa biboneka mu buryo bugoranye ndetse ngo no mu masoko yo mu gihugu hari ubwo batuma ibiro 500 by’inyama hakaboneka 100kg, batuma inkoko hakaza nkeya bitewe ahanini n’indwara zadutse mu matungo muri bino bihe, cyakora akizera adashidikanya ko Leta n’imwe muri ibyo bibazo Leta izagenda ibibonera umuti kugira ngo amahoteli n’ama Restaurant babone ibyo baha ababagana bihagije.

Asoza aha ikaze abagana Hotel LaPalisse ya Nyamata bose cyane cyane abari kwitabira inama ya CHOGM, bakazahabwa Serivise nziza isanzwe iharangwa, batemberezwe no mu busitani bwiza, banidagadurire kubibuga byiza bihari na Pscine y’ikitegererezo muri East Africa.
La Palisse Hotel ni Hotel y’icyteigererezo igendandanye n’Icyerekezo 2050 nk’uko Ubuyobozi bwayo bubivuga. Iherereye mu Karere ka Bugesera mu marembo y’umujyi wa Nyamata uturuka I Kigali. Ni Hoteli ishimirwa gufata neza abayigana, abakina imikino itandukanye.n”imyidagaduro bakaba barayihisemo nk’igicumbi cyo kuruhukiramo iyo bari mu marushanwa kubera ko haboneka ibikoresho byose bifashisha, akarusho kakaba Amahumbezi n’umwuka mwiza uva mu biti no mu busitani bugari bukikije Hoteli.



