Ni ibyagarutsweho na bamwe mu barokotse bigoranye bo mu Murenge wa Nyakabanda, AKarere ka Nyarugenge. Nk’uko byavugiwe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 28 muri uyu murenge. Ni Umuhango wabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 09 Gicurasi 2022, abiciwe bakaba bababazwa n’uko hari imibiri myinshi y’ababo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nshimiyumuremyi Daniel watanze ubuhamya bw’inzira ndende yaciyemo kugira ngo abashe kurokoka abamuhigaga, avuga ko Interahamwe zo mu cyahoze ari Segiteri ya Nyakabanda n’ahandi habakikije, bari bararahiriye kutagira ikitwa umututsi n’umwe kihasigara, cyane ko bavugaga ko aribo byitso by’inyenzi-nkotanyi zashakaga kubambura ubutegetsi.
Avuga ko itariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi 1994 yari amarira n’imiborogo muri Nyakabanda, kubera ko aribwo Abatutsi baho hafi ya bose bishwe bagashira.
Agira ati “Kuba umurenge wacu wari uri hagati y’indi nka Nyamirambo, Rwezamenyo, Gitega na Kimisagara, ntitwashoboraga kubona aho twinyagamburira, bikaba byaratumye Interahamwe n’impuzamugambi boroherwa no kutugoteramo rwagati zitwica zihereye ruhande, uwabashije kubacika nawe akagwa ku mabariyeri yari yuzuye Umujyi wose, ariyo mpamvu kugeza n’uyu munsi, hari benshi mu bacu bataramenya imipfire yabo naho bajugunywe.”

Asoza iby’urugendo rwe rwo guhigwa kugeza ubwo arokowe n’izari Ingabo za FPR Inkotanyi muri Ste Famille, akomeza avuga ko abikesha uwitwa Appollinaire utarahigwaga wamutemeragaho ibihuru akamutwikiriza ibyatsi, mu gihe abandi bahutu babaga bashishikajwe no kubimaraho byose, bareba ko nta mututsi n’umwe waba wihishemo.
Uyu wamuhishe igihe kirekire, ari nako amumenyera ifunguro yaje kumenya ko byamenyekanye ko yamuhishe kandi ko nawe yagombaga kwicwa, amufasha guhungira kuri Ste Famille, aho Inkotanyi zamurokoreye hamwe n’abandi, bityo nawe agahita ajya gufatanya nazo ku rugamba.
Usanase Uwera Yvonne, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Nyakabanda, yashimiye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, kubera ubutwari zagaragaje zikarokora abari basigajwe n’Interahamwe batishwe. Avuga ko iyo batinda gato bari gusanga nta n’uwo kubara inkuru ukiharangwa.

Agira ati” Kimwe n’ahandi mu gihugu, uyu murenge wacu wabayemo Jenoside y’ubugome bukabije. Uwari Konseye Gregoire Nyirimanzi yabeshye abari bahungiye kuri Segiteri, kuri Croix rouge no mu bindi bice bitandukanye ko agahenge katanzwe.
Yashutse abahigwaga ko bashobora kwigira mu ngo zabo nta kibazo, nyamara byari amayeri yo kugira ngo bikusanye bose, kugira ngo babone uko babica ntawe usigaye.
Icyagaragaye ni uko nyuma yo kubeshya Abatutsi ihumure bakava aho bihishe, Interahamwe zahise zibica umusubirizo, zirunda imirambo yabo mu byobo rusange, abandi nabo zikabata muri Mpazi no ku mihanda…”
Madame Usanase Uwera Yvonne, yavuze ko n’ubwo byabaye bityo bwose, bishimira kuba batarapfiriye gushira.
Yungamo avuga ko benshi muri bo barokotse babashije kwiga barangiza Kaminuza, bakaba ndetse bari mu mirimo itandukanye igamije kuzamura igihugu.
Kimwe na bagenzi be ariko, akifuza ko hakorwa ibishoboka byose imibiri y’ababo itaraboneka yashakirwa amakuru yaho iherereye bityo nayo igashyingurwa mu cyubahiro.
Kugeza ubu abamaze kumenyekana abagera kuri 300 biciwe muri Nyakabanda, abona ari nk’igitonyanga mu Nyanja.
Akaba afite ikifuzo ko bakubakirwa ikimenyetso cy’urwibutso (Monument) cyanditseho amazina yabo muri Nyakabanda, ku buryo bajya babasha kubibukira hafi yaho bari batuye, cyane ko ubusanzwe kwibuka byabasabaga kujya gushyira indabo ku rwibuso rwa Gisozi, urwa Gitega n’urwa Nyamirambo kubera ko hose hashyinguwemo ababo.

Uwatanze ikiganiro kigendanye n’Amateka y’u Rwanda Bwana Nyirishema Celestin, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yahuriranye n’Isabukuru y’imyaka 100 yari ishize abagize uruhare mu gutanya no gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda aribo Abakoloni bageze mu Rwanda.
Avuga ko Umukoloni wa mbere yageze mu Rwanda mu 1894, abandi bose baboneraho kuza ari benshi, ariko bose bakaba nta cyiza na kimwe Abanyarwanda babibukiraho, uretse kubashora mu nzangano n’amacakubiri yakuruye Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka 100 barwinjiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Madame Ntakontagize Florence yagarutse ku mazina y’interahamwe zari ku isonga mu kurimbura umubare munini w’Abatutsi, bari batuye muri Nyakabanda barimo Gregoire Nyirimanzi wari Konseye, uyu yabeshye Abatutsi ngo nibahunguke nta kibazo, nyamara agamije kubarimbura burundu.

Ubusanzwe uyu Nyirimanzi Gregoire ngo siwe wayoboraga Nyakabanda, gusa yaje aje atumwe kunoza umugambi mubisha wo kumaraho Abatutsi bose, nyuma y’uko uwari waratowe n’abaturage Kandekwe Eugene yari amaze kwicwa azizwa ko ari Umitutsi utarashoboraga gutiza umurindi abo bicanyi.
Agira ati “Ku itariki ya 9 Gicurasi umunsi nk’uyu mu 1994, Nyakabanda yari mu Icuraburindi, cyane ko aribwo Abatutsi baho bishwe umusubirizo n’abicanyi bakabura kirengera.
Mu by’ukuri, ubwicanyi bwahereye ahitwaga ku Gasoko, baricwa ku Ntaraga, Interahamwe zaho zikaba zari ziyobowe n’uwitwaga Bitusha n’abahungu be barimo uwitwa Fideli, Sukari, Mitera, uwitwa Coloneye, Mamba, Kamuzu, Abdou n’abandi benshi.”
Avuga ko amayeri yakoreshejwe na Konseye Gregoire, yari avanze n’ubugome bukabije bwo kubashuka ko ihumure ryatanzwe, bikaba byaratumye abicanyi babona abari bakiriho bose, babatsemba ntawe bashigaje, ku buryo n’abashatse guhungira kwa Gisimba babiciraga mu nzira bataragerayo, abahungiye mu bafurere mu kigo cya St Joseph, nabo barishwe ntawasigaye.
Cyakora ashima cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, uburyo zarokoye abari basigaye bataricwa, igihugu kikaba cyubakiye k’Ubumwe n’Ubwiyunge, abantu bakaba babanye mu mahoro.
Asoza avuga ko n’ubwo muri rusange abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi bakorewe bigamije kubateza imbere, nko kwiga no kubonerwa amacumbi, nubwo hari bamwe batayafite n’abayafite ariko akeneye gusanwa, akavuga ko Leta igerageza gushakira umuti n’ibisubizo by’ibyo bibazo bikazakemuka nta kabuza mu minsi ya vuba.
Ikindi yagarutseho mu gusoza, ni ikigendanye n’imitungo yangijwe n’abakoze Jenoside. Bamwe mu barokotse, avuga ko batarabasha kwishyurwa ibyabo nk’uko byategetswe n’imyanzuro y’Inkiko Gacaca, bitewe ahanini n’uko hari abangije imitungo yabo baburirwa imyirondoro, ndetse bamwe muri abo ugasanga batanafite ubwishyu, ibyo nabyo ngo bikaba biri mu nzitizi zituma abashinzwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inkiko Gacaca batoroherwa.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Madame Nshutiraguma Esperance, yavuze ko kuba hari hashize imyaka ibiri icyorezo cya Covid 19, kidatuma habaho guterana ngo abantu bahurire hamwe bibuke ababo, ari intambwe itewe uyu munsi kugira ngo abacitse ku icumu, babashe kwibuka ababo babunamire, banabahe icyubahiro bakwiye.
Agaya cyane Umukonseye mubi wayoboye Nyakabanda, Nyirimanzi Gregoire wabaye ikigwari, aho kugira ngo arengere abo ashinzwe agahitamo kubamara.
Yongera kugaya kandi bamwe mu bagore bari mu buyobozi bateshutswe kuba ababyeyi bagahinduka abicanyi Ruharwa nk’uwitwaga Karushara na Angelina.
Agaruka ku muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, yavuze ko ari igikorwa kiri kuba mu gihugu gifite Ikerekezo cya 2050, hakaba hakiri n’indi imyaka 28 imbere nayo igamije gukomeza iterambere no gushimangira ibyagezweho.
Ashima Leta y’Ubumwe, Leta ishyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ashima kandi Umuryango wa FPR Inkotanyi, kubera ko izahoze ari Ingabo zatanze amaraso yabo kugira ngo barokore abicwaga.
Ashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wahaye igihugu umurongo w’Ubumwe n’Ubwiyunge ku buryo nta ntambara y’amasasu izongera kuba mu Rwanda, bitewe n’uko inzego z’Umutekano n’abaturage bahora maso.
Yungamo avuga ko ubu intambara isigaye ari iy’abahakana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bakaba bagomba kurwanwa na buri wese, cyane cyane urubyiruko rwo mizero y’ejo hazaza.
Ashimira Umurinzi w’igihango, Gisimba Damas kuba hari abo yabashije kurokora bamuhungiyeho, muri bo hakaba harimo abashinzwe umutekano, Abaganga, Abarimu, Abapasitoro, Abihayimana n’abandi.
Avuga ko nk’Akarere kandi bagiye gukora ibishoboka byose, kugira ngo ikimenyetso cy’amazina y’abazize Jenoside cyasabwe n’abarokokeye muri Nyakabanda kibashe kubakwa vuba.

Visi Perezida wa mbere w’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda Edda Mukabagwiza, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi hatangijwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatusi, bagiye basanga hari bamwe mu bacitse ku icumu bagifite imibereho ibagoye, birimo kutagira amacumbi n’abagomba gusanirwa ayo bafite.
Akomeza avuga ko yizera adashidikanya ko muri iki gihe cy’iminsi ijana yahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28, bimwe muri ibyo bibazo bizagenda bibonerwa umuti, ibitazakemuka bikazarushaho gukurikiranirwa hafi no mu bihe bizakurikira.
Umurenge wa nyakabanda ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge.
Ni Umurenge wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bw’Indengakamere nk’uko abaharokokeye babivuga.
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 muri uwo murenge, Ubuyobozi na bamwe mu baturage babanje kunamira no ngushyira indabo ku mibiri y’abashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ahashyinguwe Abatutsi bagera ku 259,000 biciwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo mu 1994.









