Mu gihe ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus zageze ku byiciro bitandukanye by’abatuye u Rwanda n‘ isi muri rusange, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma by’umwihariko abari n’abategarugori bavuga ko bagezweho n’izo ngaruka bagasaba ko bafashwa byihariye, gusa imiryango ibavuganira na Leta bavuga ko bakora uko bashoboye ngo babashe kubaho nk’abandi baturarwanda, Leta ikanavuga ko byaba ari ukubavangura n’abandi banyarwanda.
Mu mpera z’umwaka wa 2019, nibwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiye kugaragara aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ndetse mu kwezi kwa Werurwe 2020, iki cyorezo kigera mu Rwanda ahagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye nka #Guma mu rugo mu rwego rwo kugikumira no kukirwanya.
Ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze mu nzego z’ubuzima, zagiye zigira ingaruka zitandukanye ku baturarwanda, ndetse by’umwihariko zigira ingaruka ku bari n’abategarugori amateka agaragara ko basigaye inyuma.
Mu bo ikinyamakuru Umusare.co.rw cyaganiriye nabo mu bice bitandukanye by’igihugu birimo abatuye akarere ka Bugesera ndetse na Gatsibo, bagiye batuganiriza uburyo bagiye bagerwaho n’ingaruka zitandukanye za COVID-19, dore ko ngo ubuzima butameze neza kuko kubona ibibatunga ari ingorabahizi, ni mu gihe harimo n’abishoye mu ngeso mbi nk’uburaya kubera gushaka amaramuko bikanabaviramo gutwara inda batateganije.
Gatsibo ngo babuze aho bakorera ibikorwa byabo barashaka ubufasha bwihariye.
Bagaruka ku ngaruka bagizweho na COVID-19, Uwamahoro Gerardine, Nyirangendahimana Yuliyana, Hategekimana Purukeriya, Muhawenimana Clementine, Gasengayire Odette na Banyangirubusa Patricia, batuye mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Ngarama, mu kagari ka Kigasha bahuriza ku kuba icyorezo cya COVID-19 cyatumye batabasha guca incuro nk’icyari kibatunze, aho bahingiraga amafaranga bakavomera abantu amazi, cyangwa bakabasenyera inkwi bityo bakabaha amafaranga atuma babasha kubaho, ni nyuma yo kwamburwa igishanga cya Rwangingo bakuragamo ibumba bikabafasha gukora umwuga wabo wo kubumba wabafashaga kubaho mu buzima bwa buri munsi.
Uwitwa Banyangirubusa Patricia ati
Coronavirus yaje ari icyorezo gikomeye cyane, nkatwe abasigajwe inyuma n’amateka twaryaga ari uko tuvuye guca inshuro none ntitukibona uko tujya guca incuro…n’ubwo imirimo yakomeje ariko uko twahingaga siko tugihinga imbaraga zabaye nkeya mu buzima twari dusangwanywe, nk’ubu twari dutunzwe no kubumba no gukora utundi turimo tw’uducogocogo twatugaburira none ubu ntitukibikora kuko tutabona aho tubikorera. Twishyize hamwe nk’abasigajwe inyuma n’amateka dusaba ubutaka Rwangingo barabuduha buri muntu bakajya bamuha intambwe enye(4) batubwira ko ari uguhingamo umuceri nta kindi twakoreramo, ntitwakuramo ibumba ni uko kubumba byahagaze, twarabyihoreye twaricaye; ubu niba ngiye guhingira umuntu ampa amafaranga Magana ane(400frw), guhahamo by’ubu n’ibiciro byabyo nta kintu waguramo, rwose tubayeho nabi.
Patricia akomeza avuga ko bifuza ko babona ubutaka bakishyira hamwe bakabuhinga bakabasha kubaho, kuko by’umwihariko muri Coronavirus babayeho nabi, na cyane ko ngo bigeze no kujya mu nama abayobozi bakavuga ko hari amafaranga yagurizwaga abakene ariko bo ntibayahabwe kandi bazayishyura, anavuga ko hari umuryango witwa WOPU, usanzwe ubavugira wabahaye ibyo kurya gusa ngo wabahaye inshuro imwe gusa, asoza asaba Leta n’imiryango ibavugira kubashakira aho bakorera kuko batakomeza kubasaba ibyo kurya umunsi ku wundi, ariko kuko harimo abagifite imbaraga babageneye ahantu bakorera ikintu runaka n’amaboko yabo bakajya bitunga ari byo byabafasha, ndetse bakaniteza imbere.
.png)
Ni mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama, Bwana Rugaravu Jean Claude we avuga ko muri ibi bihe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bafashijwe nk’abandi bose kubona ibiribwa, anavuga ko kwamburwa igishanga bakuragamo ibumba byari ukugira ngo kibyazwe umusaruro, ndetse nabo bahawemo imirima yo guhingamo umuceri ariko bibananira kuyibyaza umusaruro, gusa ngo ubutaka bwihariye bwo kubaha ntaho ubuyobozi bwabukura.
Rugaravu ati
Ubutaka bwo ntaho twabona twabukura, n’aho amafaranga yo umuntu wese wujuje ibisabwa ushaka gukora tumuha amafaranga ndetse ako kanama ninjye ukayoboye. Icy’ingenzi ni uko ujyana umushinga wawe ku kagari kakawusuzuma kakareba ko wabyara inyungu bagahabwa ayo mafaranga. Nta specification (umwihariko) kuri bo ihari buri wese ushobora kuzuza ibisabwa tumuha ayo mafaranga.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bitaweho by’umwihariko bubakirwa amazu yo kubamo ku bufatanye n’abaturage, bityo Leta icyo yagombaga gukora yaragikoze, ahasigaye bakwiye kubaho nk’abandi banyarwanda badafite amasambu, dore ko ubu nta bisigara bya Leta bihari ngo babihabwe ku buryo bwihariye.
.png.crdownload.jpg)
Bugesera ho bishoye mu ngeso zirimo ubusambanyi
Mu karere ka Bugesera naho abari n’abategarugori amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu murenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata Ville mu mudugugu wa Gasenga II naho bagezweho n’ ingaruka, dore ko hari n’abishoye mu ngeso z’uburaya ngo babone uko abana baramuka kuko ubufasha bahawe bw’ibiribwa bwabaye iyanga kandi badafite uburyo bwo guca incuro nk’uburyo bwari bubatunze mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uwitwa Mukamusoni Marie Claire nawe utuye mu murenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata Ville mu mudugugu wa Gasenga II, avuga ko ingaruka yagizweho na COVID-19 ari ugutwara inda kubera kubura akazi, umusore akamushukisha amafaranga ibihumbi bibiri(2000frw).
Mukamusoni yagize ati
Urabona nyine Covid yabaye Covid akazi karabura wahura n’umusore cyangwa umugabo akagufatirana akagushukisha amafaranga bitewe n’inzara kubera kumara iminsi utarya akaguha nk’igihumbi cyangwa bibiri wareba iminsi umaze utarya ukemera mukagenda mukararana.
Mukamusoni w’imyaka 26 y’amavuko, avuga ko uwamuteye inda atamuzi kuko yari umuntu wigendera atazi ahantu yamubona, bityo ko azakomeza kwirwariza, dore ko no mu rugo iwabo badafite ubushobozi bwo kuba bamufasha, ni mu gihe anahamya ko abonye n’undi yabyemera akamusambanya kugira ngo abone amaramuko.
Tuganira na Mukarurangwa Angelique, n’agahinda kenshi yagize ati
Ni inzara, ni ukutagira ubushobozi corona yateyemo n’aho nacaga incuro ndahabura, iyo nagize Imana hakagira umfungurira ndarya, mbayeho uko Imana ibishaka iyo nabuze uko ngira nsoroma isombemu myumbati ya rubanda nihishe cyangwa naba muzi nkayimusaba, nkayima amazi nkashyiramo umunyu nkagaburira abana tukarya tukaryama.
Mukarurangwa akomeza avuga ko Covid-19 igitangira bahawe imfashanyo y’ibiribwa kuko abayobozi b’umudugudu bajyaga mu bakire(abifashije) bagafunguza bakabaha nk’ikiro cy’umuceri, ibishyimbo n’akawunga n’ubwo babihawe nka kabiri gusa, anavuga ko ibindi byamubayeho ari ukwishobora mu busambanyi aho abagabo baza bakararana bakamuha nk’igihumbi(1000frw) akaguramo ibyo abana barya bakaramuka, aho avuga ko aguramo ikiro cy’ibishyimbo hagasaguka amafaranga Magana atatu(300fw) akaguramo ibijumba.
Imiryango ibavugira na Leta hari icyo babivugaho
Umwe mu bayobozi b’umuryango uvugira abo amateka agaragara ko basigaye inyuma by’umwihariko abagore, WOPU (Women’s Organization for Promoting Unity), Madamu Kanziza Epiphanie avuga ko muri iki gihe gihe cya COVID-19 ubukene bwarushijeho kwiyongera kubera ko abantu bagumye mu rugo ntibajye gushaka akazi gatuma baramuka, byatumye by’umwihariko nk’abagore bagira uruhare mu bitunga umuryango n’isuku bahura n’ingaruka zikomeye.
Kanziza ati
COVID-19 yatumye ubukene bwiyongera n’ubwo wenda abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bari basanzwe bafite akazi kadahemba neza ariko nibura bavaga mu rugo bigatuma babasha kuramuka uwo munsi. Guma mu rugo rero yatumye ubukene buba bwinshi imirire mibi iriyongera mu bana no mu miryango, kandi burya umugore niwe responsable (ushinzwe) gutunganya ifunguro ritunga umuryango. Indi ngaruka ni isuku nke ku miryango kuko nta mikoro yo kugura amasabune, kugeza ubu biragoye kandi iyo isuku ibaye nkeya biharirwa umugore cyangwa umukobwa uri muri urwo rugo.
Kanziza akomeza avuga ko nk’umuryango bagize imbogamizi zo gukora ubuvugizi cyane ko ntawajyaga mu mahanga, nta nama zakorwaga ngo nibura bakore ubukangurambaga kuko ntawari wemerewe guhuza abantu, dore ko n’inama bateguraga yagombaga kubahuza na Leta ngo hakorwe ubuvugizi by’umwihariko ku butaka yasubitswe, bakaba bategereje kuba izategurwa igakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, gusa ngo biragoye kuko bifuzaga ko hazamo abaturage bakivugira ibibazo byabo.
Umuyobozi wa WOPU yabashije gutanga amasabune, kawunga, ibishyimbo, amajerekani n’amabasi ku bagenerwabikorwa bayo batundukanye, yasoje avuga ko bifuza ko inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta bafasha by’umwihariko abagore n’abakobwa amateka agaragaza ko basigaye inyuma kandi byihutirwa, ariko mu rwego gutuma bava mu mitekerereze yo guhora basaba bumva ko hari uzabaha ibyo kurya n’ibindi bakenera,hakwiye kubaho ibikorwa biramba bibaha akazi gahoraho gatuma bava muri iyo myumvire, babashe guhangirwa imirimo ibafasha kwitunga no gutunga imiryango yabo, na cyane ko harimo ababa barabyariye iwabo baba bafite abana bigaragara ko babayeho nabi cyane.
.png)
Ni mu gihe ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yadutangarije ko nta mwihariko wo gufashwa kubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, gusa ngo ubuyobozi bukwiye kugira ijisho kuri bo.
Sheikh Bahame yagize ati
By’umwihariko kuri COVID-19, iyo habonetse ubufasha runaka bwoherezwa mu turere; uturere tureba abantu bose kimwe ari bo ndetse n’abandi, hari n’abandi badakomoka muri iyo miryango nabo bamerewe nabi wenda bari no hasi y’abo ngabo, ariko ni ikibazo abantu bakwiye no kuganira bakanabwira n’uturere bati ‘aba bantu mubarebe’.Impamvu ikomeye cyane ni uko COVID yinjiye muri umwe mu miri iriya miryango hakagira umwe uyandura bose bashira, bivuze ko tugomba kugira ijisho kuri bariya bantu, bivuga ko uturere n’imirenge y’aho bari babegere babafashe nk’uko bafasha abandi baturage ariko banabaganirize, ibyo bishobora kudufasha kugabanya icyo kibazo, ariko kuvuga ko wenda Minisiteri ifite amafaranga yateganyije izohereza gufasha bariya ntabwo ari byo, naba mbeshye, ariko hari amafaranga amanuka mu turere yo gufasha abatishoboye,… uturere nk’abayobozi bazarebe ko na bariya bantu bakwiriye kwegerwa, hatabayeho ivangura bose bagafatwa kimwe nk’abanyarwanda.
.png)
Kugeza ubu nk’uko ibarura riheruka ryakozwe n’umuryango w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA=Communauté des Potiers du Rwanda) muri Nzeri 2018 ribigaragaza, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bose hamwe bari ibihumbi mirongo itatu na bitandatu n’abantu mirongo irindwi na batatu (36,073) bangana na 0.29% by’abaturage bose, gusa iri barura ntirigaragaza umubare w’abagore, ariko ubuyobozi bwa COPORWA buvuga ko burimo gutegura irindi barura mu gihe cya vuba rizaba rigaragaza imibare y’ibitsina byombi.
Source:Umusare.co.rw
Inkuru ya :NDAYISABA Eric
Tel:0782511443