Gasabo: Master Beauty Products Ltd yamaze kuba igisubizo cy’isuku y’umubiri n’iyibikoresho byo mu rugo

admin
8 Min Read

Mu murenge wa Ndera, Akagari ka Masoro mu Karere ka Gasabo niho uruganda rwashyiriweho gufasha abanyarwanda kubona ibikoresho by’isuku birimo amavuta  n’amasabune y’ubwoko bwose bikoreshwa ku mubiri ndetse n’akoreshwa mu isuku yo mu rugo ruherereye,  ibi ni ibyishimirwa na benshi kubera ko bitakiri ngombwa ko hambukwa imipaka y’ibihugu byo hanze hashakishwa amavuta n’amasabune y’isuku kandi Master Beauty Products ari cyo yaziye.

Bwana Kagabo Jackson Umuyobozi Mukuru wa Master Beauty Products avuga ko Uruganda ahagarariye rwashingiwe abanyarwanda bose kugira ngo ikibazo cy’isuku kirusheho kuvugutirwa umuti ukwiriye bityo abantu babona amavuta yo kwisiga y’amoko yose, amasabune yaba ay’ifu ndetse n’ay’amazi ari akoreshwa ku ruhu rw’umubiri w’umuntu n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo, mu mazu, mu gikoni n’ahandi.

Avuga ko Master Beauty Products yakirijwe na yombi na benshi bitewe ahanini n’uko abanyarwanda basigaye bishimira gukoresha iby’iwabo bizwi nka Made in Rwanda na cyane ko biba byasuzumanywe ubuhanga n’ababishinzwe bo  mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranenge RSB mbere yuko bigezwa ku isoko.

Agira ati « Uru ni Uruganda rutunganya amavuta n’amasabune bikenerwa na benshi kugira ngo duharanire ko u Rwanda rwacu rukomeza kurangwa n’abanyarwanda beza bakeye ku mubiri, aho batuye, ibyo bakoresha ku kazi no mu rugo iwabo,  bityo buri wese agakomeza kurangwa n’umucyo kuri byose kandi ntituzatezuka tuzakomeza kubatunganyiriza ibyiza. 

Bwana Kagabo Jackson, avuga ko uruganda rwabo rumaze imyaka umunani rukora akazi karwo neza kuko rwashinzwe mu 2013, hagamijwe ahanini guteza imbere bene rwo, kuzamura agace ka Masoro uruganda ruherereyemo n’abahatuye bahabwa akazi ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo yize mu ishuri kuko mu masomo yize harimo n’ibigendanye n’iterambere.

Avuga ko muri Master Beauty Products Ltd  bafite ubwoko butandukanye bw’amavuta n’amasabune bakora,  ku buryo kino gihe ubwoko buri ku isoko kandi bukunzwe na benshi bugera kui 18, hakaba hari n’andi moko menshi ari mu igeragezwa kugira ngo nayo ashakirwe ibyangombwa by’ubuziranenge bityo nayo ashyirwe ku isoko.

Amwe mu moko atandukanye ari ku isoko kandi akunzwe na benshi muri kino gihe akorwa na Master Beauty Products  ni Liquidy Detergent, Gelycerine, Hair Shampoo, Hair Conditioner, Petroleum Jelly, Hair Gel, Disinfectant, Glass Cleaner, Hand Washing Soap, Tilecleaner n’andi moko menshi kubera ko bafite amoko agera kuri 18 ari ku isoko muri bino bihe.

Ku bigendanye n’isoko bagurishirizamo umusaruro wabo kandi, Bwana Kagabo avuga ko bafite isoko rihagije mu gihugu hose bitewe ahanini n’uburyo amavuta n’amasabune bakora akunzwe na benshi ku isoko ku buryo mbere y’icyorezo cya Covid-19 bari bafite n’isoko rinini ryo mu bihugu by’abaturanyi.

Gusa bakizera ko igihe icyo cyorezo cyaramuka gitsinzwe burundu nta kabuza abakunzi b’ibyo bakora baziyongera ndetse hanongerwe n’ingano n’agaciro y’ibyo bakora kurushaho.

Ku bigendanye n’abakozi uruganda rukoresha, avuga ko bafite abakozi bagera kuri 20 kandi bose bahembwa neza, nabo ubwabo bakaba ngo bashimishwa no kuba barabonye akazi kabafasha mu mibereho ya buri munsi n’imiryango yabo.

Uruganda kandi ngo ruri no guhugura urubyiruko bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe TVTs, kugira ngo nabo bige bazabashe kwihangira imirimo bamaze kwiyungura ubumenyi.

Ikindi avuga cy’akarusho karimo muri abo bana ngo harimo ab’impunzi nabo bari kwihugura bakaba ngo bishimiye kumenya umwuga uzabafasha mu buzima bwabo buri imbere.

Uretse guhembwa neza kandi  no guhabwa ibyo abakozi bagenerwa n’amategeko, abakozi bakoresha ngo bahabwa ifunguro ku kazi ryaba irya mu gitondo n’irya saa sita ndetse n’umukozi uhuye n’ikibazo agafashwa kugikemura mu buryo bworoheje. 

Ruzindana Emmy ni umukozi ushinzwe umusaruro muri Master Beauty Products, avuga ko yishimiye kuba akora mu ruganda rufata neza abakozi rukoresha kandi akishimira umusaruro uva mu byo bakora cyane ko biba bikoranywe ubuhanga byujuje n’ubuziranenge busabwa.

Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo bakore ibitunganye kandi bikunzwe birimo amavuta, amasabune n’ibindi,  ari ugukorana umurava no gukunda akazi badatezuka kugira ngo abakiriya babagana basange umusaruro w’ibyo bifuza byose uhari kandi ari mwinshi. 

Ni muri urwo rwego asaba bagenzi be bakorana, gukora batikoresheje kugira ngo ubuyobozi bwabo busanzwe bukora ibishoboka byose kugira ngo babeho neza, haba ku mishahara n’ibindi byinshi bagenerwa, bakaba bagomba kwerekana umusaruro ushyitse w’ibyo bakora kandi buri munsi.

Ku bigendanye n’imikorere n’imyungukire y’uruganda Master Beauty Products, Bwana Kagabo Jackson avuga ko n’ubwo uruganda rwabo  rukora neza ndetse n’umusaruro w’ibyo bakora ukaba ukunzwe ku isoko,   mu by’ukuri ngo  hari n’ikibazo cy’uko umusaruro ukorwa atari ko wose bawubonera isoko,  bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19 cyagiye gica intege bimwe mu bikorwa by’ishoramari muri rusange.

Ni muri urwo rwego, asaba ndetse akanahamagarira abantu benshi gukunda no gukoresha amavuta n’amasabune by’ubwoko butandukanye bikorerwa  muri Masters Beauty Products kubera ko ari meza kandi yujuje ubuziranenge busabwa bwose.

Akomeza asaba abanyarwanda bose gukomeza kurushaho gukunda ibikorerwa mu Rwanda kubera ko bitakiri ngombwa gutega indege n’amamodoka n’ubwato ngo bambuke imipaka y’u Rwanda  bajya gushaka amavuta meza n’amasabune kandi muri Master Beauty Products barabikemuye, cyane ko ariho aboneka kandi mu buryo bwiza  bunahendutse. 

Indi ngorane Bwana Kagabo avuga isa nibangamiye ishoramari ryabo mu buryo bugaragara,  ni iby’uko Ibikoresho by’ibanze bakoresha kugira ngo umusaruro ube mwiza kandi unyure abaguzi,  biva byose mu bihugu bya kure nk’Ubushinwa, mu Buhinde no mu bindi bihugu byo hanze,  ibiciro byabyo muri kino gihe bikaba byarahenze mu buryo buri hejuru cyane.

Avuga ko kubera iryo zamuka ry’ibiciro by’ibyo bikoresho byibanze bituma nabo ubwabo ibyo bakora bisohoka bifite agaciro kari hejuru kabangamira umuguzi ugitekereza ko ibiciro bya mbere ya Covid 19 ari byo bikiriho kandi byarazamutse,  bikaba ngo ari mbogamizi mu byukuri zagombye gukemurwa n’inzego zibishinzwe cyane ko izo mbogamizi  ziyongeraho n’imisoro iri hejuru.

Bwana Kagabo Jakson,  asoza ashimira Leta y’ u Rwanda ikomeje gushyigikira no guteza imbere abikorera muri rusange.

Ashimira kandi abakiliya bose bakorana bo mu bice bitandukanye by’igihugu, bityo agasaba n’abandi bose bifuza kurangura no gucuruza ibikorwa n’uruganda rwa Master Beauty Products kubagana ari benshi kugira ngo babashe kugeza ku banyarwanda amavuta, amasabune n’ibindi birimo amasabune  yifashishwa mu masuku atandukanye mu buryo buhendutse kandi ngo muri Master Beauty Products, Umukiliya akaba ari Umwami.

Uruganda rukora amavuta n’amasabune by’ubwoko butandukanye rwa Master Beauty Products Ltd,  ni Uruganda ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Masoro, Umudugudu wa Mubuga hafi neza yo mu Cyanya cyahariwe Inganda,  winjiriye ku gahanda ko kwa Nayinzira kajya mu nganda.

Ni Uruganda rukora amasaha 24 kuri 24.  Abifuza bose kurangura no gucuruza ibihakorerwa  cyangwa se bakeneye n’ibindi bisobanuro bashobora guhamagara kuri Telefoni  0788309691 maze mukaba muzakirwa neza n’ababishinzwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *