Abaturage baturiye umuhanda w’itaka uva kuri Kaburimbo werekeza ku biro by’Akagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi Akarere ka Gasabo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 batangije igikorwa cyo kuwushyiramo Kaburimbo nyuma yo gukusanya agera kuri Miliyoni 100 kugira ngo basezerere burundu ivumbi n’ubunyereri by’ababangamiraga.
Bwana Sindiheba Jean Paul Uhagarariye Komite y’abaturage bakusanyije imisanzu yo gukora uwo muhanda ufite uburebure bugera kuri Kilometero imwe avuga ko igitekerezo cyo gukora uwo muhanda cyabajemo mu 2019 biza gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19 ariko aho irangiye kugenza make barisuganya bakusanya imisanzu yabo bakaba bageze ku gikorwa cyo kwishyirira Kaburimbo mu muhanda uca mu gace batuyemo batarinze gutegereza nkunga iturutse hanze.
Agira ati “Buri muturage utuye muri aka gace igitekerezo cyo gutunganya uyu muhanda yakigize icye twese hamwe twiyemeza gutahiriza hamwe tugamije kwikura mu bwigunge dushyiraho Komite ishinzwe gukusanya ibitekerezo y’uko igikorwa cyagenda ndetse n’imisanzu yose izakenerwa twisunze inama z’Ubuyobozi bw’Akagari kacu ka Ruhango igikorwa kikaba cyaragenze neza uyu munsi tukaba hatangijwe kumugaragaro igikorwa nyirizina twizera ko umuhanda uzasozwa vuba Kuko ari hafi Kilometero imwe gusa.”
Bwana Sindiheba Jean Paul avuga ko batari gutegereza ko Leta ariyo ibubakira umuhanda na cyane ko babonaga hari utundi duce tw’umujyi abaturage bikorera imihanda yabo batagombeye inkunga za Leta kuko iba ifite inshingano nyinshi igomba gutunganya.

Avuga ko abaturage baturiye umuhanda aribo bafashe iya mbere mu gutanga imisanzu ariko n’abandi batuye muri uwo mudugudu biyemeje nabo kugira icyo batanga.
Abajijwe niba nta ngurane bazaha abazangirizwa n’umuhanda, avuga ko abaturage bose igikorwa ari icyabo ngo nta ngurane yateganyijwe ariko ngo nta n’abazagirizwa n’umuhanda ngo uretse ingo ebyiri Kandi na bene zo baraganirijwe aho bizangonga bazimura bigize inyuma gato.
Kuba Akagari begeranye ka Musezero umuhanda utahagera asoza yizera ko nabo bazakopera ibikozwe nabo bagakomerezaho Kandi ngo yizeye ko bazabikora kuko ngo babivuganye.
Avuga ko ingo hafi ya yose zishimiye kwinjira mu gikorwa akabizeza ko Komite bashinze kwegeranya ubushobozi ko buzacunga neza ikorwa ry’umuhanda amafaranga agomba kwishyurwa Riwiyemezamirimo ngo acunzwe neza yose ari Kuri Banki Kandi abafite ububasha bwo kuyasinyira ni batatu Kandi ngo n’Ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bubikurikiranira hafi abaturage bakaba ngo bagomba kugira ikizere ko umuhanda uzakorwa neza na cyane ko ikiciro cya mbere biteganyijwe ko kizaba kirangiye mu byumweru bibiri.
Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Ruhango Rukundo William wagize uruhare mu gutanga umusanzu wo kubaka umuhanda yishimira igikorwa bagize we na bagenzi be gusa agasaba Leta ko yabafasha mu gikorwa cyo kuzayobora amazi, no kwita ku bikorwa remezo nk’amatiyo y’amazi n’insinga z’amashanyarazi bashobora kugonga kuko nta teganyamigambi yabyo (Budget) bafite.
Yishimira ko amafaranga y’ikiciro cya mbere azahabwa Rwiyemezamirimo uzatunganya umuhanda ko yamaze kuboneka akizera ko nayo mu byiciro bizakurikiraho azaboneka mu buryo bwihuse bityo agashimira abaturage Bagenzi be bagaragaje ubwitange kugi rango umuhanda ukorwe neza basezerere vuba ivumbi n’ubunyereri hagati y’ingo zabo.

Rwiyemezamirimo Ntawuzirarubanda Jean umenyereye cyane gukora imihanda iciriritse ikorwa n’abarurage Leta iba itagizemo uruhare, avuga ko yemereye gukorera abaturage uwo muhanda wabo akaba yarakoze nk’uwikorera afasha abaturage bo mu Kagari ka Ruhango kubera ko nawe atuye mu bice bya hafi yabo nk’umuturanyi akaba yari amaze iminsi akora indi mihanda y’abaturage bityo akaba ari ibintu amenyereye.
Agira Ati “ibi ni ibintu menyereye mbifitemo uburambe mu gukora imihanda iciriritse abaturage bagiramo uruhare bagamije kwiteza imbere. Aba baturage bangishije inama mbereka uko umuhanda uzakorwa dutegurira hamwe ingengo y’imari y’ibizawugendaho . Uyu minsi rero dutangiye ikiciro cya mbere kikaba kizarangira vuba tukabona gukomeza Kandi turahamya ko bizagenda neza.”
Abajijwe niba umuhanda utazakorwa uko bishakiye mu minsi mike ugasenyuka bitwaje ko ari iby’abaturage, avuga ko umuhanda bazawukora neza nk’uko hari n’iyindi myinshi bagiye bakorera abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bityo akizeza abaturage bamugiriye ikizere kuzabereka umuhanda mwiza ukozwe mu buryo bwishimiwe na bose.
Bwana Ntawuzirarubanda Jean Umwubatsi akaba inzobere mu gutunganya imihanda asoza asaba abaturage bo mumirenge itandukanye bafite igikorwa cyo kwikura mu bwigunge batunganya imihanda baturiye kumugana akabibafashamo kubera ko abifitemo ubunararibonye afatanyije na Company akorana nayo ya NBM bagaterefona kuri 0788359168.

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w’Umurenge wa Gisozi Madame Musasangohe Providence, avuga ko bashimishijwe n’igikorwa abaturage bagezeho cyo kwishakamo ibisubizo bakikorera umuhanda ku bufatanye bwabo.
Agira Ati “abaturage nta kibazo bagize cyo kuba hari ibyabo bazangirizwa kuko nabo bitanze bagashyiramo akabo gusa ku nsinga z’amashanyarazi n’amatiyo y’amazi twatumiye WASAC na REG kugira ngo aho Ibikoresho byabo byakwangirika babikosore mu buryo butagoranye.”
Madame Providence avuga ko nta ntwererano y’amafaranga Leta yageneye icyo gikorwa cy’umuhanda ngo abaturage nibo babigizemo uruhare kandi ngo arizera ko bizarangira neza kuko inyigo bayikoze neza bifashishije Impuguke imenyereye gutunganya imihanda ari nayo iri kuwukora. Avuga ko yizera ko n’Akagari ka Musezero begeranye bazagira ishyari ryiza nabo bagakora umuhanda wabo ubahuza n’uwo uri gutunganywa.

Abaturage bo mu Kagari ka Ruhango bagiye kwiyubakira umuhanda wa 960m, bawutezeho byinshi birimo kubakiza ivumbi n’ubunyereri no kuvugurura imyubakire y’amazu bagendeye ku iterambere ry’umuhanda wa kaburimbo bagiye kwiyuzuriza ubwabo bagendeye ku mihigo Akagari kabo ngo kihaye harimo gutura neza kandi heza.






