Segun Ogunsanya niwe watowe nka rwiyemezamirimo w’umwaka. Yahawe igihembo cyiswe 2021 African Business Leadership Awards (ABLA).
Uwatsinze agahabwa kiriya gihembo atangazwa mu kinyamakuru kitwa African Leadership Magazine.
Yari ahanganye n’undi mugabo witwa Simphiwe Tshabalala usanzwe uyobora Banki yo muri Standard Bank Group CEO.
Abatoraga rwiyemezamirimo w’umwaka bavuga ko uriya mugabo yagaragaje kuba indashyikirwwa mu byiciro byose byasuzumwaga.
Gutora kandi byabereye kuri murandasi, abahatoreye bakaba bari bafite 65% by’amajwi yari akenewe n’andi 35%.
Ku mbuga nkoranyambaga yatoye abantu 300 000 ariko hari n’abandi batoye bakoresheje ubutumwa bwa email.
Bamwe bari muri Afurika abandi bari hanze yayo.
Ogunsanya ni enjeniyeri akaba amaze imyaka 30 mu kazi yakoze hirya no hino ku isi no mu bigo bitandukanye harimo na za Banki.
Yatangiye gukorera Airtel ishami rya Nigeria mu mwaka wa 2014.
Ubu niwe uzayobora Airtel Africa Group guhera tariki ya 01, Ugushyingo, 2021.