Ikipe ya Mukura vs iraca amarenga yo kuzaba iri mu makipe akomeye muri shampiyona ya 2020-2021

admin
3 Min Read

Ikipe ya Mukura Victory Sport isanzwe ari ikipe ikomeye hano mu Rwanda kuko nta kipe ishobora gukina nayo yizeye gutahana amanota 3, ndetse inyuzamo igatwara bimwe mu bikombe bikinirwa ahano mu Rwanda, ino kipe yo mu majyepfo ifite inyota y’igikombe cya shampiyona kuko mu bubiko bw’ibikombe byabo kino gikombe nta kibamo.

Umuyobozi wungirije mu ikipe ya Mukura vs Bwana Sakindi Eugene atangaza ko ino kipe yiteguye guhanganira igikombe cya championa ubwo imikino izaba itangiye,Sakindi yabitangaje mu muhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ibigo bikomeye aribyo Volcano Express ltd isanzwe itwara abagenzi ndetse na Hyundai ikigo gikora ubucuruzi bw’imodoka.ano masezerano agaragaza ko ikigo cya Volcano express ltd kizaha Mukura vs miliyoni 20 naho Hyundai igatanga 50.000.000 f bivuze ko ino kipe ikundwa na benshi izajya ibona inkunga ingana na miriyoni 70.000.000 f buri mwaka,ino kipe izwiho kwigaranzura amakipe (amahindura) yemerewe n’Akarere ka Huye  inkunga yo kujya gahemba abakozi bose ba Mukura ibi bikaba bigaragaza ko ino kipe izaba ifite ubushobozi butajegajega.

Volcano ltd kandi isanzwe ari umuterankunga w’imena wa Mukura vs kuko n’umuyobozi wayo Bwana Nizeyimana Olivier yahoze ari perezida w’ino kipe bivuze ko iyo mikoranire myiza yakomeje, abakurikiranira hafi ruhago yo Mu Rwanda bemeza ko Bwana Olivier ari umwe mu ntwaro zikomeye za Mukura cyane cyane mu kuyishyigikira mu buryo bw’ubushobozi, uretse kandi kuba Nizeyimana Olivier asobanukiwe n’umupira w’amaguru ngo ntacyo wamubeshya mu kugura umukinnyi mwiza,kuba sanzwe ari bugufi mu ikipe ya Mukura vs hari n’ababihuza no kuba Hyundai yinjiye mu bafatanya bikorwa b’ino kipe uyu mugabo ashobora kuba abifitemo uruhare rufatika

Hyundai na Volcano Express ltd batewe ishema no gukoran na Mukura Victory Sport

Kugeza ubu n’ubwo ino kipe yatakaje abakinnyi ariko nayo ikomeje kwiyubaka nkuko Bwana Sakindi abitangaza agita ati’’mu minsi yavuba tuzabereka abakinnyi bose twaguze kandi nziko bazaba ari abakinnyi beza,ino kipe abafana bayo bemeza ko ikimeze neza ariko ngo byaba byiza hiyongereyemo rutahizamu kuko ubona ko uwo mwanya ufite icyuho,byigeze kandi guhwihwiswa ko umukinnyi witwa Mfitumukiza (Nzungu) wakiniraga Gicumbi fc nawe yaba ari mubifuzwa nino kipe dore ko ari umukinnyi mwiza kandi wanyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda.

Kugeza ubu amakipe menshi yariyubatse bifatika ku buryo nta gushidikanya shampiyona izaba ari indya nkurye,uretse ikipe ya Rayons sport bigaragara ko ikigenda inyuma y’izindi ndetse ikaba isigaye imeze nk’umutetsi utekera abandi we akabwirirwa,yanagabura ntibahage,banahaga ntibasubire,basubira bakabitamo amarira, ariko andi makipe afite gahunda akomeje kwiyubaka iburyo n’ibumoso(abakinnyi n’ubushobozi).

Yanditswe na: Ndayisaba Eric

 Contact No: 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *