Karekezi Leandre wayoboraga Volleyball mu Rwanda araha inama abazamusimbura

admin
4 Min Read

Umuyobozi wa Federation y’umupira w’intoki wa Volleball mu Rwanda ucyuye igihe, Leandre Karekezi arasaba abazamukorera mu ngata kurushaho guteza imbere uwo mukino ukundwa na benshi, bahereye mu bana bato bari mu mashuri abanza n’ay’isumbuye kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira ikizere cyabakinnyi b’ejo hazaza.

Aganira n’ikinyamakuru igisabo Umuyoobozi wa Federation y’umupira w’intoki Volleyball mu Rwanda, Bwana Leandre Karekezi, avuga ko yishimira uburyo yayoboye Manda ye y’imyaka ine afatanyije na bagenzi be bakaba, barateje imbere umukino wa Volleball bageranyije n’uko bari bawusanze.

Agira ati “ twagerageje guhuza abakinnyi babona imyitozo bose ihagije. twitabiriye amarushanwa mpuzamahanga menshi kandi tubasha no kwitwara neza mu buryo bushimishije. Ikindi ni uko amarushanwa atandukanye yo mu gihugu hagati yongerewemo ingufu tukaba dusizemo abakinnyi benshi bo kwizerwa igihe cyose igihugu kizajya kibakenera.”

Bwana Leandre, avuga ko kuyobora Federation ikomeye Nk’iya Volleyball, ari ibintu bikomeye ariko ngo afatanyije n’ikipe bari bayoboranye bageze kuri byinshi abazabasimbura bazakomerezaho n’ubwo mu kazi ka buri munsi ngo hataburamo n’inzitizi ariyo mpamvu asaba abazamusimbura kuzashyiramo imbaraga kurushaho kugira ngo ibyo bashoje batarangije bazabisoze neza ndetse banarusheho.

Mubyo Bwana Leandre avuga batagezeho, harimo nko kuba batarabashije gushinga mu buryo buhamye amakipe y’abana bato ariyo Foundation y’umupira uwo ariwo wose mugihe kizaza. Bityo agasaba Komite nshya izatorwa,  gushyira imbaraga mukubaka amakipe y’abana bato guhera mu mashuli abanza ndetse no muy’isumbuye.

Agira ati “twakoze ibishoboka, ariko kubera n’iki cyorezo cya Covid 19 kivanze hagati muri manda yacu, imikino yose igahagaragara, ingendo zigahagarara amashuli ntiyige, byatubereye imbogamizi yo kugera kuri byinshi twifuzaga ariko ibyo twagezeho ni ibyo kwishimirwa kuko umukino wa Volleybar tuwusize ku urwego rushimishije muri rusange.”

Muri uko kugira inama abazabasimbura ko bagomba gushyira imbaraga muguteza imbere uwo mukino bahereye ku bana bato, Bwana Leandre agira inama abakinnyi nabo gukomeza guharanira ishema ry’u Rwanda, baharanira gutsinda imikno yose bazajya bitabira, ari nako banatwara ibikombe.

Asaba kandi abakunzi ba Volleyball gukomeza kuba hafi y’amakipe yabo, kugira ngo bakomeze bayatere akanyabugabo bityo uriya mukino w’abasirimu n’abahanga m’uby’ubwenge  ukomeze gutera imbere mu Rwanda no mu mahanga ubishyigikiwemo n,abafana ndetse n’abaterankunga.

Bwana Leandre, asoza ashimira bagenzi be bari bayoboranye muri iki gihe cya Manda y’imyaka ine itari yoroshye basoje,  uburyo babanye neza kandi bagakora nk’ikipe imwe yaharaniraga guteza imbere FRVB.

Ashimira  kandi abakinnyi bo mu makipe atandukanye n’ikipe y’igihugu muri rusange,  uburyo bwiza baheshejemo ishema u Rwanda, akabasaba gukomeza kuba muri uwo mujyo wo kwitwara neza ibihe byose.

Ashimira kandi n’abafana bo mu ngeri zitandukanye, uburyo babaye hafi y’amakipe bakunda ndetse n’ikipe yabo y’ighugu muri rusange. Abasaba nabo gukomeza gutera inkunga Volleyball kugira ngo ikomeze itere intambwe mu Rwanda no mu m’uruhando mpuzamahanga.

Karekezi Leandre ushoje ikivi cye cy’imyaka ine ku buyobozi bwa FRVB, yahoze, ari n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’amajyepfo mu bihe byashize,  aho bivugwa ko yashoje Manda ye neza agikunzwe n’abaturage yari ayoboye.

Mu gihe twamaraga kuvugana na Bwana Leandre Karekezi nibwo twamenye ko Ministeri ifite Sport mu nshingano zayo, yasubitse igikorwa cy’amatora yari ateganyijwe kuwa 27 Werurwe 2021 akaba  yari kuzatorerwamo abazasimbura Komite yari icyuye igihe.

Amakuru twahise dutangarizwa na none na Bwana Leandre Karekezi President ucyuye igihe wa FRVB ni uko ngo Ministeri yasabye ko itegurwa ry’amatora ryasubirwamo kugira ngo imigendekere yayo izagende neza kurushaho.

Avuga ko hagiye kujyaho Komisiyo nshya yo kuyategura imyanzuro yayo ikazemezwa n’inama rusange ari nayo izagena indi tariki shya y’amatora.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *