Mu mvugo y’ubu gushyira hanze indirimbo nshya babyita ‘gukubita hanze cyangwa hasi umuzigo’, Yvan Holla na N Tzyo bakaba bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Closer’, nyuma y’izindi ndirimbo bagiye bashyira hanze zikabica bigacika.
Mu kiganiro Yvan Holla yagiranye nn’ikinyamakueu IGISABO yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze bashaka guha ubutuma abantu bose bakundana, aha yavugaga ko uwo ukunda isaha nisaha mwabonana.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo agra ati:” Baby come closer , ibyifuzo ufite byose nkabizoza, give me love I will give you something like banana and coconut, nzazana icyo ushaka cyose kuko nzi neza ibyo ukunda byose , nzakwiyegereza.”
Yvan Holla yanatanze ubutumwa ku bakunzi be muzika ye aho yagize at “Ntabwo ngomba guhagarara, ntabwo muzicwa n’irungu, nzajya mbaha indirimbo rwose kandi zikoze neza, ibihe turimo ni umwanya mwiza wo gusabana n’abakunzi bacu mu ngeri zose”.
Ni indirimbo yaryoheye bamwe mu bakurikirana hafi muzika nyarwanda barimo abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse ndetse n’abanyarwanda bakunze bakund injyana ya R&B.
Barateganya ko mu minsi ya vuba baza gushyia hanze amashusho yayo kandi ko nayo azaba akoze neza kuburyo azanyura benshi.
Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri studio Wid Nation ikorwa na Kilie Beatz.
Umva indirimbo “Closer” unyuze hano:
Matata Christophe
0782036955
mttchristophe@gmail.com