Ntawabuza ushaka kuvuga,icyangombwa ni ugukora neza inshingano wahawe’’ni amagambo atangazwa na Kadafi Aimable umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora,avuga ko yatangajwe cyane n’ibyavuzwe bagambiriye guca integer ubuyobozi,kandi ibyiza bamaze kugeraho byigaragaza.
Uyu muyobozi ibi yabitangaje nyuma y’amagambo adafite ukuri yavugaga ko umuyobozi w’umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ko yaba adakorana neza n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ikinyamakuru Igisabo cyasuye uyu murenge maze umuyobozi wayo Kadafi Aimable avuguruza cyane ibyo bihuha bigamije gusenya no guha isura mbi ubuyobozi bw’uyu murenge,uyu muyobozi yagize ati’’ nta kibazo na kimwe mfitanye nabo tuyoborana ndetse n’abaturage ubwabo sinshobora kugirana nabo ikibazo kuko nibo batumye turi hano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora kandi yakomeje avuga ko ubu ikibaraje inshinga ari ugukomeza guhangana n’icyorezo cya covid 19 kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza maze babone uko biteza imbere,maze ku bufatanye bazabashe no guhigura imihigo biyemeje.
Bwana Aimable ati’’ umurenge wa Gashora ufite byinshi byo kuvugwa bitandukanye cyane niby’abanyabinyoma n’abakunda ibihuha bavuga, mu gukeza no gutaka ibyiza bibonwa na bose yagize ati’’Dufite ibiyaga bigera kuri bine bishimisha abasura umurenge wacu, icyanya cyahariwe inganda cya kabiri giherereye hano,

Yakomeje agira ati’’dufite imirima myinshi myiza ihingwamo umuceri n’ibigori mu gishanga cyiza cy’Akagera tukagira n’inshuri mpuzamahanga rya RICA.

Muri Gashora kandi si ibyo gusa kuko ubu hubatse na Hotel zo ku rwego rwo hejuru arizo La Palise Hotel / Gashora na Mirayi Lake Hotel bifasha kwakira abagenderera akarere ka Bugesera by’umwihariko umurenge wa Gashora uherereyemo ibi byose,ibi nta wukwiye kubirengaho ngo ayobye abantu abaha amakuru atariyo adafite n’icyo yungura abanyarwanda muri rusange.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora amaze igihe kitagera mu mwaka,ariko imihini mishya itera amabavu abaswa bo guhinga,niyo mpamvu mu mezi agera mu munani amaze muri uno murenge yagiye ahura n’imbogamizi z’abananiwe kwakira impinduka kuko yifuzaga ko hari ibigomba guhinduka kugirango uno murenge ukomeze gutera imbere,mu minsi yashize uyu muyobozi yigeze kubeshyerwa n’umukecuru ko yamukubise,ariko ubushishozi bw’abamukuriye busanga nta kuri kubirimo nkuko nawe abyitangari.
Kadafi yemeza ko akorana neza n’inzego bafatanyije, nta muntu n’umwe baragirana ikibazo,ibi kandi bishimangirwa n’umwe mu bayobozi b’akagari waganiriye n’umunyamakuru w’igisabo,aho yagize ati’’umunyamabanga nshingwabikorwa wacu dukorana neza keretse abashatse kuzana amanyanga nibo akebura bigatuma bamwe babifata nabi ariko icyo twabonye agambiriye ni ukuzamura umurenge wacu dushingiye ku byiza tumaze kugeraho.
Kubijyanye n’imibereho y’abaturage mu murenge wa Gashora
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora Kadafi Aimable,avuga ko kimwe n’abandi banyarwanda muri rusange bahanganye n’icyorezo cya covid 19 bubahiriza gahunda zo ku kirwanya bitababujije gukomeza gahunda zabo zo kwiteza imbere.
Aha uyu muyobozi yagize ati’’abaturage bacu barahinga,bakorora,abenshi bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’umuceri n’ibigori kandi babona umusaruro uhagije ubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ku birebana n’imihigo yihutirwa mu murenge wa Gashora,kadafi atangaza ko bari gutunganya amashuri abana bazigiramo kandi ngo biri kugenda neza, ku bindi bikorwa byo kwishimira muri uno murenge ni inganda zitandukanye ziri muri uno mu renge aho bafite uruganda rutunganya amashuka, urukora kizimyamwoto, urukora ibyuma (fer a beton) n’izindi.


Uyu muyobozi kandi agaragaza ko bafite ibigo byamashuri bisaga icyenda,birimo Gashora Girls School iri kurwego ruhanitse mu ireme ry’uburezi, ishuri mpuza mahanga rya RICA ryigamo abana b’abanga kandi abenshi bakaba ari abo muri Bugesera,bakaba banakoresha abakozi bagera ku 1000 bahembwa neza.

Uyu muyobozi aboneraho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabahaye umuhanda uhuza amajyapfo n’uburasirazuba ukaba uca mu murenge wa Gashoro,ibi bikaba byaroroheje uburyo bw’imigenderanire.
Ku kibazo cy’amazi yakunze kuba ingume mu karere ka Bugesera,kuri Kadafi ati icyo kibazo muri Gashora cyarakemutse kuko hari ikigega cyubatswe ahitwa Kanyonyomba mu murenge wa Gashora,kikaba kizagemurira indi mirenge ihaturiye.
Ku kibazo cy’amakoperative y’abahinzi b’umuceri n’ibigori gikorera mu kibaya cy’akagera wasangaga abanyamuryango binubira ko abayobozi aribo birira amafranga gusa,Bwana Kadafi yavuze ko ibyo nabyo byavugutiwe umuti hagendewe ku itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda acunzwe neza, bityo buri mu nyamuryango akagira akagira uruhare rugaragara mu bikorwa bye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashoro bwana Kadafi Aimable asoza asaba abaturage bo mu murenge wa Gashora gutahiriza umugozi umwe bakirinda ibihuha byabahungabanyiriza ubukungu bamaze kugeraho,akabasaba gukorera hamwe bafatanya n’ubuyobozi bwabo, bakubahiriza ingamba zo guhangana na covid 19 kugirango gihashywe burundu.
Kadafi kandi ati’ ndifuza gukomeza gukorana na bagenzi banjye bo mu nzego z’ibanze mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho myiza yabo duhagarariye.
Gashora ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera, ifite imidugudu 35, utugari 5 ikaba ifite abaturage basaga ibihumbi 27, uyu murenge ukaba ukikijwe n’ibiyaga bine mu biyaga 9 bibarizwa mu karere ka Bugesera.

Eduard Niyonkuru