Regina Pacis School of Tumba ni ishuri riherereye mu Karere ka Huye,umurenge wa Tumba kikaba cyigisha abana mu byiciro bitandukanye,ni ukuvuga icyiciro rusange (o’level) ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’ level) mu mashami ya LEG,MCB na MCE.
kugeza ubu kino kigo gifite abanyeshuri bagera kuri 618,iki kigo mu myaka yatambutse,ireme ry’uburezi ntabwo ryari rihagaze neza,ariko aho hagiriyeho ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Muhorakeye Isabelle kubera impinduka nziza bwazanye byatumye amanota aheruka y’ibizamini bya leta Regina Pacis School of Tumba iza mu bigo bitanu byitwaye neza ku rwego rw’Akarere ka Huye.

Igihe umuyobozi mushya ariweMadamu Muhorakeye Isabelle yatangiraga kuyobora kino kigo hari benshi bitashimishije kuko hari abarimu bari baramenyereye kwikorera uko bishakiye bigatuma ikigo nta musaruro kigira, mu byibanze uyu muyobozi yakoze ni ukwimakaza ireme ry’uburezi.
Muhorakeye Isabelle yagize ati’’ nkigera mu kigo cya Regina Pacis School of Tumba nahuye n’ibigeragezo bitandukanye bitewe na bamwe mu batari bishimiye impinduka,kandi nari mfite inshingano itoroshye yo kuzamura urwego rw’imitsindire rwari ruri hasi cyane,byansabaga guhindura byinshi kugirango iyo ntego igerweho ku bw’inyungu z’abana b’abanyarwanda.

Mu kumenya neza uko ubu ikigo gihagaze nyuma y’imbogamizi zitandukanye,Ikinyamakuru Igisabo twaganiriye na bamwe mu barimu bakora muri kino kigo maze tuganira na Mwalimu Kamariza Theodette akaba anahagarariye imyitwarire muri kino kigo, yagize ati’’ubuyobozi bwacu bufite intego yo kuzamura ireme ry’uburezi mu kigo,ibyo byatumye hariho ababifata nko kubavunisha,batangira ku mera nk’abacikamo ibice,ariko kubufatanye bw’ikigo n’izindi nzego ibyo bibazo byagiye bishakirwa ibisubizo mu buryo butandukanye.
Uyu mwarimu kandi yadutangarije ko ibyagiye bisohoka mu Binyamakuru bimwe byabaga bigambiriye guca intege ubuyobozi kandi bifite ababiri inyuma, ariko ubuyobozi bwakomeje gushyira imbaraga hamwe n’abafite imyumvire yo kubaka ubushobozi bw’abana b’abanyarwanda maze ibibazo bigenda bikemuka kandi bidahungabanyije imyigire myiza y’umwana.

Umuyobozi wa Regina Pacis School of Tumba kandi aboneraho gushimira ubuyobozi bw’akarere kuba bwaragize ubushishozi ndetse bukabagira inama, bukabafasha no gukemura bimwe mu bibazo byashoboraga guha isura mbi ikigo.
Ubuyobozi bwiki kigo bwiyemeje ko ubu icyo bashyize imbere ari ugukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme no gusigasira ubuzima bw’abanyeshuri babakangurira gukomeza kwirinda icyorezo cya covid 19.

kugeza ubu ikigo cy’amashuri cya Regina Pacis School of Tumba kiri mu bigo byiza yaba imbere n’inyuma, kandi abana bo muri kino kigo aho baboneye ubuyobozi bushya bubakangurira kwiga bashyizeho imwete nabo batangiye kwigirira ikizere nkuko twabitangarijwe na Uwera umwe mu bana biga mri kino kigo,yagize ati ” Directrice akigera hano yatubwiye ko adakunda umunyeshuri w’umuswa kandi buri mwana wese ashyizemo umwete yaba umuhanga,ibyo byatumye natwe twumva ko twabishobora dutangira kwiga cyane kandi twizeye ko tuzatsinda neza nkuko tubisabwa n’umuyobozi w’ikigo.

Uretse imitsindire yatangiye kuzamuka, iki kigo kimakaza umuco w’isuku, kuko iyo ugeze muri Regina Pacis School of Tumba usanga ikigo gikeye imbere n’inyuma. mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya covid 19, umuntu wese winjiye mu kigo abanza gupimwa umuriro, akandikwa mu gitabo cyabugenewe ndetse agakaraba neza intoki akabona kwemererwa kuba yasaba serivise, ibi kandi byamaze kuba umuco ku banyeshuri bose biga muri Regina Pacis School of Tumba nkuko babibwiye umunyamakuru w’igisabo.rw.

Ubuyobozi bwa Regina Pacis School of Tumba bwemeza ko buzakomeza gukora uko bushoboye kugirango abana biga muri kino kigo bakomeze kwiyongera mu bumenyi, mu kinyabupfura no kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Kugeza ubu akarere ka Huye kari mu turere twambere twitwaye neza mu mihigo y’umwaka wahise kakaba kizeye kutazatakaza umwanya mwiza bagize ahubwo baharanira kujya imbere. by’umwihariko Umurenge wa Tumba aho Regina Pacis School of Tumba iherereye ni umurenge ufite ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

By’umwihariko muri uno murenge wa Tumba kuwa 07/01/2021 hatashye ibikorwa by’iterambere bitandukanye byubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, iki gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo Madamu Kayitesi Alice ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange.

ibikorwa byatashye muri uno Murenge harimo inyubako y’ishuri ry’imyuga rya TVET Rango ryubatswe ku bufatanye n’aba Salesiens de Don Bosco, hatashywe kandi isoko rya kijyambere ryubatswe mu kagali ka Cyimana, rikaba ryarubatswe n’abakomoka mu murenge wa Tumba.

Muri uno Murenge kandi hatashywe inyubako ya G+1 igizwe n’ibyumba 10 byubatswe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi 20 bashinze APEC Ikibondo,rikaba ari ishuri ryigenga. hatashwe na none kandi inyubako yubatswe na EDEN Temple International mu Kagali ka Cyarwa ikaba ikorerwamo n’ivuriro ryo ku rwego rwibanze(health post).

ibi bikorwa byose ni ibiza bisanga ikigo cya Regina Pacis School of Tumba nacyo cy’ubukombe kandi kikaba cyarahasesekaye mu 2007, ibi rero bikaba ari amahirwe y’abatuye mu murenge wa Tumba ndetse niyo bihana imbibi.akaba ariyo mpamvu dukwiye kwimakaza ibyiza tumaze kugeraho kuko nibyo gutaka birahari.
inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443