Nyuma yo guhabwa Impamyabumenyi na Polisi y’igihugu zibemerera gucunga Umutekano w’abikorera bya kinyamwuga, kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, abagera kuri 71 bo muri Kampani yigenga icunga umutekano w’abigenga ya HIGHSEC, barimo abasore 45 n’abakobwa 26 bose hamwe, barahiriye kuzakora bya kinyamwuga akazi bagiyemo kugira ngo basoze neza izo nshingano bahawe.
Aya ni mahugurwa yari amaze amezi atatu, abasore n’inkumi bakarishywa mu by’ubwenge no kumenya kwicungira umutekano ubwabo n’uwabandi, bikaba bigaragazwa n’imyitozo n’imyiyereko inogeye ijisho beretse Abayobozi, abashyitsi, Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.
Abitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa nabo, bashimiye cyane HIGHSEC iri gufasha urubyiruko kubona akazi mu buryo bwiza, by’umwihariko bakaba banatozwa kumenya gucunga umutekno bya Kinyamwuga.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya HIGHSEC Evode Nzitunga, ashimira cyane Polisi y’igihugu ibafasha kenshi mu kubahugurira urubyiruko rwinjiye mu kazi ko gucunga umutekano w’abigenga, asaba abahuguwe kuzaba Abambasaderi beza aho bagiye gukorera, kugira go bakore bahesha ishema ikigo cyabo, ari nako barushaho kurangwa n’umurava n’ikinyabupura muri byose.
Agira ati “kuri uyu munsi turashimira Polisi y’igihugu, tugashimira abafatanyabikorwa bose dukorana muri byinshi, abo bose turabizeza ko tuzakomeza gukorana neza, turushaho kubagezaho abakozi bashoboye kandi b’abanyamwuga. Turashimira kandi by’umwihariko Polisi y’igihugu nk’urwego rw’igihugu rudushinzwe. Turabizeza ko umusanzu wanyu muduha tuzakomeza kuwubyaza umusaruro, turera abakozi bashinzwe umutekano w’abikorera bakora kinyamwuga kandi babihuguriwe bihagije”

Umuyobozi Mukuru wa HIGHSEC, CIP RTD Francois Xavier Twagirumukiza, avuga ko abasoje bakurikiranye amasomo yabo neza, cyane ko bahawe imyitozo myinshi kugira ngo bazajye mu kazi bafite imbaraga n’ubuhanga mu byo bakora.
Agira ati “ Abasoje bize amasomo agera kuri 13 nk’uko bigenwa n’itegeko rishyiraho ibigo byigenga bicunga umutekano w’abigenga harimo, imyitozo y’Akarasisi, Imyitozo ijyanye na Serivise z’umutekano zitangwa n’abikorera, kwitegereza na tekiniki zo gusaka, gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, Imitangire ya Serivise inoze, kumenya intwaro n’ibikoresha biturika, Ubutabazi bw’ibanze, gukora raporo y’icyabaye, kwirwanaho, gukunda igihugu n’imyitwarire myiza n’indangagaciro.”
Avuga kandi ko hari n’amategeko agenga imyitwarire y’utanga Serivise z’umutekano zitangwa nabikorera, iby’ibanze mu mategeko ahana, isuku n’isukura hakaba Kurwanya Iterabwoba(Counter-Terrorism), uburere mboneragihugu ndetse no kugira ubumenyi ku ndege zitagira Abapilote zikoreshwa mu guhungabanya Umutekano (Drone Threat awareness).

Ku urundi ruhande avuga ko icyiciro gisoje ari icya 5 kuva aho batangiye kugendera ku mabwiriza ya Leta agenga ibigo byigenga bicunga umutekano w’abikorera.
Ikindi avuga ni ko HIGHSEC imaze kuba ubukombe ku uburyo ntaho utayisanga mu gihugu hose ku bigo by’abikorera bitandukanye kandi bose bakaba bahabwa Serivise iboneye uko babyifuza.
Abasoje amasomo biteguye kurinda abantu n’ibyabo bya kinyamwuga
Abasoje amasomo hafi ya bose bahamya ko yabacengeye uko yakabaye , bakaba bashimishijwe no kuyasoza, bityo bakaba bagiye kuyashyira mu bikorwa.
Mutuyimana Delphine ni umukobwa wabaye uwa mbere, avuga ko yaje muri HIGHSEC abishaka akeneye akazi ariyo mpamvu yize ashyizeho umwete akabasoje abaye uwa mbere.
Agira ati “Ndashimira Imana inshoboje gusoza masomo ndi uwa mbere. Naje muri HIGHSEC mbishaka ngira ngo mbone akazi none ndakabonye. Nzagakora neza uko nigishishijwe mparanira gutanga umusaruro mubyo nkora.”
Avuga ko ashimira abayobozi ba HighSec n’abarimu babo kuko bamufashije mu byo bakeneraga byose.
Ashimira na none umubyeyi we wamwitabaga kenshi iyo yamwiyambazaga, akaba agiye gukora akazi neza atuje kubera ko nta kibazo na kimwe yumva afite.
Ku urundi ruhande ahamagarira urubyiruko rw’abakobwa bagenzi be kuza gushaka akazi muri HIGSEC kuko gahari, bakaba ngo bafata neza abakozi , ubwe akaba ari umuhamya wabyo akurikije uburyo bafashwe neza mu mu gihe cy’amasomo basoje.
Ibyo Mutuyimana avuga yunganirwa na mugenzi we w’umuhungu Irabazi Jean uvuga ko yari asanzwe akora atarahugurwa akaba yishimiye ko yabashije kubona inyigisho nyinshi atari yarigeze abona, yishimira cyane ko agiye gukora neza kurushaho kuko azaba akora ibyo azi bitandukanye na mbere.

Uwari uhagarariye Polisi y’igihugu SSP Sinzi Alphonse, ashima HIGHSEC ikomeje kwinjiza urubyiruko mu kazi babanje guhabwa amahugurwa y’ibanze abafasha kumenya gucunga umutekano w’abigenga bya kinyamwuga nk’uko biteganywa n’itegeko, abizeza kandi ko Polisi izakomeza kubaba hafi nk’urwego rushinzwe ibigo bicunga umutekano w’abikorera.
Agira ati “ turashimira ibyakozwe byose, abasoje amahugurwa tukizera ko bazakora kinyamwuga bashyira mu bikorwa neza ibyo bize. Polisi rero izakomeza kuba hafi ibigo by’abikorera, kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze kurindwa koko n’abantu babihuguriwe kandi babifitiye ubushobozi.
Agaruka ku basoje, abasaba gukora kinyamwuga birinda kurya ruswa, bakarushaho gukora bashyira mu bikorwa ibyo bize, ari nako birinda kugira uwo bahutaza bakarangazwa n’ikinyabupfura n’imico myiza.

Ikigo cya HIGHSEC, ni ikigo gicunga umutekano w’abikorera kimaze kuba ubukombe nk’uko ubuyobozi bwacyo bubivuga, bikagaragazwa n’uburyo bafite amasoko atandukanye mu gihugu hose.
Ubuyobozi bwa HIGHSEC bukaba buhamagarira abifuza akazi, ko babagana ari benshi, kugira ngo nabo amahirwe yo kujya mu kazi ubanje gukora amahugurwa y’umwuga atabacika.
Asaba kandi n’abifuza kuba abafatanyabikorwa kuza ari benshi kugira ngo bahabwe Serivise nziza uko babyifuza.

Abasore n’inkumi basoje kuri uyu wa 15 nzeri ni 71 barimo abahungu 45 bangana na 63% mu gihe abakobwa ari 26 bangana 37%.
ANDI MAFOTO










Edouard Niyonkuru



















































