Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingiza, yatangaje ko uruganda rwa Inyange rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare, rwatangiye gukora mu Cyumweru gishize, rukazakenera litiro ibihumbi 600 z’amata ku munsi mu minsi ya mbere.
Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka.
Ingengo y’imari rwari ruteganyirijwe ni miliyari 45 Frw, byitezwe ko ruzakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru mu Ntara y’Iburasirazuba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka uru ruganda yarangiye ndetse rumaze iminsi mike rutangiye gukora.
Ati “Rwararangiye, rwatangiye no gukora. Rwose mu cyumweru gishize baratangiye. Ruzunganira ururi hano Rusororo rwa Inyange mu gukora amata, ariko ikirimo gishya ni uko hano bagiye gutunganya amata y’ifu. Arakenewe ku isoko ryacu ariko no ku isoko mpuzamahanga.”
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rukenera litilo ibihumbi 650 z’amata ku munsi.
Abajijwe niba abantu bakwiriye kwibagirwa amata y’ifu akomoka hanze y’igihugu yahise avuga ati “rwose tuyibagirwe turye iby’iwacu kandi byiza.”
Rubingisa yagaragaje ko mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa inka zirenga gato ibihumbi 500, mu gihe umukamo w’amata zitanga ari litiro zirenga ibihumbi 320.
Ati “Hari icyizere ko azaboneka kuko dukeneye litiro ibihumbi 600 ku munsi. Ntabwo dukeneye amata azajya muri ruriya ruganda gusa nk’igihugu cyangwa nk’intara, dukeneye n’amata anyobwa, dukeneye n’amata avamo ibindi bicuruzwa nka yoghurt, fromage n’ibindi bikomoka ku mata.”
“Ibihumbi 600 ku munsi birahagije ku ruganda ku cyiciro bagiye gukoraho ariko ntabwo bihagije ku isoko, ni ugukomeza rero.”
Yahamije ko hari gushyirwa imbaraga mu “kongera umukamo”, ku buryo abantu bose bitabira gahunda yo korora inka zikamwa amata menshi.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko uruganda rw’amata y’ifu ruri i Nyagatare ruzafungurwa ku mugaragaro muri Mata 2024.
Umusaruro w’amata wavuye kuri litiro ibihumbi 700 mu mwaka wa 2017, ugera kuri litiro zirenga miliyoni mu 2023.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu gihugu hose habarurwa inka rirenga miliyoni 1,4.