Perezida Kagame yavuye imuzi ubuto bwe, urugamba rwo kubohora Uganda n’u Rwanda

admin
3 Min Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko inyota yo kubohora u Rwanda yatangiye kumuzamo afite imyaka 11 ubwo yari atangiye kwibaza impamvu we n’umuryango akomokamo ari impunzi, hanyuma bifata indi ntera ubwo yagendaga asura abo mu muryango we basigaye mu Rwanda akahabonera ibintu byinshi bibasunikira guharanira impinduka mu mibereho na politike.

Umuryango Perezida Kagame avukamo wahungiye muri Uganda igihe yari afite imyaka ine, akurira mu nkambi ari impunzi.

Umukuru w’igihugu wavutse mu 1957, ubwo yari afite imyaka 15, umubyeyi we [Papa we] yitabye Imana ariko agenda yari aratangiye kwibaza ibibazo byinshi ku buzima bw’ubuhunzi babayemo.

Mu kiganiro na Radio10 na Royal FM yagize ati “Icyo nibuka ni uko muri iyo mikurire yose nk’umwana murakina, akenshi abantu iyo bakiri bato, nanjye ndimo ntabwo ubona cyane ibintu ngo ushake kubisesengura mbere y’uko umusaza asaza, mfite nk’imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi aho turi, impamvu turi impunzi.”

Perezida Kagame w’umuhererezi mu muryango avukamo, yavuze ko yabonaga bakuru be bajya gutonda umurongo ngo bahabwe amafunguro agenewe impunzi bigatuma arushaho kwibaza impamvu babayeho muri ubwo buzima.

Ati “Kubera ko wabonaga umuntu wese byamugeragaho ukaba uzi ko gukura uri umwana, ugakura ufite imyaka 10 cyangwa n’iyo yaba irenzeho, ubundi umwana iyo ashonje aba nyina cyangwa Se akamubwira ko ashonje ibyo kurya bikaboneka.”

“Ariko mu buryo bw’impunzi nabonaga bakuru banjye abavutse mbere, njye ndi umuhererezi mu muryango wacu, nkabona abankuriye bajya gutora umurongo bajya kubaha iposho twese turi busangire.”

“Ibyo umuntu yabibona, nkiri umwana mfite imyaka 12 nkabaza nti ibi ni ibiki, kuki turi hano? Kandi najyana numva abakuru bari aho bavuga wenda kera ntaranavuka hari n’amafoto najyaga mbona bafite bampagatiye bamvana mu bitaro aho babaga babyariye abantu, bikanyereka ishusho ariko ni ko byari bimeze, umuryango wanjye ntiwari umeze nabi, ntiwari ukennye wari umeze neza ku rwego rw’Abanyarwanda uko bari bari icyo gihe bameze neza.”

“Ariko uko yabinsobanuriye anyereka ko nta cyaha ari we, ari umuryango nta cyaha bakoze kugira ngo tube dutyo ahubwo ari ayo mateka na politike irimo arabinsobanurira ariko sinabyumvaga bihagije.”

Iyo shusho yanze kumuva mu mu mutwe

Perezida Kagame yavuze ko ishusho y’uko mu muryango we bari babayeho yamugumye mu mutwe kugeza igihe abereye mukuru ndetse, we na bagenzi be aho babaga bahoraga bibaza uko bashyira iherezo kuri ubwo buzima.

Ati “Hanyuma ariko uko nagiye nkura iyo shusho iguma mu mutwe mbitekereza, ndinda ngira nk’imyaka 20, iyo shusho yangumye mu mutwe y’ukuntu tukiri mu gihugu twari tumeze, bashobora kuba bari babifite bihagije cyangwa babe batari babifite ariko bari batekanye bari iwabo, bari mu gihugu cyabo.”

“Aho rero ni ho hagumye uko gutekereza, mbese bisa n’ibikangura umuntu ukibaza impamvu byabaho, kubera iki cyangwa se uwabikugirira afite burenganzira ki, aho rero ni havuyemo kugenda tujya mu bintu bitandukanye.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *