Uruganda rw’Inyange rutunganya amata n’ibiyakomokaho rurizeza abanyarwanda ko ku bufatanye na Tetra Pak ltd bagamije kumenyekanisha akamaro ko kunywa amata atunganijwe hifashishije ikoranabuhanga rya Ultra Heat Treated (Ubushyuhe bukabije).
Iryo koranabuhanga rya UHT ni ryo koranabuhanga rigezweho mu kongerera agaciro ibinyobwa mu nganda aho bicanirwa ku kigero kiri hejuru ya dogere selisiyusi 140 °C (284 °F) mu gihe cy’amasegonda ari hagati y’abiri n’atanu kugira ngo za mikorobe n’indi myanda yose bipfe nkuko bitangazwa na Tetra Pak Ltd(Ikigo kizobereye mu gutunganya no gupfunyika ibiribwa) n’Uruganda Inyange Industries.
Ayo mata iyo amaze gucanirwa kuri rwa rugero rwo hejuru ya 140%, ahita ahozwa maze agapfunyikwa bwizewe hatabanje kongerwamo ibindi binyabutabire biyarinda kwangirika. Mu gihe ayo mata apfunduwe ashobora kumara iminsi itatu akiri mazima mu gihe yasshyizwe mu byuma biyakonesha.
Jonathan Kinisu, Umuyobozi Mukuru wa Tetra Pak, yagaragaje ko ikigo Tetra Pak gifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gutuma ibiryo biboneka hose, kandi bifite ubuziranenge.

Kinisu avuga ko gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga rya UHT bifasha abayatunganya, kongera ingano. Ati: “Amata yatunganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya UHT ni meza ku bana bacu kandi afite ubuziranenge”.
Uruhare rwa Tetra Pak mu gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mata mu Rwanda ngo witezweho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’Uruganda Inyange Industries Ltd, Biseruka James, asobanura uburyo amata ya UHT ategurwa. Ati “Ubundi amata utangira kuyategura uhereye ku mworozi, aho umworozi iyo amaze gutunganya amata ye akayazana akayageza ku ikusanyirizo (MCC), bakayapima, bakareba ko yujuje ubuziranenge”.
Iyo bamaze gupima amata bayageza ku ikusanyirizo agakonjeshwa kugeza kuri Kane, bakageza ku ikusanyirizo ry’ Inyange nabo bakongera bakayakonjesha agatwarwa mu modoka ikonjesha, yamara kugera mu ruganda akongera agakonjeshwa.

Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange Industries Ltd, James Biseruka
Umuyobozi mukuru wa Tetra Pak Ltd Jonathan Kinusi yagaragaje ko bafite ubushobozi n’ubushake bwo gutanga umusanzu mu gutuma ibyo bapfunyitse bigira ubuziranenge, kandi ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya UHT bituma abayatunganya nbongera umusaruro.
Agira ati: “Guhorana amata ku ruhimbi, kurwanya imirire mibi mu bana ndetse no kongera umusaruro w’amata agera ku bacuruzi nibyo tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga kubera iri koranabuhanga, ndetse akaba n’isoko y’ibindi byinshi biyakomokaho, bifasha mu kubona intungamubiri za karisiyumu, poroteyine ndetse na Acide z’ingenzi mu mubiri”.
Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko amata ya UHT asaba ko hajya haboneka litiro miliyoni ebyiri ku munsi.

imibare igaragaza ko kuva muri 2005 umusaruro w’ibikomoka ku mata wikubye inshuro hafi 7 dore ko wavuye kuri litiro ibihumbi 142.511 muri 2005 ukaba warageze kuri litiro ibihumbi 999.976 muri 2022, ibi bigatuma yiharira 37% b’umusaruro wose uva mu buhinzi n’ubworozi.




