Bugesera : Ninde uzatabara Abuzukuru ba Rwerekana batagira aho barara n’uburyo bakwiga yarasize ibibanza 100 n’amazu arenga 20

admin
8 Min Read

Ni amwe mu magambo y’amaganya  n’agahinda bya Mukasafari Jeanine wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, uvuga ko yashakanye n’umwana w’Umucuruzi Rwerekana wazize Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Uwamahoro JMV uwo mwana wahoze no mu gisirikari cya RDF nawe yaje kwitaba Imana, abana yamusigiye bakaba batabasha  kubona aho barara kandi   Sekuru ngo yarasize bibanza n’amazu byigabanyijwe n’abadafitanye isano nawe.

Mukasafali avuga ko yashakanye n’umuhungu wa Rwerekana Uwamahoro JMV wari Umusirikari mu ngabo za RDF babyarana abana babiri IMPANO Ndagano Bruce na UMUBEREYINTWARI Sabrine, muri 2018 aza kurwara umutima yitaba Imana, agiye kubaza uburyo abana babona iby’ubuzungurwe bw’umubyeyi wabo kwa Sekuru, Mu kase w’umugabo we wasigaye mu bagore bane Rwerekana yagiraga utanafite isezerano ndetse batanabyaranye, ababera ibamba avuga ko uwo muhungu atamuzi.

Agira ati “mfite ibibazo binkomereye kuva umugabo yapfa nahuye n’ihungabana rikabije aho najyanye abana ngira ngo babone uruhare ku bya Sekuru, uwitwa Kagoyire Mukase w’umugabo wanjye ambera ibamba. Niyambaje urukiko rw’ibanze rwa Nyamata na Haguruka ariko rwanga kwakira ikirego cyanjye. Niyambaje ubuyobozi bw’Umurenge, Akarere, n’Umuvunyi kugeza n’ubu nta cyo bamfashije nta gisubizo mfite.  Abana bari kwangara birirwa basabiriza, ntibarya ndetse ntibiga, mu gihe Sekuru Rwerekana wari umucuruzi wa mbere mu Bugesera, yasize ibibanza bigera mu 100, n’amazu.”

Mukasafali avuga ko bitumvikana na gato, uburyo umwana mukuru w’imyaka 16 yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza undi ufite 14 nawe akiga mu wa gatatu, kubera kubura uko biga n’aho barara, Avuga ko uwo mukuru yirirwa afatwa mu nzererezi nyamara avuka ku umuryango wari wifashije.

Mukasafari Jeannine uvuga ko abana be bangaye kandi Sekuru yarasize imitungo myinshi

Nyuma y’uko ibibazo bimurenze, avuga ko yamaze kwandikira Nyakubahwa Paul Kagame   wanacungiwe umutekano na Nyakwigendera umugabo we Uwamahoro Jean MV kuko ngo yari umujepe ngo amurenganure. Avuga ko yizera ko ariwe uzamubonera igisubizo giha abana be kubona uburenganzira mu bya Sekuru, cyane ko inzego zose yiyambaje zamutereranye.

Ahamya ko ikigo cy’ubutaka cyamuhaye ikarita ikubiyemo ibibanza byose bya Rwerekana, bakanamuha n’amazina y’abatuye muri buri kibanza,bituma  amenya uburyo  Kagoyire wihakanye abuzukuru be, ariwe wagiye ukora ayo manyanga ahagabira abo mu miryango ye ahandi akahagurisha abakire uko yishakiye.

Ikindi ni uburyo Rwerekana ngo yari afite amazu y’ubucuruzi n’ayo guturamo yari ari mu mujyi wa Nyamata no mu nkengero ndetse no mu mujyi wa Kigali, akaba yarigaruriwe na Kagoyire, hari kandi ikamyo n’imodoka ntoya nabyo byaburiwe irengero, bigizwemo uruhare nawe uri kwicisha abuzukuru inzara.

Uyu mugore avuga ko afite ibyangombwa byose byerekana ko se w’aba bana yari umuhungu wa Rwerekana

Kagoyire wihakanye abuzukuru abivugaho iki?

Kagoyire wasizwe na Rwerekana mu bagore bane yari afite akaba mukeba wa nyirakuru w’abana bashaka kuzungura imitungo ya Sekuru Rwerekana,aganira n’ikinyamakuru igisabo, avuga ko Uwamahoro JMV ubyara abo bana  atamuzi.

Agira ati “uwo muntu simuzi nta n’ikindi namuvugaho.”

REBA HANO AMASHUSHO AGENDANYE N’INKURU:

Abajijwe icyo yafasha abo bana bakomoka ku mugabo we, kuko badafite aho kuba ntibabashe no kwiga, avuga ko abo bantu atabazi.

Agira ati “niba hari abaguhaye amakuru barakubeshye, uzaze nkwereke impapuro zo mu nkiko ibindi umbwira simbizi.

Abatangabuhamya batabariza abuzukuru ba Rwerekana

N’ubwo bwose Kagoyire yihakana abana, uwabaye umuturanyi wa Rwerekana kuva cyera uzwi nka Mama Petit, yamagana Kagoyire wafashe imitungo ya Rwerekana akayiha abo mu muryango we, ibindi akabigurisha abakire, mu gihe abasizwe n’umwana we bari kwangara.

Agira ati “Uwamahoro JMV, ndamuzi ni umwana wa Rwerekana bakundaga kumuhimba RUBUNDA.

Abo bavukana bose bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndamuzi cyane. JMV niwe warokotse aza kuba umusirikari wa RDF.  Cyakora mu minsi ishize yitabye Imana asiga utwana tubiri.

Jyewe mbabazwa no kuba Abayobozi badahatira Kagoyire guha bariya bana aho bubakirwa mu bibanza bya Sekuru.”

Avuga ko yari afie ibibanza birenga100 n’amazu  arenga 20,  agasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera guca bugufi bakumva nyina w’abariya bana kuko ari mu kuri..

Ikindi avuga ni uko kuba bari gushaka kubakira nyina w’abana huti huti ahantu mu Gisigara, ngo ari nko kumupfukirana ngo aceceke, bakaba bagombye kumuha umutungo w’abana Sekuru yasize cyane ko nta bandi bazungura bahari.

Abayobozi bumva bate ikibazo cy’abuzukuru ba Rwerekana?

Mu minsi ishize Umuvunyi Mukuru yasuye Akarere ka Bugesera, nyina w’aba bana amugezaho ikibazo cye, Ubuyobozi buvuga ko hari icyo bwamukoreye kandi bwiteguye kumwubakira, cyakora we akavuga ko ibyo bakora ari ukumwikiza, bagamije ko aceceka ntaburane iyo mitungo, na cyane ko ashinja Kagoyire kuyigabamo ibice byinsi, bimwe akabiha abakire ari nabo ngo bamukingira ikibaba.

Ubwo umuvunyi yasuraga akarere ka Bugesera ubuyobozi bwamubeshye ko ikibazo cy’uyu muturage cyakemutse
Mukasafari Jeannine ubwo yagezaga ikibazo cye ku Umuvunyi Mukuru

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Innocent MUSHENYI, avuga ko nyuma y’inama z’umuvunyi bubakiye aba bana inzu ngo bakaba barayeretse n’umubyeyi wabo.

Agira ati ‘twamwubakiye inzu, yamaze no kuyisura igisigaye ni uko yayijyamo”

Abajijwe icyo yumva abo bana bazajya barira muri iyo nzu kandi Sekuru yarasize imitungo myinshi, avuga ko ibyo ari iby’umuryango atabyivangamo”

Mukasafali avuga ko iyo nzu bashaka ko ajyamo ituzuye na gato ngo ntigira umucanga nta na Sima yo hasi ni ibyondo gusa, mu gihe Sekuru w’abana afite amazu yishyuzwa asaga Miliyoni 3 buri kwezi.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Innocent MUSHENYI arashinjwa kubobamira kubarenganya umuryango wa Mukasafali

Amakuru agera ku kinyamakuru igisabo ni uko Gitifu MUSHENYI, yaba yarasabwe n’Intumwa ya Perezida wa Repubulika yakiriye ikibazo cya Mukasafali, gutumiza inama y’umuryango ngo bakemure ikibazo cy’abo bana, maze ku wa 14 Gicurasi ngo ayitumije abura n’umwe waza  bigashimangira ibyo Mukasafali avuga,  ko nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Rwerekana wazungura ibye,  uretse abana ba Uwamahoro JMV bonyine.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko ikibazo cy’Abuzukuru ba Rwerekana bakiburiye umuti, gusa ngo bagiriye inama umubyeyi wabo kugana inkiko zikaba arizo zatanga igisubizo nyakuri.

Agira ati “twakoze ibishoboka abo mu miryango wa Rwerekana bavuga ko batabazi, twagiriye inama umubyeyi wabo kugana inkiko, kugira ngo niba koko afite ibimenyetso byerekana isano iri hagati y’umugabo we na Rwerekana rubyemeze natwe tugire icyo duheraho. Ntituzi impamvu atabikurikiza.”

Richard Mutabazi Meya wa Bugesera, avuga ko iki kibazo cyabananiye

Abajijwe nk’ubuyobozi, amakuru baba bafite byibura yafasha abo bana kubona ubuzungure mu bya Sekuru, avuga ko nta bundi buryo bo bafite uretse inkiko.

Abayobozi bavuga ibi byose, mugihe nyina w’abana avuga ko yajyanye ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamata ngo bakanga kucyakira bivuye ku kagambane k’abigabanyije imitungo ya Sebukwe badashaka kuyivamo barimo uwitwa Nkongori John na Semana Ladislas.  

Abandi Kagoyire ashinjwa kuzana muri iyi mitungo ni abakomoka kuri mwene se wa Rwerekana witwaga Gaspard, batakagombye kuzungura bagera kuri bane, n’abandi bo miryango ya kagoyire utarigeze agirana isezerano ryo gushyingirwa na Rwerekana.

Ubwanditsi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *