Nyagatare: Abagera kuri 390 binjiye ku isoko ry’umurimo nyuma yo gusoza amasomo muri EAST AFRICAN UNIVERSITY RWANDA

admin
6 Min Read

Ni Umuhango wabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa Kane Tariki ya 25 Gicurasi 2022, aho Abasore n’inkumi 390 basoje amasomo, bashyikirijwe impamya bushobozi zabo banahabwa ubutumwa bwo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize ari nako bagomba kuba ba Ambasaderi beza ba Kaminuza barangijeho.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi bo mu nzego bwite za Leta zinyuranye, Abahagarariye za Kaminuza  zikorera mu Rwanda, abafatanyabikorwa, ababyeyi n’abanyeshuri muri rusange.

Uwashinze akaba na Perezida w’inama y’ubutegetsi  ya East African Universty Rwanda Owek.Amb.AL Haj Prof. Badru Ddungu Kateregga, ashimira cyane abasoje amasomo umwete n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze. Bityo abasaba ko bagenda bakera imbuto hose, bagatanga umusaruro uhagije mu byo bazakora byose,  bakaba n’aba Amabasaderi beza ba kaminuza barangirijeho, ku buryo n’abifuza  kuyigana bandi, bazabafatiraho urugero.

Agira ati “kuva iyi kaminuza yashingwa hano mu Rwanda,  twari tugamije ahanini gutanga umuganda  wo gushyigikira Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo   yo guteza imbere ubumenyi ngiro,  ariyo mpamvu aba basoje amasomo benshi bize ibigendanye n’imyuga igezweho mu ikoranabuhanga. Tukizera tudashidikanya ko ibyo bahakuye bizabafasha  kwiteza imbere, banateze imbere n’igihugu cyabo muri rusange.”

Owek.Amb.Al Haj Prof. Badru Ddungu Kareregga washinze East African akaba ari nawe uyihagarariye

Umuyobozi wa Kaminuza ya East African Universty Rwanda, Prof. Kallixte Kabera, avuga ko Kaminuza ahagarariye iri gusohora abahanga bo mu ngeri zitandukanye, ariyo mpamvu asaba abasoje amasomo kugera ikirenge mucya bakuru babo bagiye  barangiza mu minsi yashize bakaba bakomeje gukataza mu bikorwa biri kubateza imbere mu bice byose bahereyemo, haba hano mu Rwanda  no hanze yacyo.

Agira ati “ East African Universty Rwanda ni kaminuza yaje ikenewe muri kino cy’inyejana isi ikeneye abahanga mu ngeri zitandukanye. Ndavuga  cyane cyane mu ikoranabuhanga nk’iryo abasoje amasomo batorejwemo mu mashami atandukanye bizemo.

Turizera ko ubumenyi bakuye muri iyi Kaminuza buzabafasha kubona akazi  mu buryo bworoshye, bitabujije no  kukishakira ndetse  bakanagatanga ku ngeri nyinshi z’urubyiruko rugakeneye hanze aha.”

Prof Callixte Kabera Umuyobozi wa East African University Rwanda

Avuga ko mu by’ukuri amasomo atangirwa muri East African Universty Rwanda ari agamije gufasha abaharangije kubona akazi ndetse benshi muri bo,  bakaba baranatangiye gushinga inganda n’ibigo byabo bitanga akazi kuri benshi.

Ikindi avuga,  ni uko ubwenge n’ubuhanga bavanye ku ntebe y’ishuri ari igishoro bazaheraho bagana ama Banki, ibigo by’imari na za Sacco  kugira ngo bunganirwe ku birebana n’imari, maze abizeza ko umushinga ukozwe neza BDF iwutera inkunga ya 75%.

Uhagarariye amashuri makuru na za Kaminuza zigenga muri Sena y’u Rwanda, Hon.Prof Ephrem Kanyarukiga wari Umushyitsi Mukuru, ashima ibimaze kugerwaho na East African University mu myaka imaze itangije ibikorwayo byayo mu Rwanda.

Muri rusange avuga ko u Rwanda rumaze kugira abahanga benshi bize za kaminuza bitandukanye no mu bihe bya mbere aho mbere ya Jenoside abarangije kaminuza bari munsi ya 0,5% muri  bakaba bageze kuri 3,5% muri kino gihe.

Agira ati “ habaye umuhate ukomeye wa Leta ay’u Rwanda mu gushyigikira ko umubaere w’abiga n’abarangiza Kaminuza wiyongera kurushaho kugira ngo habeho gukoresha abahanga bazi neza ibyo bize.

Turizera ko ubushobozi n’ubuhanga  abarangije batugaragarije, bagiye kubibyaza umusaruro  wo guhanga akazi ndetse bakazanagatanga  kubazaza babagana ari benshi.”

Hon. Prof. Ephrem Kanyarukiga uhagarariye amashuri makuru na za Kaminuza zigenga muri Sena y’u Rwanda (IBUMOSO)

Avuga ko ari byo kwishimirwa,  kuba mu gihe gito nk’iki Kaminuza zo mu Rwanda n’abarangizamo bariyongereye ibyo bikaba byerekana ishusho nyayo,  yo gukomeza kurera abahanga babereye u Rwanda koko,  uyu munsi no mu bihe bizaza.

Umwe mubasoje amasomo witwa Patrick, avuga ko yishimiye kuba asoje amasomo neza. Yishimira ko agiye gushyira mu bikorwa ibyo yize byose agamije kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Agira ati “ndangije mu ishami ryo gutunganya no kunoza ama filime, ni umwuga mwiza cyane watunga nyirawo ndetse ukanamukiza, igihe cyose wakorwa neza cyane ko utagira umupaka haba mu Rwanda no mu mahanga.”

Asaba urubyiruko rubishoboye n’abandi bose kugana Kaminuza ya East African University, kugira ngo bahabwe  ubwenge buzabafasha ibihe byose, cyane ko ari kaminuza  yigisha ibigendanye n’isoko ry’umurimo riri hanze ahangaha mu Rwanda no ku isi muri rusange.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Igisabo, bakaba baturiye Kaminuza ya East African i Nyagatare, bavuga ko yabakuye mu bwigunge.

Bishimira ko ari Kaminuza babonyemo akazi ari benshi, bityo bagashimira Umukuru w’Igihugu Paul kagame wabafashije kubona Kaminuza batari babifite mu nzozi zabo,  ku buryo  bumvaga ko ushaka kwiga yajya  i Butare cyangwa se I Kigali.

Kaminuza ya East Afican Universty Rwanda,  ni imwe muri Kaminuza mpuzamahanga zigenga zikorera mu Rwanda.

Ni Kaminuza ikunzwe na benshi bitewe no kugira amashami agendanye n’imyuga ikenewe ku isoko ry’umurimo harimo, Imyidagaduro, Ubukerarugendo n’imicungire y’Amahoteli, Ibyo gukora no gutunganya za Filimi byose bikozwe mu Ikoranabuhanga n’ibindi.

Ni Kaminuza yatangiye gusohora abanyeshuri muri 2018, ahasoje 108, muri 2021 bari 249, muri 2022 baba 225 mu gihe uyu mwaka wa 2023 hasoje 390, barimo ab’igitsinagore 210, n’abagabo 180.

 Muri ibi byiciro byose uko ari bine,  hakaba hamaze gusoza bose hamwe 972 bakaba bari mu kazi gatandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *