mu Mujyi Rubavu hagiye kongera kuba igitaramo ngarukamwaka gikomeye bise “All White Party” ni igitaramo gitegurwa na Selekta Daddy ukomeje kwigaragaza mu ruganda rw’abavanga umuziki mu Rwanda no mu karere.
Gitegenyijwe guhuriza hamwe inshuti ze, abakunda umuziki n’imyidagaduro mu rwego rwo kwizihiza umunsi we w’amavuko uzaba kuwa Gatatu taliki ya 12 Nyakanga mu karere ka Rubavu.
Kuri uwo munsi hazagaragaramo abahanzi batandukanye, abavangaimiziki, abanyarwenya batandukanye n’ibindi bkorwa byinshi bitandukanye nko kwifotoza kuri tapi y’umutuku( Red Carpet) n’ibindi.
Aganira n’itangazamakuru Selekta Daddy yavuze ko uwo munsi azakora uko ashoboye uyu mugoroba ukazaba wihariye, yagize ati:” Turi mu myiteguro y’igikorwa ndetse ndizeza abafana bange ndetse n’abakunda umuziko n’ imyidagaduro muri rusange ko igikorwa kizagenda neza ndetse tuzaba dufite ibikorwa byinshi bitandukanye, turabizeza umugoroba udasanzwe.”
Yakomeje ashimira inshuti ze ziri kumugaragariza ko zimushyigikiye muri iki gikorwa ndetse anahamagarira abakunzi b’umuziki n’myidagaduro kuzitabira ari benshi bitewe ko hazaba ari mu mpenshi umwanya mwiza wo kwidagadura aho kwinjira ari amafaranga 5000 gusa ndetse ukaba wanafata umwanya hakiri kare( booking), aho wahamagara numero 0785307434 ku bindi bisobanuro.
Selekta Daddy ni umwe mubavanga umuziki (Dj) ukomeje kwagura izina rye mu Rwanda no mu karere, aho agaragara mu bitaramo bikomeye hose mu gihugu ndetse no mu bitangazamakuru birimo radio na television.
Selekta Daddy ni umwe mubavanga imiziko bakomeye mu Rwanda no mu karere
Matata Christophe