Kimwe no mu yindi mirenge igize u Rwanda, Umurenge wa Kicukiro wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, maze bagaruka ku bwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi bari batuye Kicukiro no mu yindi mirenge byegeranye bajyanwe n’Interahamwe n’Abasirikari muri ETO bakicirwa yo, abandi benshi bajya kubarangiriza ku musozi wa Nyanza.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 09 Mata 2025 gihuza abaturage benshi bo mumurenge wa Kicukiro n’inshuti zabo, bose baje kunamira no Kwibuka Ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abafashe ijambo bose bagaye abicanyi bari bazi ko nta mututsi uzarokoka, maze bashimira Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zabavanye mu maboko y’abo bicanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Madame MUKANDAHIRO Hydayat avuga ko ubwicanyi bwabereye mu murenge wa Kicukiro ari agahomamunwa, aho Abicanyi bo mu mirenge itandukanye bose bahuriye muri ETO ya Kicukiro kugira ngo batsembe abari bahahungiye bose, abo basigaje bakabashorera kubicira I Nyanza, abarokotse bakaba aribo bari kwibuka ababo, igikorwa kibaye ku nshuro ya 31 hibukwa izo nzirakarengane zazize uko zavutse.

Agira ati “ Ku umunsi nkuyu, ni umunsi ukomeye mu mateka yacu kuko twibuka abacu batuvuyemo mu 1994 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakicwa urwagashinyaguro, bazira ubwoko bwabo batahisemo. Hishwe benshi abatariciwe muri ETO Nyanza babiciye mu ngo zabo, abandi bicwa bahunga. Gusa turishimira ko twarokotse turiho, turibuka abacu kandi tuzahora tubibuka.”
Avuga ko Abarokotse Jenoside bakomeje kwiteza imbere muri byinshi, ku buryo n’ubwo batangiriye kuri Zeru, hari bamwe bamaze kugera ku urwego rwo hejuru rusumbye kure n’abari basanzwe bakora batanahigwaga.
Ku bigendanye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, avuga ko hari benshi bize amashuri bararangiza, abadafite amacumbi barubakiwe, abandi barasanirwa, abagiye bakora imishinga bafashijwe kuyinoza no kuyibonera inkunga. Muri rusange Iterambere rikaba rimaze kugera kuri benshi imyaka 31 ikaba ishize Abanyawanda bakomeza kubana mu mahoro baharanira Kwibuka biyubaka.
Ku bigendanye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye badafite amacumbi n’abafite amazu ashaje, avuga ko ku ubufatanye bwa MINUBUMWE, Akarere ka Kicukiro n’Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa ngo hari gushakwa uko bafashwa.
Asaba Urubyiruko gufata iya mbere bakigira ku mateka yaranze u Rwanda, kugira ngo mu gihe gitaha u Rwanda ruzabe rufite Abagabo n’abagore barangwa n’Ishyaka ryo gukunda igihugu bya nyabyo barinda uwagihungabanya, bakarwanya buri gihe n’ababiba amacakubiri n’Ingengabitekerzo ya Jenoside.
Madame Atwihoreze Marie Fidele utuye mu murenge wa Kicukiro ariko warokokeye mu Karere ka Nyamagabe, avuga rugendo rw’amezi atatu yagenze kugira ngo abashe kurokoka, avuga ko nawe atiyumvisha uburyo yaba agihumeka, mu gihe mu muryango w’abantu barenga 10 yarokotse wenyine.
Avuga ko we na bagenzi bagenzi be bahigwaga, bivanze mu bahungishwaga n’imodoka z’imishinga zakoreraga mu kitwa Gikongoro, bagera kuri za Bariyeri bamwe bakavanwamo bakicwa, abakomeje gato bage kuzi ndi hagakurwamo abandi, ku buryo hasigaye ngerere Croix rouge yabashije guhungishiriza mu Burundi, bakaza kugarurwa mu Rwanda Ingabo za RPF Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside.

Agira ati “ Ntibyari byoroshye. Twarahizwe, turihishahisha, cyakora benshi bo mu muryango wanjye bose barishwe nsigara mpagaze jyenyine. Ndashima Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zarokoye benshi bahigwaga bagacika ku icumu ry’abicanyi, tukaba tumaze imyaka 31 turi mu mahoro twazaniwe na Leta y’Ubumwe idushakira ibyiza buri gihe.
Asaba abanyarwanda guharanira Ubumwe n’Ubudahemuka bakirinda icyabatanya. Asaba bagenzi be bacitse ku Icumu kudapfusha ubusa amahirwe yo kugira Leta ibakunda, bagaharanira iteka kwiteza imbere kugira ngo abari bagambiriye kubatsemba burundu bakarokoka bazakorwe n’isoni.
Uwatanze ikiganiro cy’amateka Emmanuel Bizumuremyi, avuga ko kuva na cyera Abanyarwanda bari bunze Ubumwe, baza gutanywa n’Abakoroni babaciyemo ibice bavuga ko hari abavukiye gutegeka n’abagomba gutegekwa.
Avuga ko Amateka yakomeje kugorekwa kuva kuri Repubulika ya Mbere kugera kuya 2 yateguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa. Asaba Abanyarwanda gukomeza kuba umwe, no kwamagana abashaka gukurura amacakubiri no kurangwa n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agaya cyane bimwe mu bihugu bitiza umurindi abashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda ndetse bakarangwa n’imvugo zihembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uhagarariye Ibuka Rusekampunzi Rini, avuga ko kimwe na bagenzi be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yapfushije Abantu benshi barenga 10. Asaba bagenzi be gukomezanya ishyaka ryo kubaho, baharanira kwiteza imbere.
Ku urundi ruhande avuga ko n’ubwo barokotse ari bake, Imana yabafashije kubyara, bakaba bamaze kugira abana bagomba kuzabahagarara mu cyuho cy’ababo babuze.
Umushyitsi Mukuru akaba na Visi Perezida wa Njyanama y’Umurenge Bwana Manirakiza Bonaventure, Ashimira abaturage b’Umurenge wa Kicukiro Uburyo bitabiriye Igikorwa cyo Kwibuka Kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari benshi.
Avuga bigaragaza ko abanyarwanda bakomeje gushyira hamwe kugira ngo barusheho kumenya Amateka y’ibyaranze u Rwanda birimo Jenoside yatwaye umubare utabarika w’Abatutsi. Avuga ko ari byiza ko abanyarwanda bakomeza gufatanyiriza hamwe, kugira ngo bamagane buri wese ushaka gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Asaba urubyiruko kuba maso bakamagana uwo wese wifuriza inabi u Rwanda, agambiriye ahanini kuvuga ko ko ibimaze kugerwaho mu myaka 31 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi byakwibagirana.
Umurenge wa Kicukiro wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abtutsi 1994, ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro. Ni Umurenge wapfushije Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Beshi bakaba bariciwe mu cyahoze ari ETO kicukiro no ku musozi wa Nyanza, abandi nabo bagwa mu ngo no mumayira bahunga. Cyakora abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishimira ko batapfiriye gushira, bavuga ko babyaye Abacunguzi bo kuzaziba Icyuho cy’ababo bagiye bagikunze.











N. Edouard