Ikigo kigenga gishinzwe gucunga Umutekano w’abantu n’ibyabo Royal security Consult Ltd kuri uyu wa 06 Werurwe 2025 ku bufatanye na Polisi y’igihugu, basoje amahugurwa y’abasore n’inkumi 41 bagiye gutangira akazi, banahabwa Impamyabumenyi zigaragaza ubushobozi bw’amasomo bize kandi batsinze neza.
Ni igikorwa cyayobowe kinasozwa n’Intumwa ihagarariye Polisi y’igihugu, Polisi ikaba ari nayo ifite Inshingano zo gukurikiranira hafi ibikorawa by’ibigo byigenga bishinzwe gucunga Umutekano w’abantu n’ibyabo. Abasoje amahugurwa bakaba bahawe Ubutumwa bwo kuzakora neza imirimo bashinzwe barangwa n’ikinyabupfura, kumvira no gukorana umurava akazi bashinzwe.
Uwari uhagarariye Ubuyobozi bukuru bwa Royal Security Consult Manzi Rene claude, avuga ko Ikigo cyabo kimaze kuba Ubukombe no kuba Inzobere ku bigendanye no gucunga Umutekano w’Abantu n’ibyabo, cyane ko batangiye imirimo mu mwaka wa 2013 bakemerwa ku mugaragaro muri 2017.
Ahamagarira abashaka abakozi kubagana ari benshi, ndetse n’Urubyiruko rwifuza akazi kuza muri Royal security consult bisanga, maze bagahugurwa mu gihe gito mbere yo gutangira imirimo uko babyifuza.

Agira ati “Iki ni ikigo gicunga Umutekano kimaze kugira uburambe. Aba basoje bakaba ari icyiciro cya kabiri, nyuma y’aho dutangiriye guhugura abakozi tugendeye ku Itegeko rishya rigenga ibigo byigenga bicunga Umutekano, na nyuma kandi y’uko ibi bigo bishyizwe mu bugenzuzi bwa Polisi y’igihugu. Muri kino gihe tukaba dufite abakozi basaga 600 mu gihugu hose barimo abakobwa 150 n’abagabo bagera 450 bose bakora akazi neza kandi bakishimirwa n’abakiliya bacu.”
Avuga ko bahaye ubutumwa abasoje amasomo yo kuzakora neza akazi batanga urugero rwiza bagendeye ku nyigisho nziza bahawe.
Umuyobozi w’Amasomo mu kigo cy’imyitozo n’amahugurwa cya Royal Security Consult Ltd CIP RTD Nyamwigema BUGINGO, avuga ko abasoje amasomo bahawe imyitozo n’inyigisho nyinshi zibafasha kuzakora neza akazi kabo bagiyemo, akizera adashidikanya ko bohereje ku isoko ry’umurimo abasore n’abakobwa bashoboye koko.

Agira ati “abasore n’Inkumi bacu 41 bamaze gusoza amasomo no guhabwa Impamyabumenyi zibemerera kujya mu kazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo bya kinyamwuga. Bize gusaka, Gucunga Umutekano bya kinyamwuga hifashishijwe igikoresho icyari cyose, biga uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda, imyiyereko y’abashinzwe gucunga umutekano, Kurwanya Inkongi y’umuriro n’ibindi byinshi.”
Avuga ko amasomo bayahabwaga n’Inzobere mu by’Umutekano za Royal Security, n’iza Polisi y’igihugu bashimira cyane.
Ku urundi ruhande avuga ko bizera badashidikanya ko boherereje abakiliya babo abakozi beza bahuguwe mu buryo buhagije, bityo asaba n’abandi bose bifuza akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo muri Royal Security Consult kubagana ari benshi cyane ko amarembo akinguriwe buri wese ubyifuza kandi ubishoboye.
ABASOJE AMASOMO BARAVUGA KO BAZAKORANA UMURAVA AKAZI BAGIYEMO
Abasoje amasomo bagaragaje akanyamuneza no kwishimira ko bagiye mu kazi kazabafasha kwiteza imbere no kuzamura imiryango yabo mu gihe kizaza.
Igiraneza Bonheur, yabaye uwa mbere ari mu bashimiwe kwitwara neza mu masomo. Avuga ko yaje gusaba akazi muri Royal Secutity Ltd agakeneye, ariyo mpamvu yakurikiye neza amasomo akayatsinda akarangiza ari uwa mbere.

Agira ati « Ubu niteguye kujya gushyira mu bikorwa ibyo nize, kandi nzakorana umurava mbanira neza bagenzi banjye, ngendera ku nama n’amabwiriza y’abankuriye.
Asaba urubyiruko bagenzi be bifuza akazi, kutibuza amahirwe bakagana Royal Security Consult Ltd, bakaza ikabahugura bakabona kwinjizwa mu kazi uko babyfuza.
Ange Mugorewimanzi, ni umukobwa wagaragaje cyane ko ashoboye. Kimwe na mugenzi we Bonheur, yishimira cyane imirimo agiye gutangira nyuma yo gutsinda amasomo neza.
Agira ati « Byari byiza cyane. Twize neza kandi dukora imyitozo ihagije, tukaba twiteguye kujya gushyira mu bikorwa ibyo twize tudategwa.
Ahamagarira abakobwa bagenzi be, kutitinya bagakura amaboko mu mufuka bakaza bagafatanya mu kazi ko gucunga umutekano cyane ko nabo bashoboye, bikagaragazwa n’ubuyo yaje mu myanya itatu ya mbere.
Niyomukunzi Eric, kimwe na bagenzi be bahembewe hamwe, yishimira ko agiye kwinjira mukazi abishaka. Bityo imyitozo n’amasomo asoje abitura Ababyeyi n’abavandimwe, Ubuyobozi bwa Royal Security bwabigishije neza, Polisi y’igihugu yabahaye inyigisho zitandukanye, by’umwihariko ashimira Nyakubahwa President Paul Kagame uyoboye igihugu neza mu mu mahoro n’Umutekano.
Uwari uhagarariye Polisi y’igihugu ari nayo ifite ibigo byigenga bishinzwe gucunga Umutekano SSP Marc Kayinamura MUVUNYI, ashimira cyane Royal Security Consult Ltd uburyo bakomeje guteza imbere akazi ko mu bigo byigenga bicunga umutekano.

Agira ati « Polisi y’Igihugu izakomeza gukorana no kunganira ibigo byigenga bicunga umutekano nk’uko itegeko rishyiraho ibyo bigo ribiteganya, ko Polisi y’igihugu ifite inshingano yo kugenzura no gukurikiranira hafi ibi bigo. Mukomeze rero gufasha abakozi banyu kugira ngo bahore barangwa n’ikinyabupfura mukazi kabo ka buri munsi, ibyo bikazatuma ikigo cyanyu gikomeze gushimwa na benshi nk’uko bisanzwe. »
Asaba abasoje amasomo kutazatesha agaciro amasomo bahawe n’impamyabumenyi zishimangira ubushobozi bafite, bityo abasaba kuzakora neza bahesha ishema ikigo cyabo n’igihugu muri rusange.

Royal Security Consult Ltd yashyize ahagaragara kuri 41 ku Isoko ry’umurimo ku bigendanye no gucunga Umutekano. Ni kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda.
Ni ikigo gifite Uburambe kandi kimaze gukundwa na benshi kubera ahanini kugira abakozi bashoboye kandi b’abananyamwuga barangwa n’ikinyabupfura.
Ni ikigo kigenga gicunga Umutekano kuva muri 2013. Ubuyobozi bwacyo bugashimangira ko bakorera mu gihugu hose, bityo bagasaba ababifuzaho Serivisi, kubagana ari benshi kugira ngo bahabwe abakozi babigize umwuga bo kubarinda ubwabo hamwe n’ibyabo bikozwe Kinyamwuga.




E.Niyonkuru